Musanze: Urubyiruko rusaba ababyeyi babo kubaha ingwate kugira ngo bashore imari mu buhinzi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze, ruvuga ko ababyeyi babo aribo ba Nyirabayazana mu gutuma rudashora imari mu mwuga w’ubuhinzi ngo kuko barwoma ingwate, rukaba rwifuza ko habaho ubukangurambaga ku babyeyi babo kugira ngo bave muri iryo curaburindi bo bita imyumvire ikiri hasi.Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko bukora ubukangurambaga.

Akamahoro Josiane wo mu murenge wa Kinigi  , afite imyaka 23, avuga ko ababyeyi be batamworohereza ngo ashore imari mu buhinzi akoresheje ibigo  by’imaei bamuhaye ingwate y’umurima, ibi ngo bikaba bimwe mu bimuca integer mu gukomeza kwiteza imbere.

Yagize ati: “ Urubyiruko turashaka gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, ibi rero bituma dukenera gushora imari mu buhinzi nka njye iyo natse ingwate bambwuira ko batayimpa, ngo kuko bamaze kumva ko banki iteza icyamunara amasambu, bakaba bagira impungenge nanone ngo ko twahomba kubera ibihe , turanasaba ko Leta nanone yaha urubyiruko amahirwe y’ubwisungane magirirane mu guhabwa inguzanyo cyane iyo urubyiruko ruri mu matsinda”.

Bamwe mu babyeyi nab o bashimangira ko kuri ubu ngo hari urubyiruko ruba rutizewe ngo ,u buryo kubaha ingwate ari nko kuyita.

Mbarubukeye Aimable wo mu mutrenge wa Musanze yagize ati: “ Kuri ubu no guha umwana ingwate bisaba kubanza gushishoza kuko na  bo ntiberekana ikizere na we se umwana arabona amafaranga 10000, akayashora ibiyobyabwenge, akagira imyambarire ntazi ,agataha ijoro nyamara ayo ngayo arimo umurama wa karoti yakagombye kuza ukamwereka aho awutera, ntabikore ubwo namuha iyo ngwate y’umurima banki yamuha miliyoni nkongera kumuca iryera?, ni yo mpamvu ababyeyi kuri ubu tubigendamo gake, urubyiruko nirubanze rutubikemo ikizere, tubone aho duhera tubafasha”.

Musanze urubyiruko ntirushora imari mu buhinzi kubera ko nta ngwate n’igishoro

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambewre ry’ubukungu Andrew Rucyahanampuhwe, avuga ko bashishishikariza urubyiruko gushora imari mu buhinzi ariko nanone bakarukorera ubuvugizi mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Yagize ati: “ Gahunda dufite ni ukwegera urubyiruko ubwarwo kuko iterambere ry’iki gihugu rishingiye ku rubyiruko, turabashishishikariza kugira ngo batinyuke bashore imari mu buhinzi kandi n’ababyeyi ntibakwiye kugira impungenge kuko icyo basabwa ni ukubaba hafi , ikindi ni uko twegera ibigo bishora imari mu gukora ubuvugizi tubisaba gukorana n’urubyiruko, kandi ibi tuzakomeza kubikora mu rwego gushishikatiza ibi bigo kumva ko amizero y’igihugu ari urubyiruko”

Kugeza ubu impuguke zigaragaza ko abakora ubuhinzi kuri ubu bari mu kigero cy’imyaka 50 gusubiza hejuru, ariko imibare y’urubyiruko rukora ubuhinzi kuri ubu umubare ukaba ukiri hasi kandi urubyiruko ni 63% mu Rwanda nyamara abageze mu gihe cyo gukora ni 54%, ariko ruvuga ko nta gishoro n’ingwate, ibi bintu Leta ikaba irajwe inshinga na byo aho irwereka inzira zo gukorana na BDF, aho ibishingira.

 904 total views,  2 views today