Musanze:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 35 uyu muryango umaze uvutse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu mirenge imwe n’imwe aho Rwandayacu.com yasuye igihe bari muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, uyu muryango uvutse bose bavuga imyato iyi FPR Inkotanyi yabagejejeho, haba mu mibereho myiza n’iterambere muri rusange.

Mu murenge wa Gashaki, bavuga ko bishimira byinshi cyane, kuko ngo umurenge wabo wari warasigajwe inyuma n’amateka nk’uko Musabimana Juvenali yabitangaje

Yagize ati muri uyu murenge wacu twari abantu batazi amashanyarazi, twayabonaga nk’amateka kuko uwabonaga itara yabaga yagiye nko mu bitaro, none ubu FPR Inkotanyi yazanye amashanyarazi, twajyaga tutembera mu ngo ariko kugeza ubu dufite ivuriro riciritse, FPR Inkotanyi nabonye ari urukundo kuko niyo nabonye yabashije guhuza ingabo zarwangaga zigakora umutwe umwe mu bwiyunge igihugu kikaba kiri mu mahoro”.

 

Aaturiye umurenge wa Gashaki bishimira ibyo bamaze kugezwaho na FPR Inkotanyi (foto Rwandayacu.com)

Uyu Musabimana akomeza avuga ko bafite imihanda bahangiwe n’Umuyobozi Mukuru w’ikirenga wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

Yagize ati: “ Kubera kutagira imihanda mu murenge wacu umusaruro waheraga mu ngo ndetse bakaduhenda kuko ntitwabonaga imodoka ziza kwikorera ibyo twejeje ariko Chairman wa FPR Inkotanyi yaduhangiye imihanda abinyujije muri VUP natwe twakoxzemo twiteza imbere”.

Mumurenge wa Muhoza bo bavuga ko ubu bamaze gukataza mu iterambere maze, ariko ngo bashimishwa n’uko umugore yahawe ijambo akaba yariteje imbere

Mukamana Jacqueline ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Ruhengeri

Yagize ati: “Kugeza ubu umugore yahawe ijambo kuko mu bihe byashize uko Leta zagendaga zisimburana mu kuyobora u Rwanda umugore yahoze mu gikari, nta jambo yagiraga ariko kuri ubu umugire wo mu Rwanda yateyye imbere muri byose kuko afite ubwisanzure mu mutekano afite ijambo, kugeza ubwo atagikubitwa cyangwa se ngo ahezwe mu mutungo , aho agira kontu muri banki, akaba afite itsinda abarizwamo rimuha agafaranga, FPR Inkotanyi kandi yahamije ko ishyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore, aho nawe asigaye ajya mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu kandi ntahezwe no mu mirimo aho bamwe bavugaga ko hari imirimo yagenewe abagabo itakorwa n’abagore”.

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu kagari ka Ruhengeri,bavuga bahawe ijambo (foto Rwandayacu.com)

Umurenge wa Musanze ho aho Rwandayacu.com yasuye abanyamuryango nko mu kagari ka Cyabagarura, na Rwambogo hari byinshi bahurizaho FPR Inkotanyi yabagajejeho bijyanye n’iterambere

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi Cyabagarura (foto Rwandayacu .com)

Mujawimana Zelda yagize ati: “ Kuba ndiho ubungubu ni FPR Inkotanyi kuko yaturokoye ibyago byinshi binyuranye, ndashimira byinshi yatugejejeho , kuko yasirimuye umugore nkanjye ubu nyobora umudugudu kandi ntibyigeze bibaho kandi ndayabora abagabo basaza bacu bakatwumvira, FPR Inkotanyi ni yo yatumye umucengezi azibukira hano hano kuko yari yaratuzengereje ariko FPR Inkotanyi yaramwirukanye ubu turatekanye”.

FPR Inkotanyi muri Cyabagarura ishimirwa byinshi n’abanyamuryango (foto Rwandayacu.com)

Mu kagari ka Rwambogo bavuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho (foto rwandayacu.com)

Musabyimana Belyse yagize ati: “Mbere y’uko FPR Inkotanyi ibaho hano mu Rwambogo twari mu mashyamba , nta muhanda twagiraga nta mashanyarazi amazi meza ntayo twakozwaga ariko igishimishije ni uko ubu dufite amashuri menshi y’inshuke, abanza , ayisumbuye, za Kaminuza ndetse n’amahoteri ku bu ryo ubu twateye imbere nari ngiye kuvuga ko tumeze nk’abanyaburayi ariko nta gihugu kirusha u Rwanda ubwiza muri byose ni byinshi twavuga RPF Inkotanyi imaze kitugezaho mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 35 imaze ivutse”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi Rwambogo bishimiye imyaka 35  yimaze ishinzwe (foto rwandayacu.com)

Ku isabukuru muri Rwambogo byari byishimo akanyamuneza ari kose (foto rwandayacu.com)

Abavuga ibyiza bya FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze ni benshi cyane ku buryo bamwe ngo babuze uko baakomeza kurata ibyiza byayo,nko mu murenge wa Kinigi ho bishimira ko nta mpungenge bakigira zo gushora imari nk’uko Bariyanga Sylivestre wo mu kagari ka Nyabigoma yabitangaje

