Ngororero:Kuba intwari ntibigombera ikigero cy’umuntu agezemo mu bukure,Guverineri Habitegeko

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’intwari mu ntara y’Iburengerazuba byabereye  mu karere ka Ngororero , ku ishuri ry’I Nyange, Guverineri Habitegeko Francois yavuze ko kuba intwari bidasaba ikiciro cy’umuntu arimo mu mikurire, asaba urubyiruko guharanira kugera ikirenge mu k’intwari zabohoye u Rwanda ndetse nizemeye guheba ubuzima bwabo kugira ngo rube rugeze aho rugeze aha.

Yagize ati: “Ubutwari ntibusaba imyaka runaka, ntibugira umutwe wa Politike, ntibisaba ipeti runaka, ntibugira igitsina, buboneka mu ngeri zose z’Abanyarwanda, ariko rero ni kimwe n’uwiyemeje kuba ikigwari ntibigira itandukaniro iyo umuntu yiyemeje kuba cyo.Aha rero ndasaba ko umuryango ugira uruhare mu gutoza urubyiruko umuco w’ubutwari”.

Umwe mu barokokeye kuri iri shuri rya Nyange ubwo abicanyi bigabizaga abanyeshuri bakabica nyuma y’uko banze kwitandukanya biciye  mu moko, bakiyemeza kuba abanyarwanda , Abayisenga Thodette akaba ari intwari z’imena zikiriho, yavuze ko ashimira abatanze ubuzima bwabo.

Yagize ati “ amahoro dufite tuyakesha amaraso yamenetse y’intwari z’u Rwanda”.

Abayisenga Thodette akaba ari intwari z’imena zikiriho

Muti uyu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari, hari Umuhanzi Nsengimana Justin  yifatanije nurubyiruko Rwiga mwishuri ryisumbuye rya  Nyange muri Ngororero ahubatswe igicumbi cy’intwari z’abana binyange akaba yaririmbye indirimbo yakoreye akarere ka Ngororero i vuga k’ubutwari bwaranze abana binyange.

Uyumuhanzi kandi yari kumwe n’abandi bahanzi babarizwa mura kakakarere bakizamuka aribo ,Nigirente Raurent,Iradukunda Fofo,bose babashije gususurutsa abaraho.

Umuhanzi Nsengimana asaba urubyiruko kugira umuco w’ubutwari

Nsengimana Justin aganira na Rwandayacu.com yagize ati: “ababana b’I Nyange bagaragaje ko byose bishoboka ko kuba intwari ari ibintu bishoboka bisaba kugira umutima wa kimuntu ukanga akarengane ako ariko kose , ndasaba urubyiruko guhaguruka bakubaka u Rwanda kandi bagasigasira banimakaza umuco w’ubutwari”.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.

Uyu  Umunsi wo kuzirikana Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28,  ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

 

 

 1,145 total views,  2 views today