Umuryango w’abibumbye watangaje ko wifatanije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26

 

Yanditswe na Editor.

Abanyarwanda  n’inshuti z’u Rwanda batangiye Icyunamo k’iminsi 7 n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yambuye ubuzima abarenga miriyoni mu gihe k’iminsi 100.Iki gikorwa kikaba cyatangiye kuri uyu wa 7 Mata 2020

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahasize ubuzima benshi ni abatutsi, ariko  hari n’abandi  batahigwaga bari banze kwifatanya na Leta ari ikuriwe na Perezida Habyarimana Juvenal,na MRND yari ayoboye,  yari ifite umugambi wo kurimbura abo yari ishinzwe kurinda.

António Guterres Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) , yasabye isi yose kuzirikana no kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, buri wese agaharanira gukumira Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ubundi bwicanyi bubuza abandi kubaho, bushingiye ku ivangura iyo riva rikagera.

Yagize ati: “Mu minsi 100 gusa abantu barenga miriyoni bishwe nkana muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dukwiriye kutongera guha icyuho iki cyaha ndengakamere ngo kigire ahandi kiboneka kwisi. Twirinde amagambo y’urwangano, n’urwango rw’ikiremwamuntu  urwo ari rwo rwose, twirinda ivangura n’itonesha ryose aho riva rikagera.”

António Guterres

✔@antonioguterres

 

 

More than 1 million people were systematically murdered in just 100 days during the genocide against the Tutsi in Rwanda.

We must never again let such an atrocity occur. We must say no to hate speech & xenophobia & reject the forces of polarization, nationalism & protectionism.

 814 total views,  2 views today