Yagize ati: “Kuri twe  nko mu kagari kanyabigoma twabagaho mu bwigunge twabaga muri nyakatsi, twagendaga mu dutsibangira, nishimira umutekano kuko hano benshi batinyaga kuhashora imari ariko kuri twe ubu twashoye imari mu bucuruzi, twiyubakiye amahoteri hano mu gihe bamwe bavugako nta muntu wazana amafaranga ye hano kuko umucengezi ngo ysri kubisenya, nkanjye ubu mfita sitasiyo ya lisansi ,ndacuruza nkunguka ifaranga ryanjye nkaba nzi ko nta muntu urarinyambura,kuko nizeye umutekano n’imiyoborere myiza, ndasaba nabandi bagenzi banjye gukomeza kuza gushora hano imari kuko usanga abanyamahanga bamaze kugitra ubwiganze mu gushora imari hano, niba umunyamahanga yubaka Hoteri hano kuki umunyareanda we ataza kubaka hano?”

 

Bariyanga asanga FPR Inkotanyi yarabatinyuye mu gushora imari (foto Rwandayacu.com)

Umurenge wa Kinigi mu myaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe hari byinshi byagezweho (foto Rwandayacu.com)

Abashima FPR Inkotanyi ni benshi kandi b’ingeri zose, Nyirabarera Christine we ashimira uburyo FPR Inkotanyi yamwakiriye avuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa

Yagize ati: “Namaze imyaka myinshi nzengerera mu mashyamba ya Kongo , ntabwo nabashaga kuvuga ko ndi umunyarwanda, ariko kugeza ubu nitwa Umunyarwanda nta pfunwe mfite ryo kwitwa Umunyarwanda, ndashima Kagame rwose kuko nkigera hano bampaye ibintunga , banyubakira inzu nziza , FPR Inkotanyi yampaye igishoro ndetse n’amatungo ubu mbayeho neza, nyamara iyo hataba urukundo rwa FPR Inkotanyi mba naraguye muri Kongo Kinshasa ndashishikariza ahubwo abari muri Kongo, kuvayo bakaza tukirira ku byiza bya FPR Inkoranyi kuko FDLR ntacyo izabagezaho uretse kubamarira abana mu ntambara idafite impamvu n’agaciro kuko nta kintu barwanirira”.

Nyirabarera Christine ashimira FPR Inkotanyi yamukuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa (foto rwandayacu.com)

Umurenge wa Nyange ho hishimirwa byinshi ariko urubyiruko rwa’ ho rwo rushimangira ko FPR Inkotanyi yarukuye mu mihanda ikarufasha kwihangira umurimo no kwiteza imbere

Tuyishime Ferdinand wo  mu kagari ka Kamwumba yagize ati: “ Njye nabanje kugira ubuzima bubi, binyuze mu nama za nahawe na FPR Inkotanyi navuye mu bworozi bw’imbeba za Kizungu, nibumbira mu mashyirahamwe ngera ubwo ngura akagare gashaje ndanyonga kubera umutekano nakoraga amasaha yose ntawigeze anyambura igare ryanjye , ndazamuka ku buryo ubu nageze ku gurube, maze kugeza ingurube nyinshi ku buryo nanjye maze koroza abaturage bagera kuri 30, ubu kandi ndakomeje ku buryo nsha gushing ikompanyi izajya itunganya umusaruro ukomoka ku ngurube, ndashima FPR cyane”.

Tuyishime Ferdinand, afashijwe na FPR Inkotanyi yamufashije kwiteza imbere (foto Rwandayacu.com).

Byinshi urubyiruko rwishimira kandi muri iriya mirenge ya Kinigi na Nyange ni uko kuri ubu ubukerarugendo FPR Inkotanyi yabushigikiye bagakuramo imirimo ibatunze buri munsi ndetse n’ubukorikori bwabo bukaba bubatunze kuko k’ubw’umutekano abakerarugendo barahagana cyane.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier nawe ashimangira ko ashimishwa n’ibyo FPR Inkotanyi imaze kugeza ku banyarwanda ariko agasaba abanyamusanze gukomeza gusigasira ibyagezweho

Yagize ati: “FPR Inkotanyi ibyo ikora bigaragarira amaso y’abanyarwanda n’isi yose, gusa ndasaba ko ibyagezweho bikomeza kurindwa ndetse hakongerwamo ibindi byinshi, umuturage , umunyamuryango wa FPR Inkotanyi abigizemo uruhare, birinda amakimbirane mu ngo, bareanya imirire mibi, baharanira umutekani n’iterambere”.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier (foto Rwandayacu.com)

Abanyamuryangio ba FPR Inkotanyi muri musanze mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, bahigiye kurwanya igwingira mu bana n’abantu bakuru banoza imirire, kurwanya inda ziterwa abana bakiri batarageza imyaka y’ubukure, kurwanya amakimbirane mu miryango , gusubiza abana mu ishuri ku baritaye n’ibindi byinshi.

 1,148 total views,  2 views today