Burera:CEPEM TSS ibyobo byatezaga umunuko byarasibwe
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ku wa 3Werurwe 2024 ni bwo Igitangazamakuru rwandayacu.com yanditse inkuru ivuga uburyo umunuko waturukaga mu ishuri ryitwa CEPEM Technical Secondary School(CEPEM TSS ), riherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera, wari ubangamiye abigamo ndetse n’abaturanye naryo, ibintu ndetse byashoboraga kubakururira akaga, kuri ubu rero bamwe mu banyeshuri bo muri iri shuri ndetse n’abaturanye na ryo bishimitra ko ibyo byobo byasibwe.
https://www.rwandayacu.com/bureracepem-tss-kutagira-ibyobo-baviduriramo-imyanda-iva-mu-bwiherero-bibangamiye-abarererwamo/.
Muri iri shuri muri rusange nta kimoteri ryagiraga kuko imyanda yabaga yandagaye kubera ko nta mwobo byayajyagamo ,ikindi ni uko icyobo baviduriragamo cyari gitwikirije ibyatsi, ubu ishuri rikaba iki kibazo cyatavugutiwe umuti nk’uko bamwe mu banyeshuri baganiriye na rwandayacu.com ubwo yahururaga nab o kuri iri shuri bagiye muri stage (kwimenyereza umwuga).
Ahahoze ikomoteri n’icyobo cyavidurirwagamo imyanda yo mu bwiherero harasukuwe (foto rwandayacu.com).
Umwe muri bo yagize ati: “Wari uje kureba se ko bya byobo byavidurirwagamo ubwiherero byaba bikiriho? Ubuyobozi bwabikuyeho kuko nyuma y’uko ngo hari inkuru zavugaga ko mu kigo cyacu hari ibyobo bizateza impanuka, ubuyobozi bw’akarere n’umurene bahaje inshuro nk’ebyiri , Uboyobozi bw’ikigo buhita busiba cya cyobo ngira ngo nawe wabyiboneye ubu nta kibazo, isuku ni yose” .
Undi twahaye izina rya Uwineza Clementine yagize ati: “Biriya byagaragaraga nk’umwanda buri wese mu kigo yarabibonaga , umunuko wari wose yemwe n’ubuyobozi bwari bubizi ko ari ikibazo, ariko imbaraga zo kugira ngo igisubizi kiboneke byari byaranze natwe twahoraga dutaka umunuko, ariko ubuyobozi bw’akarere bwaraje bahita bataba kiriya cyobo bavidururagamo, gusa n’ubwo yenda numva ngo byagiye mu Itangazamakuru wasanga n’Umuyobozi w’ishuri yari mu nzira zo kugikemura , ubu tumeze neza nta munuko ukirangwa mu kigo ni ukuri”.
Umwe mu baturiye iri shuri nawe yavuze ko bishimiye ko CEPEM yakemuye ikibazo nk’umuturanyi
Yagize ati: “Ubu tutanezerewe kuko nta masazi n’umunuko bigipfa kuza mu ngo zacu kubera ko ikimoteri n’icyobo cyazanaga ibyo byose byatabwe, ubu tubanye neza”.
Umuyobozi wa CEPEM Havugimana Roger, nawe yabwiye rwandayacu.com ko kuri ubu ikibazo cyabonewe umuti burundu, kugeza ubu ngo bakaba barimuye icyobo baviduriragamo imyanda yo mu bwiherero inyuma y’ishuri hatabangamiye abanyeshuri ndetse n’abandi bantu
Ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS School kugeza ubu imibare igaragaza ko rifite abanyeshuri 400, hakamo amashami yigisha ubukerarugendo, ubwubatsi, n’ubutetsi.
230 total views, 4 views today