Musanze: Nyuma y’amezi 7 Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze yasubukuye amasomo

 

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma y’amezi 7, icyorezo Covid-19 cyibasiye isi yose , kigahagarika ibikorwa byinshi binyuranye, harimo n’amasomo;Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 ukwakira 2020 za  kaminuza zo mu Rwanda kimwe n’amashuri makuru,  basubukuye amasomo .Kaminuza ya Kigali yo ngo izatanga amasomo ariko ishyira imbaraga mu kurwanya Covid-19.

Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze baganiriye na rwandayacu.com   bavuga  ko bishimiye cyane kuba bagarutse ku ishuri  kandi bakaba bagiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi mu rwego rwo kugira ngo bige mu mudendezo ndetse bakazagira uruhare mu gushishikariza bagenzi babo  gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze biyemeje kwiga birinda Covid-19(foto Ndayambaje J.C)

Umuhoza Ilice umunyeshuri uhagariye abandi muri kaminuza ya Kigali avuga ko ashimira leta y u Rwanda kuba ibemereye kugaruka ku ishuri ndetse  na bo ubwabo bazakomeza kubahiriza aya mabwiriza .

Yagize ati: “Ndashimira Leta y‘u Rwanda by’umwihariko kuba yongeye kudufungurira kugira ngo tugaruke ku ishuri kandi ndashishikariza na bagenzi banjye  ko bagomba kumenya ko kwiga aribo  bifite inyungu rero bagomba kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo cyane ko ishuri ryacu rifite ibikoresho byose by’isuku byo kwirinda covid19”.

Manirakiza Eric  na we yongeraho ko ngo kuba bemerewe gutangira  na bo bafite uruhare mu gushyira mu bikorwa izi ngamba zafashwe na Minisiteri y’ubuzima zo kwirinda Covid-19.

Yagize ati: “ Tugomba gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yose, ikindi kandi twasanze kaminuza yacu yariteguye bihagije, ubu rero natwe tugiye kwiga turangize amasomo yacu n’ubwo benshi muri twe twakomeje kuyakurikirana hakoreshejwe ikoranabuhanga  , ariko ntitwabura kuvuga ku ngaruka zatubayeho nk ‘abanyeshuri twari turi mu mwaka wanyuma bitewe n’uburyo twari twiteze gusoza amasomo yacu tukaba twarasubiye inyuma mu gihe twari twiteguye kurangiza, gusa kubera ko Kaminuza yacu tuyizeyo umurava tuzakomeza twige neza kandi tuzatsinda”.

Abanyeshuri bahise batangira amasomo

Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze Bangayandusha Viateur,  avuga ko kuba batangiranye n’abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma ari bakuru bazashobora kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati: “ Kuri iyi nshuro twafunguye dutangiranye n abanyeshuri bo myaka yo hejuru mu wa 3 kugeza mu wa 5,Kaminuza ya Kigali kuva twafunga twakomeje kwita ku banyeshuri  ndetse twariteguye bihagije nk’uko amabwiriza abiteganya  ,ndetse  n’abarimu bacu barateguwe kandi nk’uko mwabibonye batangiye kwigisha, ikindi twashyizeho ingamba zikomeye zibuza abanyeshuri bacu gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa guhoberana ;kandi  kuba twatangiye nka Kaminuza ya Kigali  byari ngombwa ko dufungura muri kaminuza za mbere ikindi dufite icyumba  kihariye gishobora kuzajya gishyirwamo abagaragayeho icyorezo cya Covid-19”.

Umuyobozi wa Kaminunza ya Kigali ishami rya Musanze Bangayandusha  Viateur (Deputy Principal).

Kugeza ubu mu Rwanda kaminuza zemerewe gufungura ni(UR) Kaminuza  y’u Rwanda, Rwanda Polytechnic , Ines-Ruhengeri, Mount Kenya, Kibogora Polytechnic ( ULK), Ruli Higher Institute of health Sainte Rose de Lima , RTUC, ndetse na  Kaminuza ya Kigali( UK) ILPD na VATEL.

Kimwe mu bitanda byo mu cyumba bazajya bakiriramo abakekwaho Covid-19

 

 2,525 total views,  2 views today