Kirehe: U Rwanda ntirwafashe bugwate impunzi z’Abarundi. Depite Nkengurutse.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu minsi ishize impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Makama akarere ka Kirehe, zandikiye umukuru w’igihugu w’Uburundi Ndayishimiye zimusaba gutahuka, ariko kuri we ngo   u Rwanda rwaba rwarazifashe  bugwate , guhera mu mwaka wa 2015, kuri  Nkengurutse Emmanuel wahunze ari umudepite na we akaba ari  mu bahungiye i Mahama asanga ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Mu mwaka wa 2015, ikiciro cya mbere  u Rwanda rwakiriye abarenga ibihumbi 150, ariko bakagenda batahuka kugeza ubu bageze ku bihumbi 72 (barimo abasaga  ibihumbi 60 bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe).

Abacumbikiwe mu Rwanda bavuga ko gushinja u Rwanda gufata bugwate impunzi z’Abarundi ari ukwirengagiza ko atari rwo rwonyine rucumbikiye Abarundi bahunze umutekano muke mu mwaka wa 2015, ndetse si na rwo rucumbikiye umubane munini, ibi ndetse ngo akaba ari nabyo bituma batakigira ikizere cyo gutahuka.

Depite Nkengurutse Emmanuel yagize ati: “Ese koko u Rwanda ni na rwo rufashe bugwate impunzi ziri muri Tanzania, Uganda, RDC no mu bindi bihugu? Perezida w’u Burundi akomeje kwigiza nkana mu kubiba urwango n’u Rwanda aho gukemura ibibazo byibasiye u Burundi kuva mu 2015. Ni byo bishimangira ubwoba bwacu ko nta mpinduka zabaye mu buyobozi, ko azakomeza Politiki y’ubwicanyi zaranze imiyoborere y’uwahoze ari Perezida Nkurunziza.”

Depite Emmanuel Nkengurutse akomeza avuga ko Muri make ijambo rya Ndayishimiye  ryuzuyemo guhubuka. Ko ngo Kuvugira ibyo yavuze ku mupaka w’Igihugu cy’abaturanyi bidateje akaga gusa ahubwo ngo  ni n’ubushotoranyi.

Yagize ati: “ Byashimangiye ko ibyo twaketse mbere ubwo yarahiraga ari ukuri, ko atazaharanira ko impunzi zatahuka mu mahoro n’umutekano bisesuye.”

Impunzi z’i Mahama zaciwe intege  n’ijambo Perezida w’Uburundi Ndayishimiye yavuze ubwo yari mu ntara ya Kirundo.

Umwe mu banyamakuru bahungiye mu Rwanda Alexandre Niyungeko Alexandre, nawe ashimangira ko Perezida Ndayishimye ntaho atandukaniye n’uwo yasimbuye Petero Nkurunziza.

Yagize ati: “Sinatunguwe n’ibyo [Ndayishimiye] yavuze. Ubundi agitorwa sinigeze nizera ko yagira icyo atandukaniraho n’ingoma ya mbere. Rwari uruhererekane rw’amatwara amwe. Kwari ukwibeshya gutekerezaga ko yazana uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo.”

UNHCR igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2020, mu Karere habarurwaga impunzi zirenga 430,000 . Tanzania ni yo icumbikiye Abarundi benshi bakabakaba ibihumbi 165, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icumbikiye 103,690, u Rwanda 72,007, Uganda 48,275, Kenya 13,800, Mozambique 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia 6,000.Izi zikaba ari zimwe mu ngero zigaragaza ko u Rwanda atarirwo rucumbikiye abarundi gusa ku buryo byaba urwitwazo rwo kuba zarafashwe bugwate.

Ubwo  Perezida Ndayishimiye yari muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda, ni bwo yashimangiye ko Igihugu cy’u Burundi kitazagirana ubucuti n’Igihugu cy’abaturanyi (atavuze izina), “cyacumbikiye abanzi b’u Burundi kikanafata bugwate Abarundi bagihungiyemo”.

 2,229 total views,  2 views today