Burera: Abaturage barashimira Perezida Kagame ukomeje kubashakira umubano n’ibindi bihugu byo ku isi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Ambasaderi w’igihugu cya Israel mu Rwanda Hon. Dr Ron Adam , yashyikirazaga imiryango 20, yo mu karere ka Burera  mu rwego rwo kuboroza; bavuze ko bashimira Nyakubahwa Perezida  wa Repubulika Paul Kagame wuguruye amarembo akabashakira umubano n’ibindi bihugu , bakaba borojwe inka zigiye kubahindurira ubuzima.

Umwe  mu bahawe inka Nyiragasigwa Winifilde, yavuze ko inka izamura umuntu mu iterambere maze abonera ho no gushimira abagize uruhare bose kugira ngo ahabwe inka.

Yagize ati: “ Ubu nishimiye uburyo mbonye iyi nka, iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza dukesha Perezida wacu, ubundi tuzi ko ariwe wajyaga atwoherereza inka muri gahgunda nziza ya Girinka, ariko ikinshimishije ni uko mpawe inka iguzwe na Israel, bikomotse kumyumvire bahawe na Kagame, ndamushimiye rero kuko ntabwo Israel yapfa kuza koroza abanyarwanda gusa nta mubano mwiza n’ubufatanye bihari”.

Nyiragasigwa akomeza avuga ko iriya nka agiye kuyibyaza umusaruro, izamuhindurire ubuzima.

Yagize ati: “Iyi nka ngiye kuyitaho nzayikuramo isambu, ibi nzabigeraho mfata itarazi imwe nyiteremo ubwatsi izajya irisha, kuko niba Kagame ampaye inka ntibivuze ko azanzanira n’ubwatsi yego yanyoherereza umuti wo kuyivura na Veterineri, ariko ntyaza kwahira,  nzayikuraho ifumbire niteze imbere, kandi burya uwabonye inka ntaba akiri umukene ubu  ngiye kuba umukire , uziko nta n’intama nagiraga iwanjye,niteguye kandi koroza abandi”.

Amasbasaderi wa Israel mu Rwanda na Mayor wa Burera bashyikiriza inka Nyiragasigwa(Foto rwandayacu.com0

Umuyobozi w’akarere ka Burera , Uwanyirigira  Marie Claire yasabye abahawe inka bose kuzifata neza bakazibyaza umusaruro, ngo kuko inka ari uruganda, maze abasaba kuzazibyaza umusaruro bazirikana kuzoroza bagenzi babo.

Yagize ati: “ Turashimira Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uharanira ko buri munyarwanda wese abaho mu iterambere, kugeza n’ubwo abanyamahanga na  bo baza koroza abanyarwanda, mboneyeho no gushimira Ambasaderi wa Israel woroje abanyaburera bagera ku miryango 20, iki ni igikorwa cy’ingirakamaro kandi abanyaburera kimwe n’abanyarwanda muri rusange duha agaciro, ndasaba aborojwe bose kwita kuri izi nka baksazigirira isuku kuko nibazifata neza bazatera imbere”.

Meya Uwamariya akomeza akomeza avuga ko inka ari ubukungu

Yagize ati: “ Inka ni ikimenyetso ikaba n’inzira y’ubukungu kuko itanga ifumbire , amata, amafaranga mbese ufite inka aba afite rwose kuko buriya witegereje neza ko ni uruganda, bazifate neza kandi natwe twiyemeje kubaba hafi mu bijyanye no kuba zahabwa imiti igihe bibaye ngombwa”

Amasaderi wa Israel mu Rwanda Hon. Dr Ron Adam avuga yishimira umubano  mwiza u Rwanda rufitanye na Israel mwiza kandi wihariye.

Yagize ati: “ Nishimiye ko Israel ihaye inka abaturage bo muri Burera, zigera kuri 20, zije kunganira gahunda nziza ya Girinka yatekerejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2006, abazihawe muzazifate neza kugira ngo zibateze imbere, zizabaha ifumbire ndetse n’amafaranga, ikindi muzirikane ko abazihawe muzoroza bagenzi banyu bataragerwaho na gahunda ya Girinka, kandi tuzakomeza koroza abanyarwanda ”

Mu rwego rwo gushimira Amasaderi wa Israel Mayor w’Akarere ka Burera yamuhaye Impano igaragaza ibyishimo by’abanyaburera (foto Rwandayacu.com).

Kugeza ubu Ambasaderi wa Israel amaze gusura uturere tune mu Rwanda kandi agenda asiga yoroje abaturage baho, nko muri Nyamasheke, Rulindo, Gisagara na Burera, kandi hose ahatanga inka 20.Inka zose uko ari 20 zaguzwe na Leta ya Israel.

Akarere ka Burera gafite inka zisaga ibihumbi mirongo ine, ubuyobozi bw’aho bukaba buvuga ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.

 

 

 

 

 

 7,100 total views,  2 views today