Burera:Icyumba cy’umukobwa cyazamuye imitsindire  y’abangavu

Yanditswe na Theophile  Nsengumuremyi

Abangavu biga ku rwunge rw’amashuri rwa Rugarama, bavuga ko kuva aho baherewe icyumba cy’abakobwa bifashisha mu gihe bagiye mu mihango byatumye babasha gukurikirana amasomo yabo neza , kuko igihe babaga bagiye mu mihango byatumaga basiba ishuri, ubundi imihango yabatungura bagenzi babo b’abahungu bakabakwena.

Umutoniwase  Nadine  ni umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu avuga ko icyumba cy’umukobwa cyamukuye mu ipfunwe yagiraga uibwo yabaga agiye mu mihango

Yagize ati: “Iyo twajyaga mu mihango byaduteraga ipfunwe kuko ntabwo twabonaga kotekisi, urumva nawe gufatwa n’imihango uko biba bimeze, ijipo iragenda igahindana, urabona ko dukora ingendo  ndende dutaha, byabaga bikaze , ariko kuri ubu iyo imihango ije hano hari icyumba batwubakiye harimo n’ibitanda , turisukura , tukaruhuka , icyiza kandi baduha imyambaro yo guhindura ndetse bakaduha ni zo kotekisi (cotex) nyine, ib i rero byatumye tutagisiba amasomo, rwose ndashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje ingorane twahuraga nazo mu bihe by’imihango”

Umwe mu bahungu biga kuri iri shuri rya Rugarama waganiriye na Rwandayacu.com, nawe ashimangira ko koko bashiki babo byari ikibazo mu gihe babaga bagiye mu mihango

Yagize ati: “ Abakobwa twiganaga hano iyo babaga bagiue mu mihango barasibaga cyane, kuko nta bikoresho by’isuku bamwe babashaga kwigondera, ariko kuri ubu icyumba cy’umukobwa kibaha ibyo bikoresho , nyuma yo kwisukura bakaruhuka bagasubira mu masomo yabo, ikindi ni uko twagendaga tubaseka iyo babaga bagiye mu mihango kuko nyine na we urabyumva babaga biyanduje, bakenyeraga umupira nawo ugahuindana, rwose ubuyobozibwarakoze”

Umurezi  ushinzwe abana b’abakobwa mu kigo cy’amashuri cya Manirakiza Constantine, ashishikariza abakobwa gukomeza kugana kiriya cyumba cyabashyiriweho, kandi asanga badakwiye kugira ipfunwe

Yagize ati: “Ikigihe nta mukobwa ukwiye kwitinya,  niba ari icyumba cy’umukobwa  abakobwa bose baracyemerewe, bagomba kuzajya ni utegura ejo heza atitinya,  adafite ipfunwe, icyumba cy’umukobwa  cyaziye  gufasha buri baza tukabafasha mugihe bagiye mu mihango ahokugenda bakaryama iwabo; kuko bibaviramo gutakaza amasomo , umukobwa ufite icyerekezo mukobwa wese mu gihe ahuye n’ikibazo cy’imihango. Iyo umwana w’umukobwa yagiye mu mihango  bwambere mwigisha uburyo bisukura,  kwambara cotex kandi neza, ndetse nkanabaganiriza, nkabigisha nibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.

Kampire Floride, ni umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugarama avugako  koko icyumba cy’umukobwa cyabaye igisubizo ku bakobwa

Yagize ati “Mbere iyo umwana w’umukobwa yajyaga mu mihango yatahaga akaba yamara nk’iminsi itanu(5) akazagaduka asanga abandi bana bagenzi be bigana baramusize mu masomo. Icyumba cy’umukobwa rero  cyaje gukemura icyo cyibazo ndetse no gukomeza kunoza imyigire myiza mu bana b’abakobwa iyi gahunda ikaba iri mubigo byose kandi nkaba mbonako yatanze umusaruro mwiza mu myigire y’abana b’abakobwa mu bigo birindwi(7) biherereye muri uy’umurenge wa Rugarama yaba kubana biga amashuri abanza   ndetse n’ayisumbuye”.

Abana b’abakobwa bishimira icyumba cyabo bahawe (foto Theophile Nsengumuremyi).

Kugeza ubu imibare igaragaza ko ku urwunge rw’amashuri rwa Rugarama icyumba cy’umukobwa cyatumye umubare w’abakobwa waravuye kuri 20% by’abatsindaga ukagera kuri 60% by’umwihariko ku biga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye . Gahunda y’icyumba cy’umukobwa yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012, hagamijwe gufasha abana b’abakobwa kugana ishuri badasiba, kubera imiterere y’umubiri wabo aho bamwe bajyaga mu mihango bakaba batagera ku ishuri.

 828 total views,  2 views today