Rusizi: Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ishimira Kiliziya Gatulika iruhare rwayo mu kunga  abanyarwanda

 

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Umunyamabanganshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (CNUR) Fidele Ndayisaba , ashimira Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Cyangugu  uruhare rwayo mu kubanisha neza abanyarwanda;binyuze muri gahunda  y’ubumwe n’ubwiyunge mu gusaba imbabazi no kuzitanga.

Ndayisaba Fidele yagize ati: ” Kiliziya Gatorika ni umufatanyabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge hari byinshi dufatanya nayo,hari n’indi miryango ishingiye ku myemerere dufatanya nayo , Kiliziya Gatorika ifite umwihariko mu nzego zayo aho ifite komisiyo y’ubutabera n’amahoro kandi ikorera hose mu gihugu ,icyo tubona nuko hari ubwitabire bufatika, bafasha abakiri muri gereza kubafasha kugororoka cyane cyane abakoze icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bahabwa inyigisho zibafasha guhinduka bakemera ukuri bigatuma habaho gusaba imbabazi no kuzitanga”.

Ndayisaba Fidele yongera ho ko benshi bayobotse  inzira yo gusaba imbabazi binyuze mu nyigisho Kiliziya Gatulika igenda itanga hirya no hino ngo ku buryo hari intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge bikaba bitanga umurongo n’icyerecyezo igihugu gifite cyo guturana mu mahoro , inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge kandi ngo zifasha abanyarwanda zikabarinda ingengabitekerezo ya Genocide bikababera n’urukingo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem nawe ashimangira ko   Kiliziya Gatorika Diyosezi ya Cyangugu ifite uruhare  mu kwimakaza imibereho myiza y’abanyarwanda n’iterambere binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Yagize ati: “ Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Cyangugu idufasha muri byinshi, ariko kubijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ho bafite akazi gakomeye binyuze ku musanzu wabo mu kunga abanyarwanda binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda irangiye byari ibihe bitari byoroshye hari ibikomere byinshi mu barokotse Genocide yakorewe abatutsi abayikoze nabo bafite kwinangira no kutavugisha ukuri , turashima Kiliziya Gatorika ko yabashije guhuza abanyarwanda binyuze mu nyigisho z’isanamutima”.

Meya Kayumba akomeza ko avuga ko ziriya nyigisho zatanze umusaruro ukomeye ngo kuko hari aho hari intambwe yatewe abakoze Genocide bemeye ibyaha basaba imbabazi abo bahemukiye, ngo none uyu munsi abantu bakaba bashobora guhura bakaganira bakagabirana.

Yagize ati: “  ni imbaraga zakoreshejwe duha agaciro niyo mpamvu tuzakomeza gufatanya na KLiliziya Gatulika  kugirango ubumwe n’ubwiyunge burusheho gushinga imizi mu banyarwanda”.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Gikongoro Nyiricyubahiro Musenyeli Hakizimana Célestin , ari nawe uyobora Diyosezi ya Cyangugu,avuga ko Kiliziya ihora itangaza buri mwaka, kandi ikagaragaza ibyakozwe , ngo akaba ari umwanya wo kwishimira intambwe  yatewe mu nzego zose,bareba kandi ibitaragenze neza ukaba n’umwanya wo kwakira ibitekerezo n’inama bikazashyirwa mu bikorwa umwaka utaha ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “ Ku bijyanye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro  iyi gahunda iri mu maparuwasi yose twiyemeje kugendera hamwe twifashishije imfashanyigisho zifite umurongo umwe kugirango tugendere hamwe twese nka Kiliziya Gatulika, iyi Komisiyo kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu Budage dusanga abantu muri gereza tukabigisha tukabereka uburemere bw’ibyaha bakoze tukabasaba kuvugisha ukuri bakicuza bakemera ibyaha bakoze bakandika amabaruwa aho bandikiye abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nabo bakemera kuzitanga”.

Musenyeri Hakizimana Celestin ashimangira ko  Kiliziya Gatulika itabaho hatari ubumwe n’ubwiyunge kandi agasaba buri wese guharanira ubumwe bwa bw’abanyarwanda.

Uretse kuba Kiliziya Gatulika igira uruhare mu kunga abanyarwanda ngo kandi igira uruharere rukomeye mu gufatanya na Leta muri gahunda z’iterambere haba mu burezi  ubuzima n’ibindi bikorwa binyuranye hagamijwe guteza imbere abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

 1,527 total views,  2 views today