Kwibuka 26:Niyitegeka yagize uruhare muri Genoside yakorewe abatutsi ku Kibuye

 

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga. Kugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe.

NIYITEGEKA Eliezer yagize uruhare runini mw’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki ya Jenoside muri Perefegitura ya Kibuye.

Niyitegeka Eliezer akomoka muri Segiteri Gitabura, Komini ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye, kandi yavutse ku wa 12 Werurwe 1952. Yari Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR), aza kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru wa Guverinoma y’abicanyi ku wa 9 Mata 1994. Yari umuyoboke w’ishyaka MDR yari abereye Perezida muri Perefegitura Kibuye kuva mu 1991 kugeza mu 1994, Niyitegeka yari umwe mu bagize Biro politiki ku rwego rw’igihugu w’iryo shyaka.

Niyitegeka Eliezer yaguye muri Gereza ya Mali

Niyitegeka yatanze intwaro muri Komini ya Gisovu agira n’uruhare mw’iyicwa ry’Abatutsi bari barahungiye mu kiriziya cya Mubuga

Tariki ya 10 Mata 1994, Niyitegeka Eliezer yaje i Gisovu ari mu modoka ya Hilux y’umweru yari itwaye abasirikare batatu kandi ipakiye imbunda nyinshi.

Izo mbunda zahawe abicanyi bazikoresheje mu kugaba ibitero byajyaga kwica Abatutsi.

Tariki ya 16 Mata 1994, Niyitegeka Eliezer yaje i Mubuga avugira imbere y’Interahamwe nyinshi ko yamenye ko hari Abatutsi bihishe mw’ishuri no mu kiriziya i Mubuga kandi ko ashaka kubagabaho igitero.

Nyuma yatoranyije abajandarume benshi bitwaje imbunda na za grenade bahise bagaba igitero kuri abo Batutsi. Abo bicanyi baciye umwobo mu gisenge cya kiriziya bateramo za grenade. Nyuma y’icyo gitero, Niyitegeka yashimiye abicanyi abemerera kubahemba akababagurira inzoga ariko ari uko bakomeje kwica Abatutsi mu bindi bice.

Niyitegeka Eliezer yishe Abatutsi bari barahungiye ku musozi wa Kizenga, hagati yo ku wa 17 no ku wa 30 Mata 1994.

Hagati y’Abatutsi 5,000 na 10,000, barimo abagabo, abagore n’abana, bari barahungiye ku musozi wa Kizenga. Uwo musozi wari muremure ku buryo impunzi zashoboraga kubona abicanyi iyo bazaga kubatera.

Niyitegeka yaje kuhagera, ari kumwe na Ruzindana n’Interahamwe n’abajandarume, umubare w’abo bicanyi bose wari hagati ya 2,000 na 3,000.

Niyitegeka Eliezer yari yitwaje imbunda, Interahamwe zitwaje ubuhiri, amacumu n’amasuka.

Abo bicanyi bagose uwo musozi, impunzi zibura aho zijya handi ziyemeza kuhaguma zigategereza urupfu. Niyitegeka niwe warashe urusasu rwa mbere ku mpunzi. Yabwiye abicanyi akoresheje indanguramajwi kwica umwanzi w’Umututsi kandi ntawe bagiriye imbabazi. Nyuma y’igitero, hari imirambo inyanyagiye hose, abagihumeka benda gupfa baboroga kubera kubabara.

Niyitegeka yishe Abatutsi bari barahungiye ku musozi wa Muyira, hagati yo ku wa 17 no ku wa 30 Mata 1994

Hagati yo ku wa 17 no ku wa 30 Mata 1994, hagabwe igitero gikomeye ku Batutsi bari barahungiye ku musozi wa Muyira, mu Bisesero.

Uwo munsi, Abatutsi batewe inshuro eshatu. Hari impunzi zigeze kuri 5,000 kandi buri munsi bakomeza kwiyongera. Hari Abatutsi b’imyaka yose, harimo abasaza n’impinja zihetswe ku mugongo na ba nyina. Bamwe muri bo bari bararokotse ibindi bitero, nk’ibyo kuri kiriziya za Ngoma, Mubuga no ku kiriziya cy’aba adventisiti cyo ku Mugonero aho abantu benshi bari bariciwe.

