Musanze: Abafite Virusi itera SIDA barashimira Perezida Kagame wabafashije kubona imiti bakava mu kato

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abafite  Virusi itera  SIDA bo mu karere ka Musanze, bavuga ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa  Repubulika Paul Kagame  watumye  babasha kubona imiti yo guhagarika ubukana bw’iyi Virusi, bikaba byaratumye badakomeza no kugirirwa akato bakomeza kandi basaba abandi banyarwanda kumenya uko bahagaze kugira ngo abo basanze baranduye batangire imiti, abasanze ari bazima bakomeze kwifata.

Aba baturage bo muri aka karere ka Musanze mu mirenge inyuranye Ishyirahamwe ry’abanyamakuru biyemeje gukumira nio kurwanya SIDA (ABASIRWA) basuye basobanuriwe ko mu gihe batahabwaga imiti ngo bari mu kato gakomeye cyane kuko ngo bararembaga cyane mu buryo bugaragarira amaso bakabanena.

Nyirambonagaza Sousanne  wo   mu murenge Nyange aba mu ishyirahamwe ryitwa  Girubuzima Nyange yagize ati: “Ubundi uwafatwaga na Virusi itera SIDA mbere yabaga agowe kuko we ubwe yihaga akato ategereje gupfa, twakomeje kuba muri ibyo bibazo bikomeye umuntu umubiri waramushizeho ategereje gupfa, baratunenaga ku buryo n’igikombe twanyweragaho nta muntu wakinyweragaho, Kagame rero we yaduhaye imiti tirongera tugarura imbaraga , ubu turagenda nta muntu wamenya ko turwaye ntibakitunena rwose ndashimira Perezida Kagame »

Nyirambonagaza Sousana asanga iyi Perezida atabaha imiti baba barapfuye (foto rwandayacu.com)

Ndagijimana Alphonse wo muri Koperative Abaharaniramahoro wo mu murenge wa Muko we ashimangira ko ngo iyo hataba imiyoborere myiza ngo babone imiti baba barapfuye  kuko ngo iyo umuryango wabaga ugaragayemo ufite agakoko gatera SIDA wabaga uguye mu kaga gakomeye

Yagize ati : «  Nahuraga n’abantu bakanena kugeza ubwo nta n’uwakoraga ku mwenda wanjye, abana banjye mu ishuri no mu nzira barabanenaga mu kabari bacungaga igikopo nanywereyeho ntihagire undi ukinyweraho nari narahindanye, ariko Perezida Kagame amaze kudushakira imiti ubu narasubiranye ngenda mu nzira nta muntu unkeka n’umwe , akato ubu kagenda kagabanyuka, cyane ko yatugiriye inama yo kwibumbira mu makoperative byatumye tudaheranwa n’agahinda ndetse na ka kato umuntu yihaga ubwe kaza kugenda buhoro buhoro turiyakira ».

Ndagijimana yemeza ko akato bahabwaga kagabanutse (foto rwandayacu.com)

Ukuriye urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda  Muneza Sylivie  avuga ko ashimira Perezida Kagame n’umufasha we bagize uruhare rukomeye mu guhesha agaciro abantu bafite Virusi itera SIDA

Yagize ati : « Ntitwabura gushimira Perezida Kagame na Madame we ni ukuri batumye twongera kugarura ubuzima, yaratuzuye kuko yaduhaye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA , nyamara mu bindi bihugu barayigura, ikindi ni uko yashyizeho gahunda muri buri mudugugu mu gihe bari mu nama kujya bavuga ko ufite virusi itera SIDA  ».

Ukuriye urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda  Muneza Sylivie (foto rwandayacu.com).

Mu karere ka Musanze kugeza ubu harabarurwa abaturage basaga ibihumbi 6 bafite Virusi itera SIDA ngo  aho ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko nk’uko  Bashirijabo Jean  Bosco  Umukozi  w’akarere ushinzwe iterambere no kurwanya indwara mu ishami ry’ubuzima yabivuze

Yagize ati : « Abagera ku 6900 muri muri aka karere kacu ka Musanze bafite Virusi itera SIDA, gusa dukomeza gukora ubukangurambaga , igiteye inkeke kandi ni uko abagenda bandura ari urubyiruko abenshi ».

Kugeza ubu ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda ,  imibare yakozwe mu bushakashatsi bwo  mu mwaka wa  2020 igaragaza ko abafite virusi itera SIDA bahabwaga  akato ku kigero cya  13% .

 230 total views,  2 views today