Musanze: Imbaraga z’Ibimera Health Center  ni igisubizo mu kuvura indwara hakoreshejwe ibimera. Muganga Munyankindi Innocent

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage basabwa kwirinda indwara bakoresheje imirire inoze, binyuze mu bimera n’ibiribwa bikize ku ntunga mu biri, ngo kuko ari kimwe mu bituma umuntu agira ubudahangarwa bw’umubiri , ibi ngo bikowa binyuze mu cyo  Muganga Munyankindi Innocent akaba umwe mu bafasha abarwayi kwivura indwara zinyuranye bakoresheje ibiribwa, aho bakora imitobe inyuranye yise Imbaraga z’ibimera.

Yagize ati: “ Burya icyayi gikozwe muri tangangawizi, kigura amafaranga ibihumbi 5 bituma umuvuduko w’amaraso ugabanuka , ifarini y’ingano nay o ni kimwe mu byo ikigo cy’imbaraga z’Ibimera gikoresha , dufite umunyu wa Soya sosi wica amaside ari mu mubiri nko mu gifu , impyiko, ibihwagari by’umweru, na byo ni bimwe mu bituma umuntu agira ubuzima bwiza”.

Muganga Munyandinda Innocent asanga abanyarwanda bakwiye gukoresha ibimera mu kunoza imirire no kurinda ubuzima

Munyankindi yongeraho ko ngo imboga , imbuto , ari kimwe mu bituma umuntu agira ubuzima bwiza kubera intungamubiri zirimo, kandi ngo ni byiza kunywa amazi menshi , kuko umubiri uyakenera cyane.

Yagize ati: “ Mu bimera harimo imbaraga, kuko buriya kwivura ukoresheje imiti igihe kirekire si byiza, nakubwira nk’igiti k’ipera buriya ni umuti ukomeye cyane wirira imbuto zaryo ,ukanywa umutobe waryo ndetse n’amababi yawo avura indwara zinyuranye, umwembe buriya na wo ni ikimera cy’ingenzi, dufite imitobe tugutunganyiriza ku buryo ibibazo by’ubuhumekero bigenda bikwmuka, twifuza rwose ko abaturage batugana tukabafasha kurinda umubiri wabo hakoeshejwe ibimera, dutanga inama kandi ku buzima bw’abantu”.

Bamwe mu bagerageje kwivura bakoresheje ibimera bashimangia ko bivamo umuti urambye ku buzima, nk’uko uyu Mujawayezu Ancile, abivuga.

Yagize ati: “ Umubiri w’umuntu ukeneye imbaraga kandi bidasaba ko ibyawurinda biva kure, nka njye nzi neza ko umutobe w’amashu n’imbuto watumye ikibazo nagiraga mu gifu cyahise kigabanuka ubu narakize kandi nkomeza kurinda umubiri wajye nirira amavuta akomoa ku bimera ubu maze imyaka  ine rwose ntataka uburwayi bwo mu nda , ikindi ni uko kurya isombe burya uba wikingiye indwara zimwe na zimwe nko kuzungera kuko burya habamo imyungu ngugu ifasha umubiri, nkaba rero numva ko nk’uko Muganga Nyirinkindi abivuga dukwiye kwivura duhereye mu gutegura indyo yuzuye”.

Leta y’u Rwanda isaba abanyarwanda kujya batunganya indyo yuzuye

Imbaraga z’ibimera zitanga akazi mu rubyiruko runyuranye

Imbaraga z’ibimera Health Center bakorera Dukorera i Nyabugogo muri etaje ya Oranje muri buloke ya kabiri umuryango ni uwa kane tukaba duteganya gukorera Rusizi no mu bindi bice binyuranye by’u Rwanda, aho tugiye nanone kugaruka i Musanze  mu  minsi mike abakunzi bacu batwitegure nko mu minsi mike.

Ku bindi bisobanuro cyane ku bafite ibibazo binyuranye mu mubiri bifuza kuvurwa hakoreshejwe imbaraga z’ibimera, mwahamagara Muganga Munyankindi Innocent, mu mugi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge  kuri Tel: (+250)788673610. (+250)728673611.Ushaka kubakurikira nanone wakumva Isango Star ku murongo wa 91.5 FM, buri wa gatatu sa mbiri za nimugoroba.

E-mail: munyainnocent@gmail.com

Muganga Innocent Munyankindi ni umwe mu mpuguke zo mu Rwanda zize ibijyanye no kunoza imirire, akaba ari impuguke yo mu twego rwo hejuru mu  gutegura ibimera n’ibiribwa byafasha umurwayi uwo ari wese kwivura akoresheje ibimera n’ibiribwa bimwongerera ubudahangarwa.

Ibimera bigira amoko menshi afasha ubuzima bwa Muntu nk’uko abakozi bo mu kigo imbaraga  z’ibimera babivuga

 2,754 total views,  4 views today