Musanze: Nshimiyimana yinjiza 21000 mu cyumweru abikesha gutunganya inzara

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Nshimiyimana Theogène ni umugabo w’imyaka 28, atuye mu murenge wa Kimonyi , akarere ka Musanze, avuga ko imirimo izana amafaranga ari myinshi mu gihugu, ibi arabitangaza ashingiye ko umwuga yihangiye wo guca inzara no kuzisiga bimaje kumuteza imbere.Kandi na we akaba atanga imirimo.Abamugana bavuga ko ari umugabo w’intangarugero mu bakozi.

Uyu mugabo ufite abana babiri n’umugore, avuga ko uyu mwuga wo gutunganya inzara umutunze kandi ukaba umaze no kumuteza imbere.

Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo kuba ntarabashije gutsindira amashuri yisumbuye, kuko narangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye; nta murimo ntakoze muri uyu mugi wa Musanze, nikoreye imizigo , nabaye umuyede ku nyubako zinyuranye, nabaye umushumba w’inka yewe nahonze n’amabuye nkuramo amagaraviye, ariko ibyo byose ndagira ngo nkubwire ko nta faranga nagiraga, ni bwo naje guhitamo gushaka umwuga nakwiga wampesha amfaranga ariko nanone bikangabanyiriza imvune n’ubwo nta kazi katavuna, njya kwiga gutunganya inzara no kuzitaho, kandi narabimenye”.

Nshimiyimana akomeza avuga ko yize uyu mwuga mu gihe cy’amezi 3 na bwo ari umuyede ariko ngo yabonaga bikomeye kuko ngo iyo yacaga umuntu izara yahembwaga amafaranga 50, ngo kugeza n’ubwo yumvaga ashaka ku bivamo.

Yagize ati: “Natangiye ntunganya inzara nkanazisiga , ariko byari ibintu bikaze, hari abo natemaga, abandi nkazisongora uko badashaka, bakantuka uwanyigishaga na we akannyuzura, kugeza ubwo menyeye kubikora, yampaga amafaranga 50 ku muntu ntunganyirije inzara, hakaba ubwo ntahanye 600 gusa, ngomba kuyategamo, nkakuraho amafaranga yo kurya, ariko ubu nta kibazo kuko ku kwezi iyo mbaze neza mfite umushahara w’ibihumbi 100000 , ku munsi ntabwo nabura ibihumbi 5000, kuko byanga bikunda abantu 10 mbatunganyiriza inzara, ntunze umugore wanjye n’umwana kandi namushatse ntunganya inzara, mfite abakozi mpemba bampingira, umwana wanjye yishyurirwa ishuri ry’inshuke”.

Nshimiyimana mu kwihangira umurimo ngo byamusabye amafaranga make cyane

Umwe mu bakobwa uyu Nshimiyimana rwandayacu.com yasanze amutunganyiriza inzara yagize ati: “ Uyu mugabo tubona ari umukozi kandi ubona amafaranga , dore nk’ubu urabona ko turi hano ari abakobwa n’abahungu uko turi 6, tuamutegereje ngo adutunganyirize inzara ku birenge n’intoki yabare niba turi 6 tayari 3000, agiye ku bikorera mu isaha, ni umukozi rero udasuzugura umurimo nk’uko bamwe mu bagabo bagenzi be bajya bamupinga ariko afite ifaranga, ndasaba n’abandi kujya bakunda umurimo kandi imirimo irahari ni uko bamwe batabyitaho”.

Nshimiyimana ngo arateganya gushaka icyumba cyo gukoreramo mu mugi, ndetse ngo ashingiye uko kugeza ubu konti ye ihagaze arateganya kwaka inguzanyo ngo yubake salo;  ariko nanone ntabura kunenga abagabo bamunenga ko arya inzara ariko ngo nyuma bakaza kumuvumba agacupa, akabasaba gukora cyane ngo kuko na we yatangije amafaranga ibihumbi 3000 yaguzemo agaseno gaconga inzara , verine zinyuranye n’urwembe1, ariko kuri ubu mgo buri wese ni we wizanira urwembe rwe mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu maraso.

 

 2,512 total views,  2 views today