Mu bicanyi harimo Niyitegeka, Segatarama, wari Konseye wa Gitabura, abapolisi babiri ba Komini Gisovu, Sebahire, Rukazamyambi, umupolisi Minyotsi, Ndimbati wari Burugumesitiri wa Gisovu, na Musema wari Diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu. Bose bari bitwaje imbunda.

Mu bicanyi harimo hagati ya 20 na 30 bari bitwaje imbunda. Niyitegeka yari arangaje imbere abo bicanyi barengaga bose 6,000 kandi barimo abasirikare, abapolisi n’Interahamwe. Bari bitwaje amacumu, ubuhiri n’izindi ntwaro gakondo.

Muri icyo gitero, impunzi zirwanyeho bikomeye ku buryo abicanyi bagombye gusubira inyuma. Abicanyi baje kugaruka ari benshi kurushaho, bapfamo bamwe barongera basubira inyuma na none. Mu ma saa saba n’igice (13h30), mu gihe impunzi zarimo zishyingura abapfuye, zarongeye ziraterwa ubwa gatatu kuri uwo musozi wa Muyira, hapfa abantu benshi cyane imirambo yabo inyanyagira hirya no hino ku musozi.

Niyitegeka yishe Abatutsi i Kivumu kuva muri Mata 1994 kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 1994

Habaye igitero gikomeye hagati yo mu mpera za Mata 1994 no mu ntangiriro za Gicurasi 1994 i Kivumu, mu Bisesero. Abicanyi bagabye icyo gitero cyaguyemo abantu benshi bari benshi banafite intwaro nyinshi kurusha mu bindi bitero.

Ku musozi wa Bisesero, hari impunzi nyinshi z’Abatutsi. Bamwe muri bo bari bamerewe nabi kurusha abandi. Bamwe bari barakomerekejwe n’amasasu cyangwa imihoro, abandi barwaye indwara zisanzwe. Kandi nta buvuzi bari bafite. Hari abana, abasaza, abakecuru n’abagore.

Kugira ngo abakomeretse n’abantu bakuze babone umwanya wo gushaka aho bihisha kuko nta hantu bari bafite bajya handi, Abatutsi bari bakiri bazima barirukanse bajya kurwanya abicanyi bahurira i Kivumu. Hari abicanyi bageze kuri 300 bafite imbunda, za grenade n’intwaro za gakondo nk’imihoro, amacumu, ubuhiri ndetse n’ibiti by’imigano baconzemo imisongo.

Mu bicanyi harimo Niyitegeka, Burugumesitiri Charles Sikubwabo, Konseye Mika Muhimana, Ndimbati wari Burugumesitiri wa Gisovu, Segatarama wari Konseye wa Gitabura, Kanayira wari yungirije Burugumesitiri wa Gishyita, Mathias Ngirinshuti, Kagaba na Vincent wari Konseye wa Mubuga.

Niyitegeka yari yitwaje imbunda, atangira kurasa impunzi. Impunzi zirwanyeho akanya gato zikoresha amabuye n’inkoni ariko abicanyi bari bafite intwaro zikomeye kandi babatera baturutse ku mpande nyinshi. Impunzi zarirukanse abicanyi babirukaho kugeza ku musozi wa Gitwe aho zahagaze zikarara. Igitero cyarangiye saa kenda (15h).

Niyitegeka yagabye ikindi gitero tariki ya 13 Gicurasi 1994 ku Batutsi bari barahungiye ku musozi wa Muyira

Tariki ya 13 Gicurasi 1994, abicanyi barimo Interahamwe, abasirikare n’abasivili, baje hagati ya saa mbiri (8h) na saa tatu (9) za mugitondo. Imodoka bari bazisize ahitwa « Ku cyapa », aho Komini za Gisovu na Gishyita zihurira. Muri ayo mamodoka harimo na bisi za ONATRACOM, amakamiyo ya COLAS n’izindi modoka bari barafatiriye z’Abatutsi bishwe.

Imodoka z’abicanyi zazengurukaga hagati ya Kibuye na Cyangugu zizana abandi. Abicanyi bari benshi, baruta cyane impunzi.

