Gakenke: ES Buhuga iranyomoza abavuga ko hari inzara n’umutekano muke mu  Kigo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ishuri ryisumbuye rya Buhuga ,rihereye mu murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke , muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru zikwirakwiza ibihuha, zivuga ko nta mutekano urangwa muri iki kigo ndetse ko hari n’abana bahiga kugeza ubu bari mu mirire mibi, ngo ku buryo bashobora no kurwa bwaki.Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buranyomoza ibivugwa.

Iri shuri  ni iry’itorero EAR  Diyoseze ya Shyira , rifatinya ku bw’amasezerano na Leta rikaba rifite abanyeshuri 483, ibyumba by’amashuri 19 ,hari TVT aho bigisha ububaji, ubusuduzi, na MEG (Mathematics Economics Geography) n’ikiciro rusange

Igitangazamakuru www.rwandayacu.com cyashatse kumenya ibivugwa muri iki kigo niba aribyo koko maze kijya gusura ES Buhuga, cyasanze muri rusange abana bameze neza, ubuyobozi butembereza abanyamakuru bari bahari , berekwa aho babika ibiribwa, igikoni, imbago z’ikigo uburyamo bw’abanyeshuri n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo bavuga ko nabo batangajwe no kumva ko barara bambaye inkweto ndetse ngo hakaba harimo abagwingiye kubera imirire mibi bikozwe n’ubuyobozi bw’ikigo nk’uko Nshimiyimana Bonheur yabivuze.

Yagize ati: “Natwe byaradutunguye kumva ko hano nta mirire ihagije,  hano rwose turya neza uko bikwiye, tubona igikoma  muri rusange duhinduranya indyo;ibijyanye n’umutekano muke numvise uvugwa hano nta kibazo kuko dufite abashinzwe umutekano bagera kuri 7, uwo rero uvuga ko ibi byose biri mu kigo hano we yazatwereka uwo mwana urwaye bwaki, cyangwa uvuga ko turara twambaye inkweto twiteguye guhunga azaze nijoro turyamye”.

Nshimiyimana Bonheur(foto rwandayacu.com).

Cabugufi Adeleni we avuga ko ibivugwa rimwe na rimwe biba bigamije guharabika ikigo kuko ngo nta muryango ubura abasebanya

Yagize ati: “Njye ntabwo nzi abavuga ibi icyo bashingiraho ariko buriya ubuyobozi bwacu bugenzuye bwamenya Nyirabayazana, hari ubwo bamwe mu bana bashobora kwigira indakoreka yenda baka bafatirwa ibyemezo nk’umubyeyi akagenda aharabika kugira ngo yikure mu kimwaro, njye we ndasaba ubuyobozi gukomeza gukurikirana ibi bintu kuko ni uguharabika nta kintu kidasanzwe kiba hano iyo wumvise ibivugwa hano wagira ngo  ES Buhuga  ni nka bya bihugu twumva birangwamo umutekano muke, inzu turaramo haba iz’abahungu n’abakobwa zose zirazitiriye wambwira ute se ko nta mutekano dufite? abatangazamakuru bajye bazana ibimenyetso bifatika”.

Cabugufi Adeline (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi  wa ES Buhuga Reverand Pastor   Niyonsaba Aimable avuga ko kuri we mu myaka ibiri amaze ayobora kiriya kigo, atari yabona umwana uri mu mirire mibi, akaba ashimangira ko abavuga ibyo ari uguharabika ikigo kandi ko ababikora bose bashobora gukurikiranwa

Yagize ati: “Abana barya neza amafunguro agenewe ikiremwa muntu, ngira ngo mwibineye ko stock yuzuye ibiribwa binyuranye, ibivugwa ko nta mutekano rwose ni ibintu bigaragarira amaso ya muntu ;none se uvuga ngo abana barara bambaye inkweto biteguye guhunga ubu ES Buhuga ni yo itarinzwe muri uru Rwanda, hari umucengezi se , hari iki gituma umwana w’umunyarwanda arara yambaye, kuvuga ubujura byo byigeze kuba hashize igihe kuko hari umwana wibye amasuka tumushyikiriza RIB yarabihaniwe ubwo rero ntawabura kuvuga ko rero umubyeyi we yakwishima”.

Umuyobozi wa ES Buhuga Reverand Pastor   Niyonsaba Aimable (foto rwandayacu.com)

Ku byerekeye indwara y’uruheri nayo yavuzwe yigeze kwibasira ishuri uyu Muyobozi avuga  byabayeho umwana umwe yavuye mu biruhuko aza arwaye uruheri

Yagize ati: “Hari umwana wigeze kuva mu biruhuko arwaye uruheri nta wundi mwana wari ururwaye kubera imyumvire y’umubyeyi we rero yaje kumukura hano, ibi rero kuri njye nkaba nsaba uwaba afite ikibazo cyose nk’uko ashobora kuba yarabibonye ku mbuga nkoranyambaga kuza tukamuha amakuru agasura ikigo nta bwo rwose bakumiwe”

Kimwe mu gice cya Stocket ya ES Buhuga  (foto rwandayacu)

Iki kigo  ES Buhuga cyashinzwe na AER Diyosezi ya Shyira mu mwaka wa 1993, kandi cyubatswe mu butaka bwayo busaga hegitali 5 EAR ikaba yarauhubatse na Poste de Sante ikoreshwa n’abanyeshuri ndtse n’abaturanye n’iri shuri.

 

 

 1,278 total views,  2 views today