Musanze:Abaturage baragirwa inama yo gutura mu nzu zigerekeranye no mu midugudu. Meya Ramuli

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe abaturage b’igihugu bakomeje kwiyongera, ubutaka bwo bugabanuka, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo busaba abaturage kwitabirira gahunda yo gutura mu midugudu no mu mazu agerekeranye azwi nka etage ibi ngo bizatuma umuturage abaho mu iterambere kandi abone n’ibimutunga.

Ramuli Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagize ati: “Ubutaka bwa hano burahenze kubera ko ari agace k’ubukererugendo, kimwe n’ikirere cy’aho kuri ubu rero hagenda haganwa n’abantu benshi, Leta rero icyo itekereza ni uko abaturage batura mu midugudu nay o ifite amazu agerekeranye, ibi turabishishikariza n’abandi bishoboye gukomeza kubaka amataje, ku butaka buto, ku buryo yenda zajya zikodeshwa, cyangwa se abashoramari bakazubaka zikajya zigurwa n’abafite imishaha bakaba bazihabwa bakazagenda bazishyura igihe kirekire”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kubahiriza igishushanyo mbonera(foto Rwandayacu.com).

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko nk’abaturage baba badashoboye kwigondera izo nzu Leta ikaba yabaterankunga kandi kandi ngo yizera ko aricyo cyerekezo, cy’igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Abatishoboye Leta yareba uko ibafasha, kuko tuzakenera n’aho guhinga ni ihame, kuko ntitwakomeza kubaka amazu kugera ubwo tubura amasambu yo guhinga, kandi ubutaka ntibuteye kimwe ahatabasha guhinga hakwiye guturwa, kuko ahatanga umusaruro hakazigamwa , ikindi ni uko nsaba abaturage gukomeza kubahiriza igishushanyombonera, bubaka ahagenewe kubakwa hakubakwa ahagenewe ubuhinzi hagahingwa”.

Kuba ikibazo cy’ubutaka kigenda kiba ingume mu karere ka Musanze, ibi abaturage babihurizahoi na Meya Ramuli , ngo kuko ibikorwa by’inyubako mu mugi wa Musanze bigenda byiyongera, ubutaka buhingwa bugenda bushira, nk’uko bamwe mu baturage bo mu mutenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura babivuga.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari tuziko imirima yasigaye mu nkengero z’umugi itazajya yubakwamo, ariko kubera uko imirima ino isigaye ihenda, n’umuvuduko w’iterambere  muri uyu mugi, urabona ko batangiye kugenda baca ibibanza ku masite anyuranye, imashini urabona ko ubutaka zabwangabaje , njye nkibaza ni hehe tuzatuza abana bacu, cyangwa se tuzatungwa ni iki ndasaba ko Leta yashakira ikibazo cy’imiturire umuti urambye, abakire ntibakomeze kwirukana abatishoboye mu mugi, iyo udashoboye kubaka kadadsitire se ubwo urumva udakwiye kugurisha ukigendera?”.

Muhawenimana Egidia wo mu murenge wa Kimonyi we asanga abifite bakwiye kujya bubakira abatishoboye mu bibanza byabo igihe bifuje kubagurira

Yagize ati: “ Leta itekereze nanone uburyo hajyaho itegeko , rirengera abadafite amikoro yo gutura mu migi, yenda umukite akaza akagura ikibanzacyawe mukumvikana ku mafaranga make aguha, asigaye akayakubkiramo icyumba mukabana muri iyo izaba nayo igeretse, yenda akaba hasi ukaba hejuru, kandi gahunda y’imidugudu nayo y’ikitegerezo, kuko ni bwo ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi bibageraho vuba”.

Imibare igaragaza ko akarere ka Musanze imiturire ubucucike abaturage 1157 kuri km, kakaba gatuwe  n’abaturage 47.6522 abagore 249.182, abagabo 227.340.

Mu gihe imibare y’abaturage b’u Rwanda ikomeje kwiyongera Habarugira Venant Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibarura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR we ngo asanga abantu bakwiye kwitabira gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Yagize ati:”Kubera ko mi minsi iri imbere Leta ishobora kubura uko iteganyiriza abaturage, ni byiza ko abantu bagerageza gutura mu migi, ibi bifasha Leta kubagezaho ibikorwa remezo, binafasha ko abo baturage bashobora gutura mu nyubako zigerekeranyije bityo abantu bagatura neza kandi bagasigaza aho bazajya bahinga ibibatunga muri bwa butaka bwo mu cyaro cyangwa mu nkengero z’umujyi, kuko abaturage nibakomeza gutura mu buryo bw’akaduruvayo bizarangira babuze aho gutura no guhinga babure ibibatunga, ikindi mbona ni uko ababyeyi bakwiye kubyara abo bashoboye kurangiriza inshingano z’umewana ku mubyeyi”.

Ibarutra ryo kuwa 16-30/8/2022 rigaragaza ko abatuye u Rwanda  13.246.394 bivuze ko bari kugenda biyongera ugereranyije no mu mwaka wa 1978 aho abari batuye u Rwanda bari 4.831. 527 .

Kugeza ubu  ubu u Rwanda rutuwe n’ingo 3312743 ni ukuvuga abagabo 48.5% n’abagore 51.5% aho biyongereye ku kigero cya 2.3% ugereranyije umwaka wa 2012 n’umwaka wa 2022 aho mu mwaka wa 2012 ibarura rigaragaza ko bari abaturage 10.515.973.

Imibare kandi igaragaza ko imibare mu banyarwanda uko bagenda biyongera bagenda bajyana n’ibihe kuko ingo 22.8%  zikoresha murandasi (interneti) iyi mibare ikaba ari iyo mu mezi 12 ya nyuma y’umwaka wa 2022 aho abenshi mur’aba ari abo mu mujyi wa Kigali bangana na 54%, abo mu Ntara y’Iburasirazuba bakab ari 18.6%, mu Ntara y’Amajyaruguru bakaba 17.2% mu Ntara y’iburengerazuba bakaba ari 17.1% naho Intara y’Amajyepfo ikaza ku mwanya wa nyuma w’abakoreshaa interneti aho abayikoresha bangana 16.1% ni ukuvuga ko nibura mu ngo 100 zo mu Ntara y’Amajyepfo abantu 16 aribo bakoresha interneti ; ubucucike bw’abaturage mu Rwanda  ni 501 kuri km kare  1, iyi mibare kandi ikaba izakomeza kugenda izamuka bitewe ni uko abanyarwanda biyongera.

 

 4,376 total views,  2 views today