Rwanda:Busingye yashimiye Perezida Kagame wamugize Ambasaderi mu Bwongereza

Rwanda:Busingye yashimiye Perezida Kagame wamugize Ambasaderi mu Bwogereza

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ku wa  31 Kanama ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame;yashyizeho abayobozi batandukanye ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, iya 112 n’iya 116.Aho Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yagizwe Amasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza ibintu ashimira Perezida Kagame.

Ambasaderi Busingye yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yakomeje kumugirira agira ati: “Nshiye bugufi, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’icyubahiro n’isumbwe yampaye byo kuba ukurikiyeho mu guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza. Niyemeje kwitanga no gukora ibishoboka byose mu kurushaho kugeza u Rwanda ahirengeye.”

Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva taliki ya 24 Gicurasi 2013, yagizwe Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Amb. Yamina Karitanyi wahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB).

Ambasaderi Busingye yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yakomeje kumugirira agira ati: “Nshiye bugufi, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’icyubahiro n’isumbwe yampaye byo kuba ukurikiyeho mu guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza. Niyemeje kwitanga no gukora ibishoboka byose mu kurushaho kugeza u Rwanda ahirengeye.”

Busingye Johnston yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu Rwego rw’Ubutabera. Kuva mu 2006 kugeza mu 2013 yabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda.

Businjye Johnston kandi ni ni n’impuguke mu by’amategeko, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n’impamyabushobozi mu by’amategeko yahawe n’Ikigo cyigisha iby’amategeko (LDC) gikorera i Kampala muri Uganda.

Zimwe mu mu zindi nshingano Busingye yahawe

Yabay Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurikay’Iburasirazuba (EACJ).

Muri Nyakanga 2014 igihe yabaye Minisitiri w’Ubutabera, ashingiye ku bubasha yemererwaga n’amategeko nk’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye yatangaje icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kwikura mu banyamuryango b’Urukiko Muzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Busingye ni umwe mu bayobozi utarigeze atezuka mu mikoranire ye cyane n’izindi nzego, mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo birebana n’ubutabera, guhagararira u Rwanda mu nkiko ndetse n’izindi nshingano yari ashinzwe nk’Intumwa Nkuru ya Leta.Ni umuntu wakomeje kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no gukunda igihugu.

Abanyarwanda benshi ari abari mu guihugu ndetse n’abari hanze bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yashinzwe yo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza na we abizeza kuzuzuzainshingano ahawe n’igihugu.

 

 856 total views,  2 views today