Rwanda: Uko ifoto ya Apollinaire Hitimana imwita interahamwe yishe ubuzima bwe n’abe

 

Yanditswe na Safi Emmanuel

Ibumoso, Apollinaire Hitimana muri uku kwezi kwa 10/2020 n’ifoto yafotowe mu kwa 06/1994 afite umupanga

Apollinaire Hitimana w’imyaka 68, we n’umuryango we bamaze hafi imyaka 20 ubuzima bwabo bwarahindutse kubera ifoto yakwiriye henshi imugaragaza nk’uwagize uruhare muri Jenoside mu 1994.

Ni ifoto yakoreshejwe mu binyamakuru mu Rwanda, no mu mahanga, iri kandi kuri zimwe mu nzibutso za jenoside mu Rwanda.

Henshi aho iri yanditseho ko uyu mugabo ari mu mutwe w’interahamwe zakoraga jenoside, gusa nta mazina ye ariho. Nyuma y’imyaka myinshi, vuba aha nibwo Hitimana yatinyutse kuvuga ibyayo.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Hitimana yayibwiye koko ko uri ku ifoto ari we koko, ariko atafotowe yica abantu kandi ko atagize uruhare muri jenoside, akifuza ko aho iri hose yahakurwa.

Uwayifotoye yabwiye BBC ko atafotoye abantu bari kwica, nubwo bwose ngo hari ibyo atibuka neza mu gihe yayifashe kuko hashize imyaka 26.

Abategetsi bavuga ko iki ari ikibazo kibareba.

Yafashwe ite? Hehe?

Bwana Hitimana atuye mu gace k’icyaro mu murenge wa Shyogwe mu cyahoze ari Gitarama, ubu ni mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga, ni naho yavukiye.

Avuga ko iyo foto yafashwe mu 1994 ubwo yari avuye mu nkambi bari bahungiyemo asubiye iwe gushakira umuryango ikiwutunga(foto AFP).

Henshi aho iyi foto iri yanditseho ko uyiriho iburyo ari umwe mu bari mu mutwe w’interahamwe

Ati: “Ngeze hariya mu Cyakabiri, hirya yanjye mbona umusirikare ufite imbunda ati ‘urava he ukajya he?’ Nti ‘mvuye mu nkambi hepfo hano ngarutse mu rugo ngo ndebe ko hari icyo nabona cyarengera umuryango'”.

Avuga ko bamutegetse gufungura uruhago yari afite bagasangamo umupanga, abo basirikare ngo bakamutegeka kuwufata neza. Yemeza ko yabonye umuntu hakurya afotora, ariko ati:

“Ntabwo nari nzi ko nafotowe”.

Alexander Joe wafashe amafoto y’ibiro ntaramakuru AFP, ni we wafotoye iyi foto mu kwa gatandatu mu 1994, avuga ko bari mu modoka bageze ahantu hari abantu benshi asaba gufotora.

Ati: “Hari hari ikintu wakwibaza ko ari akabari cyangwa iduka, nasabye abasirikare bari bahari niba nashobora gufata ifoto kuko utafotora ahari abantu bitwaje intwaro utabisabye.

“Sinamenya niba uwo mugabo yarashyizweho agahato n’abo basirikare kuburyo yifata, sinabyemeza cyangwa ngo mbihakane, ntabwo nabyibuka kuko ni ibintu byabaye mu myaka 26 ishize.”

Ifoto yamukuye mu nyangamugayo

Ahagana mu 2001 inkiko Gacaca zitangiye, Bwana Hitimana yatowe mu nteko y’inyangamugayo ziburanisha imanza z’abakekwaho uruhare muri jenoside.

Ati: “Haza kuza umuntu ati ‘njye nabonye uyu mugabo i Kigali ku rwibutso afite umuhoro’, undi ati ‘nanjye nari nanze kubivuga ariko naramubonye’.

“Bati ‘urabivugaho iki?’ [maze] nibuka ibyo nakoreshejwe, nti ‘bavandimwe iyo foto igomba kuba ari iyanjye’, nti ‘dore uko nayifotowe n’aho nayifotorewe'”.

Bwana Hitimana avuga ko atigeze agira uruhare, ashinjwa cyangwa ngo aburanishwe aho ariho hose ku ruhare muri jenoside. Gusa iyo foto yatumye avanwa mu nyangamugayo.

Ati: “Nyuma tugarutse mu nama haza umuntu azanywe n’icyo kibazo, arongera abaza ibyo bintu babisubiramo, najye mbisubiramo.

“Umwanzuro bati ‘wowe ntuzongere kwicara mu nteko’.

“Aho nta kindi gisobanuro cyatanzwe uretse kuvuga ngo hagize umuntu uza agasanga uyu muntu uri ku rwibutso ari mu nteko ntiyavuga ko noneho ya nteko ari iy’interahamwe? Ni cyo gisobanuro bampaye.”

 

Umugore we Mukamana avuga ko bakomerekejwe n’iyi foto

Bwana Alexander avuga ko afata iyo foto atari agamije kwerekana ubukana bwa jenoside kandi amagambo asobanura ifoto yayihaye atavuze ko ari umwicanyi.

Ati: “Icyo navuga ni uko ntacyo nanditse ku ifoto kigaragaza uriya mugabo nkuko yagaragajwe, ntabwo nigeze mfotora abantu bica, iyo mbikora nari kubyandika mu magambo asobanura ifoto.”

‘Twarakomeretse’ – Umugore we

Annnonciata Mukamana, umugore wa Hitimana, avuga ko n’abana babo ku ishuri bagiye bagira ipfunwe no kubwirwa na bagenzi babo ko babonye se kuri televiziyo yerekanwa nk’interahamwe.

Hitimana avuga ko atongeye kwisanga aho abandi bari, ndetse ibikorwa bimwe yakoraga yabiretse kubera kwitwa interahamwe aho ageze, bivuye ku ifoto yageze kure cyane.

Madamu Mukamana ati: “Twumva perezida wa Repubulika ari we waturenganura kuko twarababaye, twarakomeretse”.

Bwana Hitimana ati: “Numva n’iyo foto yamanurwa, nanjye nkerekwa icyemezo ko yamanuwe.”

Faustin Nteziryayo, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, aheruka kubwira abanyamakuru ko bazareba ukuri kwabyo.

Yagize ati: “…iki kibazo nzakiganiraho na minisitiri w’ubutabera kugira ngo tumenye ukuri kwabyo noneho inzego zibishinzwe zifate umwanzuro.”

Hitimana n’umugore we mu rugo rwabo mu murenge wa Shyogwe

 

 2,024 total views,  2 views today