Mu bicanyi harimo ba Burugumesitiri ba Gishyita na Gisovu, aba Konseye, Perefe, Ruzindana n’umuvandimwe we Joseph, Pasiteri Ntakirutimana, dogiteri Gerard Ntakirutimana na Alfred Musema.

Abicanyi bararirimbaga ngo « Tubatsembatsembe ». Icyo gitero cyarangiye mu ma saa kumi n’imwe n’igice (17h30) za nimugoroba. Muri icyo gitero abicanyi barasaga impunzi nyuma bakabarangiza bakoresheje ubuhiri n’imihoro. Niyitegeka yabaga ari imbere yabo.

Nyuma y’igitero, abicanyi bateraniye ahitwa «Kucyapa » bakora inama. Impunzi z’Abatutsi zishwe uwo munsi ni nyinshi cyane.

Bamwe mu Batutsi barokotse kandi bari bagifite agatege bashyinguye bagenzi babo mu myobo migufi, indi mirambo yariwe n’ibikoko n’imbwa ku musozi.

Tariki ya 14 Gicurasi 1994, Niyitegeka yashatse kurangiza gutsemba Abatutsi bari bararokotse ku musozi wa Muyira

Igitero ku musozi wa Muyira cyarakomeje bucyeye. Mu gitondo , abicanyi bari bashyize imodoka zabo Kucyapa. Niyitegeka yari iruhande rw’umuhanda ahari icyapa. Yari kumwe na Kayishema, Perefe wa Kibuye, Alfred Musema, Sikubwabo, Burugumesitiri wa Gishyita, Ndimbati, Burugumesitiri wa Gisovu, Ruzindana, Mika, Gérard na Elizaphan Ntakirutimana, Enos Kagaba, Kanyabungo Augustin, Victoire, Gashakabuhake, Segatarama wahoze ari Burugumesitiri wa Gishyita, Konseye wa Gitarama, Vincent Rutaganira, Konseye wa Mubuga. Abicanyi barimo abasivili, abasirikare, Interahamwe, abajandarume n’abapolisi ba komini.

Bakibona abicanyi, impunzi zahise zihunga barakurikiranwa kugeza ku mugezi wa Kiraro aho ikindi gico cyari kibategereje. Hishwe abantu benshi ku buryo umugezi wahindutse umutuku kubera amaraso.

Mu mpera za Gicurasi 1994, Niyitegeka yishe Abatutsi i Rugarama na Kiziba.

Impunzi zarakurikiranwe umunsi wose, zibasha kuhunga zigana Cyamaraba, i Kazirandimwe, aho zihishe mu bihuru. Niyitegeka yategetse abicanyi kugaruka saa kumi n’ebyiri (18h)kugira ngo bahige Abatutsi, babategereze bavuye aho bari bihishe bajya gushaka ibyo gufungura, maze babice.

Niyitegeka, aherekejwe na Ruzindana na Kayishema baniciye Abatutsi i Kiziba tariki ya 18 Kamena 1994. Yarashishaga imbunda Interahamwe zikajya kurangiza inkomere.

Avuye muri ubwo bwicanyi, Niyitegeka yahuye n’umusaza wari kumwe n’umwana w’umuhungu, arababwira ngo « bene wanyu bari bagiye kunyica”, ni bwo afashe imbunda ye akarasa umusaza mu gatuza no mu mutwe w’umwana, abwira abicanyi ngo bavaneho umwanda ashaka kuvuga imirambo yabo yari amaze kwica.

Tariki ya 10 Kamena 1994 no mu iminsi yakurikiye, Niyitegeka yayoboye inama zateguraga gutsemba Abatutsi bari barahungiye ku musozi wa Bisesero

Abatutsi bake bo mu Bisesero bari bararokotse ibitero byinshi bagabweho kuva mu kwezi kwa Mata 1994. Niyitegeka akoresha inama zitegura kujya kubatsemba. Inama yo kuwa 10 Kamena 1994 yabereye mu cyumba cy’inama cya Perefegitura Kibuye. Hari Ruzindana, Kayishema, Musema, dogiteri Gérard Ntakirutimana, Joseph Mpambara, Enos Kagaba, Mathias, Konseye wa Gishyita, Mika, Konseye wa Mubuga n’aba Burugumesitiri ba Rwamatamu, Gisovu, Gishyita na Mabanza.

