Nyabihu: Binyuze mu mahugurwa, ADRA Rwanda imaze kunga imiryango isaga 900 yabanaga mu makimbirane

Yanditswe na Gasana Joseph.

Imiryango igera kuri 950 yo mu mirenge ya Bigogwe , Kintobo, Mukamira na Karago yo mu karere ka Nyabihu; yabanaga mu makimbirane ni yo imaze gusubira ku murongo binyuze mu mahugurwa yatanzwe na ADRA Rwanda mu gihe cy’amezi atatatu.

Bamwe mu bo mu  iryango yabanaga mu makimbirane , bavuga ko ADRA Rwanda yababereye akabando mu bumwe n’ubwiyunge mu miryango yabo, nk’uko Nyiramwiza Angelic yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “ ADRA Rwanda itaragera hano muri Karago, nahozwaga ku nkeke, ku buryo nararaga hanze ku buryo hari n’ubwo umugabo yanyirukanye mu nzu ndi ku gise mbyarira mu rutoki na bwo abari baje kumfasha Umugabo wanjye yari abahitanye, bagombye kumufata kugira ngo mbashe kubyara, ariko aho ADRA Rwanda idufatiye nk’imiryango yatangaga urugero rubi mu baturanyi ikaduhugura ubu umugabo arateka , akanamesra ku buryo koko ubu twabaye ba Bandebereho, nsaba imiryango yose kumva ko bakwiye gusenyera umugozi umwe mu kubaka umuryango wabo”.

Imwe mu miryango yahuguwe na ADRA Rwanda ivuga ko ibanye mu mahoro

Bigirimana Jean Damacsene wo mu kagari ka Karengera, umurenge wa Karago, yagize ati: “ Amahugurwa twahawe na ADRA Rwanda yatumye duhindura imyumvire, kuko hano muri Karago usanga abagabo baho bakunda guharika ndetse n’ubushoreke, ibi rero nanjye ni yo nzira nabagamo , nahozaga umugore ku nkeke, ninjye witekererezaga ibyanjye gusa , ku buryo nagurishaga inka nkayanywera yavuga nkamuraza hanze, kugeza nyamaze, kuri ubu rero amasomo nahawe yanyeretse ko nta mugabo cyangwa seumugore watera imbere atumvikana n’uwo bashakanye”.

Bigirimana akomeza avuga ko nyuma yo guhindura imyumvire byatumye ashyira hamwe n’uwo bashakanye batangira kwizigamira bajya mu bimina na Sacco Karago bakaba bamaze kugura isambu ya miliyoni imwe.

 

Umukozi  wa ADRA Rwanda Ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango Nkundifura Rosette, avuga kugeza ubu bitewe n’imiyoborere myiza ihame ry’uburinganire bugenda bucengera kugira ngo ingo zishobore kubana neza.

Yagize ati: “ Umuryango ni wo shingiro ry’igihugu , twabahuguye ku ihame ry’uburinganire kuko iterambere ry’igihugu ni ho rihera , abantu bose atabaye umukobwa cyangwa se umugore bitewe ni uko yavutse bidashingiye ku gitsina hakwiye kubaho ubwuzuzanye, mu gihe cy’amezi atatu trero tumaze guhugura imiryango igera kuri 930, iyi ni yo yabanaga mu makimbirane, bamwe ntibumve ko badakwiye kubana mu buryo butemewe  n’amategeko , ariko kuri ubu bamaze kwemera abatari barasezerana ubu  bagiye kubikora mu Ukuboza 2019, kandi abayobozi b’imirenge biyemeje kubibafashamo”.

Umukozi wa ARDA Rwanda ushinzwe ushinzwe uburinganire  n’ubwuzuzanye Nkundimfura Rosette

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal, na we yishimira igikorwa kiza ADRA Rwanda yakoze mu guhugura imiryango yabanaga mu makimbirane.

Yagize ati: “ Gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye ntabwo yumvikana neza kubera nyine imyumvire y’abaturage bamwe ikiri hanze , ariko tubifashijwemo na ADRA Rwanda imiryango isaga 900, yabanaga mu makimbirane binyuze mu mahugurwa, rwose iki ni igikorwa kiza cyakozwe tukaba na twe tuzakomeza kujya tuganiriza iyi miryango ni ubwo ARDA Rwanda yaba irangije umushinga wayo hano , tuzakomeza gahunda yo kuganiriza imiryango dukeka ko ibana mu makimbirane”.

Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Nyabihu

ADRA Rwanda mu mirenge ya Kintobo, Bigogwe, Karago na Mukamira, ihatanga amahugurwa mu kunoza imirire  mu rwego trwo kurinda igwingira mu bana, aho imaze gutanga yo inka zisaga 400 n’inkoko 800, Ibintu ubina bigenda birushaho guhindura imibereho y’abaturage.

n’umuryango rishingiye uko urubyiruko rwateguwe, tubereka ko imirimo umukobwa akora n’umuhungu yabikora, twasanze rero bitanga umusaruro aho twanyuze hose”.

Imiryango yahuguwe ku buringanire n’ubwuzuzanye yakurikiranye ubwitozi amasomo bahabwaga n’umukozi wa ADRA  Nkundimfura Rosette(Uhagaze imbere).

 1,982 total views,  2 views today