Rwanda: Mu nama y’Umushyikirano Perezida Kagame yasabye abaturage kuva mu manegeka.

Yanditswe na Editor.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’Igihugu y’Umushyikirano,  kuri uyu wa Kane,Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye byinshi u Rwanda rugenda rugeraho, ariko kandi agira na bimwe akebura ku bijyanye n’imibereho y’abanyarwanda harimo n’imyumvire ya bamwe bagitsimbaraye ku gutura mu manegeka banze kuhavirira.

Yagize ati: “ Umunyarwanda akwiye gutura heza kandi neza, ariko abagitsimbaraye mu gutura ahantu hashyira ubuzima mu kaga , aba bose bakwiye kumva ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga, niba mutavuyemo imvura izabakuramo kandi na  bi , ariko ntabwo Leta yabirebera, ifasha abo bose kuvamo ikabatuza heza, abafite ubushobozi bagafashwa kongera kubaka , abafite imbaraga nkeya nabo bakubakirwa,ni byiza rero ko bahava hakiri kare kuko niyo mvura iyo itwaye ibyawe ndizera ko utaza kuyaka ingurane”.

Bamwe mu bari batuye mu maneka bakaza kwimurwamo ubu baka batengamaye mu murenge wa Shyira mu mudugudu uzwi nka Kazirankara , bashimangira ko icya mbere ari uko umuntu yava mu manegeka inzira zikigendwa.

Mukamurigo Asifa yagize ati: “ Twakomeje gutsimbarara kuri gakondo , tuhava ari uko tuhaburiye imiryango n’ibyacu, twavuye mu manegeka ya Nyabihu tumaze kuhakenera, ubu rero ibyo umukuru w’igihugu avuga  ni ukuri , kuko kuva aho aduturije muri Kazirankara ubu tumaze gutera imbere ni ngombwa rero ko twitabirira gutura ahantu hatadushyira mu kaga”.

 773 total views,  6 views today