Muhanga: Umushoferi yafashwe atwaye mu modoka amabalo 6 y’imyenda ya caguwa

 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

 

mushoferi witwa Ntigurirwa Emmanuel w’imyaka 34 yafashwe atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite ibirango RAB 561A, yari atwayemo  amabalo 6 y’imyenda ya caguwa, ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Congo (RDC) mu buryo bwa magendu nyuma yo kuyinjiza inyuze mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke akaba yari ayizanye mu Karere ka Muhanga ari na ho yafatiwe mu murenge wa Nyarusange, Akagali ka Musongati.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko uyu mushoferi yafashwe na Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko asanzwe azana magendu mu  Karere ka Muhanga ayizaniye abacuruzi bacururiza imyenda mu isoko rya Muhanga.

Ati: “Abaturage bahamagaye Polisi bayibwira ko uyu Ntigurirwa akora ibikorwa byo kuzana imyenda ya caguwa akoresheje imodoka, iyi myenda akaba ayizanira umucuruzi usanzwe acuruza imyenda. Polisi ishami rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Muhanga ryahise ritangira ibikorwa byo gufata iyi modoka, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo iyi modoka yageze mu Kagari ka Musongati bahita bayifata, bayisatse basanga atwaye magendu amabalo 6 y’imyenda ya caguwa, umushoferi ni ko guhita afatwa hamwe n’ibyo yari atwaye.”

Akimara gufatwa yavuze ko yari asanzwe akora ibi bikorwa bitemewe byo kwinjiza iyi myenda mu gihugu kandi ko yari yahawe akazi n’umucuruzi ucuruza imyenda mu isoko rya Muhanga, bari bumvikanye ko namugezaho ayo mabaro amuhemba amafaranga ibihumbi 70.

SP Kanamugire yaboneyeho akanya ko guhwitura abacuruzi kureka gukora magendu no gucuruza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Ati: “Buri munyarwanda akwiye kurwanya ibikorwa bya magendu kuko bibangamira imisoreshereze n’iterambere ry’Igihugu, kandi ikanangiza ubucuruzi muri rusange.”

Yakomeje asaba n’abacuruzi bacuruza ibicuruzwa bitemewe ku isoko ry’u Rwanda kubireka kuko inzego zitandukanye zirimo na Polisi zahagurukiye kubafata, bakirinda  ibihano  birimo no gucibwa amafaranga kandi menshi.”

Yasoje ashima uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru hagamijwe guhashya  magendu, abasaba gukomeza gutanaga amakuru kandi ku gihe.

Ntigurirwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muhanga, naho imodoka n’amabaro y’imyenda yari atwaye byashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) ishami rya Muhanga.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000).

Inkuru dukesha Imvaho Nshya.

 

 1,852 total views,  2 views today