Burera :Imiryango yabanaga mu makimbirane irashimira Pro-Femmes Twese Hamwe yongeye kububakira ingo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Imiryango igera kuri 50, yo mu mu murenge wa Cyanika , Akarere ka Burera, yabanaga mu makimbirane ;ivuga ko Pro-Femmes Twese Hamwe, nyuma yo kubaha ibiganiro biganisha k’ukumenya uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abarengera byatumye iyi miryango yiyunga maze yiteza imbere.

Abahawe ibiganiro na Pro-Femmes Twese Hamwe biyemeje gukora itsinda ry’Abahannyi

Dushimirimana Gaspard wo mu kagari ka Gasiza umurenge  wa Cyanika,  avuga ko Pro-FemmeS Twese hamwe  yamukuyemo  ibikorwa bya kinyamanswa yagiriraga  umugore we n’abana.

Yagize ati: “ Ndi umwe mu bagabo bo muri uyu murenge wanywaga Kanyanga n’urumogo muri Nyagahinga, ibi byose njye na bagenzi banjye twabinyweraga muri Uganda tugataha twasinze, nagera mu rugo, abana bose bahitaga bajya mu baturanyi, umugore wanjye yahoraga ku nkoni za buri munsi kandi ni we wahahiraga abana, numvaga ko njyewe ndi umutegetsi mu rugo rwanjye, icyo ntashakaga nticyakorwaga mu rugo, nari mbayeho bunyamanswa , kugeza ubwo abana baburaga nka gatatu, Pro-Femmes Twese Hamwe nyuma y’ibiganiro yagiye iduha ubu twariyunze njye n’umugore dusenyera umugozi umwe”.

Dushimirimana Gaspard, avuga ko ibiganiro byaPro-Femmes Twese Hamwe byamuhinduye

Dushimirimana ngo yumva atakwicarana n’umugore we , ariko ngo Pro-Femmes Twese Hamwe yatumye yumva ko umugore we ari mwiza cyane.

Yagize ati: “ Tekereza kugira ngo ube umaze umwaka utararana n’umugore wawe mu rugo nimugera mu mahugurwa mwicarane, twageze mu cyumba cy’amahugurwa badusaba kwicarana n’abo twashakanye. Njye numvaga bitashoboka, ariko uko twagendaga dusobanurirwa uburenganzira bwacu. Nasanze mpohotera umuryango n’abana banjye ni bwo nahise nsaba imbabazi umugore wanjye, ubu rwose twasubiye no mu rusengero dusezerana no mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Kanakuze Flancine ni umwe mu bagore bo mu murenge wa Cyanika, uvuga ko yahozwaga ku nkeke n’umugabo we kandi bapfa ibintu bidasobanutse, akaba ashimira Profemme Twese Hamwe yongeye kububakira urugo.

Yagize ati: “ Nari nzi ko umugore akwiye gukubitwa akabyihanganira kuko ba nyogokuru bambwiraga ko iyo umugabo akurebye igitsure udakwiye kubivuga, nari naraeze muri uwo mwijima w’ubujiji, ariko Pro-Femmes Twese Hamwe,yantinyuye kuvuga ibinkorerwa, narabivuze ndaruhuka, kuko umugabo yaraza tukarara hanze, abana amavunja arabica kandi tuyabuze uburyo twabitaho kuko ntituragera ku myaka 30, ibiganiro n’amahugurwa twahawe byatwubakiye umuryango ubu twarizamuye cyane, nta kintu gikorwa iwacu mu rugo tutagiye inama”.

Kanakuze ngo yari azi ko gukubitwa ku Mugore ari ibisanzwe Pro -Femmes Twese Hamwe yamumenyesheje uburenganzira bwe

Umukozi w’umurenge wa Cyanika Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyanika Harerimana Florence, nawe ashimangira ko Profemme Twese Hamwe ari umufatanyabikorwa mwiza kubera umusanzu itanga mu gukemura no gukumira amakimnirane mu miryango.

Yagize ati: “ Igihugu cyubakiye ku muryango, iyo umuryango ubayeho nabi ubwo n’igihugu kiba gifite ibibazo, ubu rero Pro-Femmes Twese Hamwe, ni umufatanyabikorwa w’imena muri uyu murenge, kuko turuzuzanya mu kubungabunga ubuzima bw’umuryango, urabona nyine ko basobanurira iyi miryango uburenganzira bwabo, ibi rero bituma nyuma yo kubasana imitima no ,ubasobanurira amategeko abarengera bituma bisubiraho bakiteza imbere bakabana mu mahoro,icyo twasaba aba bose rero ni uko baba umusemburo w’amahoro mu miryango, ndetse bakazigisha abandi uburenganzira bwabo”.

Umukozi w’umurenge wa Cyanika Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyanika Harerimana Florence.

Narame Agnes ni Umukozi wa Pro-Femme Twese Hamwe Ushinzwe ibikorwa by’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka,akaba anashinzwe gukurikirana ibibazo by’imiryango ibana mu makimbirane mu karere ka Burera, avuga ko Pro-Femmes Twese Hamwe yifuza ko umuryango ubana mu mahoro kandi ugatera imbere.

Yagize ati: “ Twifuza ko Umuryango nyarwanda ubana mu mahoro ni yo mpamvu Pro-Femmes Twse Hamwe yibanda kuri yo miryango yose ibana mu makimbirane, Mu bushakashatsi rero twakoze twasanze muri uyu murenge wa Cyanika  ndetse n’akarere ka Burera muri rusange  twasanze amakimbirane akomoka ku kunywa ibiyobyabwenge, ubshoreke ndetse n’ikibazo cy’imitungo, aha rero ni ho duhera tugirana ibiganiro , tubasura mu ngo zabo, kandi tubona bitanga umusarura, ntabwo aribyo biganiro gusa tubaha kuko tubafasha no kwibumbira mu makoperative , binyuze mu biganiro tubaha, iki gikorwa kizakomeza no ku bandi baturage tubasobanurira uburenganzira bwabo ”.

Narame Agnes ni Umukozi wa Pro-Femme Twese Hamwe Ushinzwe ibikorwa by’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka Burera.

Iki gikorwa cyo kunga imiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, igikora ku bufatanye bwa Trade Mark East  Africa na Global Affairs Canada, bakaba bafite intego yo gukumira amakimbirane burundu mu miryango, no kubasobanurira amategeko abarengera.

Kugeza ubu mu murenge wa Cyanika habarurwa imiryango 75, ibana mu makimbirane.

 

 2,170 total views,  2 views today