Nyabihu:Abaturage barataka igihombo batewe n’akarere imyaka ibaye 13

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyamuryango ba Koperative Twubake Icyaro (KOP.T.I), icukura igitaka ikanabumba amatafari bo kagari ka Nyirakigugu,  mu murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko akarere ka Nyabihu kabambuye ikirombe cyabo nyuma yo kwigabiza igitaka cyabo kajya kucyubakishiriza abatishoboye bo mu mirenge inyuranye y’aka karere, bakaba basaba ko bakwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 19, kubera igihombo batejwe n’ubuyobozi bwa Nyabihu uko bwagiye busimburana.

Bamwe mu banyamuryango ba KOP.TI (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa Koperative Twubake Icyaro  Kayobotsi Jean  Bosco avuga ko bagiye kwicwa n’umudari ndetse bakaba bafatwa nk’aba karyamyenda ngo kubera ko n’ubwo iyo yasambu bafitiye ibyangombwa akarere kayigabije batari bamaze kuyishyura

Yagize ati: “ Ubu rwose akarere aho kuturenganura karaduhemukiye cyane tekereza kugira ngo tube dufite ubutaka butwanditseho nka Koperative tunabufitiye ibyangombwa, ariko akarere kakaza kakabwigabiza gacukura igitaka, twavuga kakatubwira ko kazatwishyura imyaka ikabaye 13, twagerageje kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butubwira ko buzaduha ingurane bukegukana ikinombe cyacu n’iyo sambu, ariko na n’ubu nta kutwishyura amazo yaheze mu kirere”.

Uyu muyobozi Kayobotsi Jean Bosco, akomeza avuga ko nta rwego na rumwe batiyambaje ariko ngo nta gisubizo babona

Yagize ati: “Twabanje kwandikira akarere, Guverineri, Minisitiri w’Intebe  kugeza  Perezida wa Repubulika ni we dufitiye ikizere ko yakumva agahinda kacu n’akababaro, rwose ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ntabwo budutega amatwi ngo bube bwakemura iki kibazo cyatubayeho agatereranzamba”.

Abanyamuryango ba KOP.TI bavuga ko akarere kabadindindije mu iterambere(foto rwandayacu.com).

Tyishime Germie yagize ati: “ Koperative yacu kuba yarashenywe n’akarere ni ibintu byatubabaje cyane kandi bidushyira mu gihombo kizakurikirana abadukomokaho, iyi sambu tuburana tewari twarasigayemo  amafaranga ya nyirayo, ikindi ahangaha ni hamwe mu hantu twakuraga amafaranga yo kwishyura muri banki, ariko ubu nabyo byatumye tujya mu birarane,ikibabaje ni uko umukozi wo mu kigo cy’ubutaka William yavuze ko tuziruka kuri iyi sambu amaguru agashya, rwose akarere nikatwishyure miliyoni zacu cyangwa kaduhe ingurane ibintu abayobozi bakorera umuturage nta n’ubwo Kagame bikunze kumugeraho kuko abimenye yabamerera nabi rwose Perezida wacu Kagame twarabandikiye muzadusubize, kuko nta kuntu abaturage bawe babura ubwishyu cyangwa ingurane ngo wumve uguwe neza rwose twarahohotewe”.

                                               

Abo muri KOP.TI bandikiye inzego zinyuranye (foto rwandayacu.com).

Kuri iki kibazo kimaze imyaka igera kuri 13, abanyamuryango ba KOP.T.I basiragira mu nzira  Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Marie Chantal, avuga iki kibazo bagiye kugikurikirana ngo niba koko kimaze imyaka myinshi

Yagize ati: “ Icyo kibazo numvise bavuga ko kimaze imyaka 13, nibwo tucyumvise ubu rero hari itsinda tugiye  koherezayo rikore raporo y’iki kibazo inama kutugeraho tuzareba igikwiye ikibazo cyabo kibinerwe umuti”.

Meya Mukandayisenga w’akarere ka Nyabihu (uhagaze) avuga ko agiye gukurikirana ikibazo cya KOP.T.I (foto rwandayacu.com).

Ni kenshi mu karere ka Nyabihu hakunzwe kumvikana amashyirahamwe n’amatsinda y’abaturage ahura n’akarengane Ubuyobozi bw’akarere bukinumira,Ubu rero igisubizo cya nyuma abo muri KOP.T.I bagitegereje kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 

 

 

 

 

 

 462 total views,  2 views today