Musanze: Ababyeyi ntibazi irengero ry’amafaranga y’inyongeramirire bagenewe na Perezida Kagame

Yanditswe na Ngendahimana Jean Pierre

Mu karere ka Musanze  hari  abagenerwabikorwa ba Shishakibondo bibaza impamvu mu tundi turere bahabwa ifu n’amafaranga, bagenerwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rw’inyongeramirire, ntibayahabwe, ahubwo   bo bagahabwa ifu gusa,ibintu bibaza niba hari uturere tugenerwa impano iyi n’iyi utundi ntituyihabwe.

Aba babyeyi bo mu karere ka Musanze bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabagenera ifu nyunganiramirire izwi nka shisha kibondo  ngo kuko byabashije abarwazaga bwaki ndetse n’abafite imirire mibi gukira ariko baragaragaza imbogamizi bakomeje guhura nazo z’uko hari tumwe mu turere duhabwa ifu ndetse n’amafaranga bo bagahabwa kimwe gusa.

Umwe muri bo babyeyi batuye  mu Murenge wa Kimonyi yagize ati  «  Mu byukuri turashimako duhabwa iy’ifu ya shishakibondo,  ariko nanone tubabazwa n’uko hari inkunga y’amafaranga tugenerwa na Perezida wacu Kagame Paul, kugira ngo yenda nka twe dufite abana bari mu murongo w’imirire mibi, ariko akarere kacu  ka Musanze ntikayaduhe, nyamara  abo mu turere duhana imbibi bahabwa amafaranga n’ifu ya shishakibondo, twibaza impamvu rero, gusa niba rwose Perezida nta mafaranga yahaye akarere kacu ku nyunganiramirire turamusabye natwe natuzirikane ni ukuri »

Uyu mu byeyi akomeza avuga ko ariya mafaranga bayahawe byabafasha kuba bagura nk’imbuto , indagara se abana babo ku buryo nyine bagira indyo yuzuye.

 

Mukamurigo wo mu murenge wa Muhoza we avuga ko aramutse abonye amafaranga byamufasha kuzuza indyo ibineye cyane ko ngo abana be uko ari babibiri barwaye bwaki

Yagize ati : «  Mu by’ukuri iy’ifu mpabwa imfasha mu mibereho cyane  kuko abana banjye  barwaye  bwaki, ndamutse mbonye amafaranga yamfasha nkaba nagura n’inyama , isukari n’ibindi, mba nkeneye guhaha  ubu rero njye nisabira Perezida  Kagame natwe kudusabira akarere kacu kaMusanze,kakaduha ku mafaranga y’inyunganiramirire yatugeneye kuko naganiriye na bagenzi banjye bo mu tundi turere duhuje ikibazo bavuga bahabwa amafaranga ese twe ko batayaduhaye? Ni uko babonye tutayakeneye se cyangwa wenda barayatanga ni uko atatugeraho ubu twabuze irengero ry’ariya mafaranga ni ukuri ».

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axcelle avugako gahunda yo guhabwa ifu ya shishakibondo, kimwe n’amafaranga y’inyunganiramirire ari gahunda ebyiri zitandukanye.

Yagize ati : « Mu by’ukuri hari gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’ibanze LODA ndetse na gahunda ya NCD ni gahunda ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ifasha ababyeyi batwite ndetse n’abafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi ( ku bana bari mu mutuku) rero ni gahunda ebyiri  zitadukanye n’ubwo zose ari iza MINALOC.Ikindi kandi ni uko iyi gahunda yo guhabwa amafaranga itaragera   mu Karere kacu ka  Musanze kuko  abo muri aka karere batari mu turere twemerewe kujijyamo bitewe n’ibigenderwaho gusa muri uyu mwaka aka karere kacu ndatekereza ko  kazemererwa  kujyamo rero abujuje ibisabwa bashonje bahishiwe”.

 

Imibare y’Akarere ka Musanze y’umwaka wa 2022, igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe ,abagenerwabikorwa ba Shishakibondo muri aka karere,abagore batwite bari 869 n’aho abana ari 1,120, mu kwezi kwa  Mata 2022 abagore baba 633 mu gihe abana bari 1,037 ,mu kwezi kwa Gicurasi, abagore bari 706 naho abana bo ni 1,091.

Iyi fu ya Shisha Kibondo itangwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.N’aho amafaranga yo agatangwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze (LODA),aya mafaranga akaba ahabwa abagore batwite  n’abonsa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

U Rwanda rukaba rwarihaye intego   yo kugabanya   igwingira ry’abana rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

 

Ifu ya Shishakibondo ababyeyi bayibwa nta kiguzi.

 786 total views,  2 views today