Gakenke: Janja/ abaturage baranenga ubuyobozi bubabatoza isuku budatanga urugero

Yanditswe na rwandayacu.com

Abaturiye n’abagana umurenge wa Janja, bavuga ko bababazwa n’umwanda wo mu bwiherero bwo ku murenge wa Janja , aho babura aho kwituma bigatuma bajya mu ngo zituriye ibiro by’uyu murenge , nyamara ubuyobozi bwo buvuga ko na bwo bukoresha buriya bwiherero.Umuyobozi w’agateganyo w’akarere   ka Gakenke we asanga bibabaje kuba umuyobozi adatanga urugero mu byo avuga.

Ubu bwiherero ngo n’abakozi bo ku murenge wa Janja ni bwo bakoresha (foto rwanfdayacu.com)

Umwe mu baturage rwandayacu yasanze ku murenge wa Janja yagize ati: “Hari ibintu bitangaje kandi bitubabaza cyane  ni gute umuyobozi agusaba kugira ubwiherero ariko wagera ku biro bye ugasanga ubwiherero bwe ntaho butaniye n’ubwo wowe yaguciriyeho amande, twebwe hano twarumiwe, reba ubwiherero bw’akagari ka Gatwa bwubatse neza neza imbere y’ibiro bya Gitifu  Vuguzigama Valense, kandi iyo ageze iwawe agasanga n’agapapuro kari mu nzira ntiwamukira ni ukuri, rwose ibi bintu bamwe mu bayobozi bavuga bajye babishyira mu bikorewa”

Umwe mu baturanye n’ibiro by’umurenge wa Janja yagize ati: “Ni gute ubuyobozi bukurura amakimbirane hagati y’ababugana n’abaturiye umurenge, kubera ko hano nta bwiherero ubuyobozi bufite, abo nibo baza kudukururira natwe umwanda mu ngo zacu kuko bituma aho babonye hano mu ntoki zacu kimwe no kwituma ku hejuru y’ubwiherero bwacu, rwose iki kibazo cy’inzugi zo ku bwiherero bwo ku murene wacu wa Janja usanga bigayitse kuko amasazi ava muri buriya bwiherero adusanga iwacu kandi azadukururira uburwayi, turasaba gitifu wacu kwisubiraho rwose”.

Ubwiherero bw’akagari ka Gatwa buri imbere neza neza imbere y’ibiru bya Gitifu Vuguziga wa Janja (foto rwa

Uyu murenge usanga mu by’ukuri kugira ubwiherero bwujuje ibya ngombwa bias ntacyo bitwayeUmunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Vuguzigama Valens, avuga ko yabonaga atari ikibazo ku bagana uyu murenge ngo cyane ko nawe aribwo akoresha muri rusange gusa ngo bagiye kuvugurura isuku babe intangarugero

Yagize ati: “ Ni byo koko usanga ari ikibazo ariko mbona kidakanganye cyane ko yenda ari inzugi zishaje, kandi nanjye ntabwo nakubwira ngo hari ahandi niherera, gusa ubu twiyemeje ko nyuma y’icyumweru turaba dufite ubwiherero bwujuje ibya nmgombwa, ubu turimo gukusanya umucanga”.

Ingeso mbi yo kutita ku bwiherero muri Janja, usanga no ku biro by’akagari ka Gatwa garuranye neza n’umurenge, irimo no kwirengagiza inshingano kuko ubwiherero bw’akagari buri imbere neza neza neza y’umurenge kandi nabwo burashaje cyane gusa Niyonsenga Aime Umuyobozi w’akarere ka Gakenke by’agateganyo asanga ibi bidakwiye kuko imvugo ikwiye kuba ngiro

Yagize ati: “Ubu ikibazo ku mirenge dufite ni icyo kuvugurura inyubako z’ibiro by’imirenge niba rero koko haribamwe mu bayobozi batita ku isuku byaba ari ikibazo, kandi ibi bintu tugiye kubikurikirana uhereye aho mutubwiye kimwe n’ahandi, ubu tugiye kuganiriza ubuyobozi bw’umurenge wa Janja, ariko  aho hantu usanga urugi rwaracitse bakarwegeka byaba ari uburangare, ahubwo umuntu yamubaza we ngo yituma hehe , ariko se ahubwo ubushozi bwo kugura urugi bwarabuze niba ariko bimeze iyo babivuga ariko ikibazo kigakemuka”.

Umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois nawe asaba abayobozi kwirinda uburangare(foto rwandayacu.com)

Ni henshi mu biro by’inzego zibanze usanga badaha agaciro isuku nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko indwara Muntu yandura 95% ziterewa n’umwanda, aha niho abayobozi basabwa gukubita umwotso bakaba intangarugero mu byo basaba abaturage.

Ubwiherero bw’akagari ka Gatwa muri Janja buri imbere y’ibiro bya Gitifu 9foto rwandayacu.com).

 

 980 total views,  2 views today