Rulindo: Dore bimwe mu byo utari uzi ku Rusenda ruzwi nk’Akabanga rwo kwa Sina Gerard

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Bamwe mu batuye  isi bavuga ko urusenda rugira ingaruka ku  mubiri, ariko ngo bikaba biterwa n’uburyo ruba ruteguye n’ingano y’urwo umuntu aba yariye , Rwandayacu.Com yegereye inzobere mu by’imirire kugira imenye neza ibanga riri mu rusenda ruzwi nk’Akabanga rutunganywa na Sina Gerard  binyuze muri Entreprise ye yitwa Urwibutso, ikorera kuri Nyirangarama.

Umuforomo Hakizimana Emmanuel wo ku bitaro bya Shyira avuga ko gufata urusenda ku kigero gikwiye bituma umubiri umererwa neza.

Yagize ati: “ Uretse nko ku bantu umubiri wabo ubategeka kutarya urusenda ndetse n’ibintu byangiza igifu, ariko urusenda ni rwiza, reka nyine tuvuge kuri ruriya rusenda bita Akabanga rwa Sina Gerard, rutera ipfa (appétit), rukagabanya umubyibuho  ukabije, rukongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko Akabanga kawufasha guhangana n’indwara zinyuranye mu mubiri, kandi burya umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri”.

Uyu muforomo yongeraho ko izi ndwara zitandura ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda, ku kigero gikwiye harimo n’akabanga.

Yagize ati: “  iyo wongereye akabanga  mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha (ibinure) ntabwo akabanga kagabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo kanagabanya isukari mu mubiri kuko kongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Akabanga  insuline mu mubiri igihe umuntu ariye agafite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy’ ibyumweru 6.”

Capsaicin iba mu Akabanga , igabanya ibyago byo kurwara indwara z’ umutima nka ‘atherosclerosis na coronary heart disease kuko kibitseho ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw’ ibibyimba mu mubiri.

Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw’ intanga, no mu mihogo .

Ikindi ngo ni uko kurya Akabanga  bisukura inzira z’ ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

Umuforomo Hakizimana Emanuel yagize ati: “Akabanga kimwe n’urundi rusenda muri rusange, bigira uruhare ruboneye  mu itembera neza ry’ amaraso mubiri, kuko Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri”.

Sina Gerard Ukuriye Entreprise Urwibutso, we asaba abandi banyarwanda gushora imari mu buhinzi bw’urusenda ngo kuko ari kimwe mu byazamura umuhinzi, kandi abarufite arabagurira.

Uwifuza Akabanga yagasanga ahobita kuri Nyirangarama, no mu gihugu cy’u Rwanda mu turere  twose, ndetse nomu mahanga  ngo bagakunda cyane

Akabanga mu Rwanda gakundwa na benshi ,kubera ubuhanga gakoranwe n’uburyo kaba gapfunyitswe.

 2,547 total views,  2 views today