Ruzindana yafashe ijambo avuga ko impamvu y’inama ari ugushakisha uburyo bwo kwica Abatutsi bose ba Bisesero, maze abitabiriye inama bahita bakoma mu mashyi.

Niyitegeka yavugiraga mu ndanguramajwi. Yemereye abari mu nama ko we na Ruzindana bishingiye gutanga ibikoresho nk’imbunda kugira ngo ikibazo cy’Abatutsi mu Bisesero kirangizwe.

Icyumweru nyuma y’iyo nama, Niyitegeka yaragarutse na none aremesha inama, maze atanga imbunda. Yavuze ko izo mbunda zigomba gukoreshwa mu kwica Abatutsi mu Bisesero. Yavuze ko Bisesero izaterwa bucyeye bwaho. Yatanze uburyo icyo gitero kizagenda akoresheje ikibaho, avuga ko ntawe ugomba kurokoka.

Niyitegeka yabanje guca uruziga ku kibaho, hagati yandikamo “Bisesero ». Ku mpande zizengurutse urwo ruziga, agenda yandika amazina y’abashinzwe kuyobora ibitero bizaturuka hirya no hino. Ibitero byari bitanu bigomba kuva Karongi, Rushishi, Kiziba, Gisiza na Murambi. Niyetegeka yagombaga kuyobora igitero kizava Kiziba. Abari mu nama bose barabyemeye, ntihagira ubyanga.

Niyitegeka yategetse abantu kugira uruhare muri icyo gitero. Yasabye ba Burugumesitiri kubwira abantu bose badafite ubumuga kujya kwica Abatutsi, anababwira ko we ubwe azaba ahibereye. Sikubwabo n’abandi baramushyigikiye bavuga ko nabo bazaba bahari kandi bashishikariza abantu bose kuzabigiramo uruhare.

Abantu babyakirije impundu n’amashyi.

Niyitegeka ubwe yafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi

Tariki ya 20 Gicurasi, Interahamwe zari ziherekeje Niyitegeka mu bitero mu Bisesero, zavumbuye abantu bari bihishe mu bihuru. Bafata umukobwa wari ufite hagati y’imyaka 13 na 15, bamushyira Niyitegeka mu modoka ye. Niyitegeka yari yicaye mu modoka, ijipi y’umutuku, urugi rufunguye. Niyitegeka yafunze urugi asigara wenyine na wa mukobwa mu modoka. Amufata ku ngufu, nyuma amjugunya imbere y’imodoka maze amurashisha imbunda ye aramwica.

Tariki ya 20 Kamena 1994, hafi y’Ishuri nderabarezi mu bya tekiniki rya Kibuye, ku ruhande rw’umuhanda, Niyitegeka yategetse Interahamwe kujya gushaka igiti bakagiconga, maze bakakinjiza mu myanya y’igitsina cy’umugore wari umaze kuraswa. Umurambo w’uwo mugore, na cya giti kikimurimo, wandaraye aho ku muhanda iminsi itatu.

Hari ibikorwa byinshi byo gufata ku ngufu byabaye mu bitero bya Bisesero. Hari hafashwe abagore benshi ahantu hari Niyitegeka na Edouard Karemera, ntabwo abo bagore bongeye kuboneka, babafashe ku ngufu bata imirambo yabo mu bihuru. Umugabo wese washakaga gufata umugore ku ngufu yarabikoraga, n’umuntu wabaga yafashe umukobwa yari afite uburenganzira bwo kumukoresha icyo ashaka.

Abagabo bamwe bajyanaga abakobwa iwabo barangiza kubafata ku ngufu bakabica. Niyitegeka Eliezer yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungu cya burundu. Yapfiriye muri gereza muri Mali.

Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice Guverinoma y’abicanyi yagenzuraga kandi iyo Guverinoma yihutishe politiki yayo yo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, ndetse na gahunda ya “defense civile”, byari bigamije ko Abatutsi bose bo mu Rwanda bicwa. Ni muri icyo gihe iyo Guverinoma yatangiye guhisha ibimenyetso bya Jenoside, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabyo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

Dr BIZIMANA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

 837 total views,  2 views today