Musanze:Umurenge wahisemo kororera inka ya kijyambere  ku bwiherero

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protatais

Iyo ukinjira ku biro by’umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze uturutse muri santere y’ubucuruzi ya Musanze,wakirizwa n’umunuko uva mu bwiherero bw’umurenge wa Musanze, ariko igitangaje ni uko hafi y’ubu bwiherero hafi y’icyobo kijyamo umwanda uva muri ubwo bwiherero ku gisenge cyabwo bakunze kwita fose, hororewe inka yo mu bwoko bwa filizone, ibintu abaturage bibazaho cyane.

Nzabahimana Shadarake ni umuturage rwandayacu.com yahuriye nawe ku  murenge wa Musanze aje kwaka serivise yavuzeko ibijyanye n’isuku ku murenge wa Musanze na  bo byababereye agateranzamba

Ubwiherero bwo ku murenge wa Musanze bwarafunzwe (foto rwandayacu.com)

Yagize ati: “ Uko mureba ub u bwiherero buhora bufunze nta muturage wabwitumamo kuko hahokoreshwa ubw’abayobozi b’umurenge gusa, umuturage iyo ashatse kwituma ajya mu baturage hano cyangwa se akajya kwituma kuri iki kigo cy’amashuri cya Musanze, mbona ibyo ubuyobozi bwa musanze butwigisha bijyanye n’isuku cyane gukoresha ubwiherero byo biri kure twifuza ko umurenge waba intangarugero yenda bagatera umuti mu ugabanya umunuko”.

Ku murenge wa Musanze bubatse ikiraro cy’inka hejuru ya fose y’ubwiherero (foto rwandayacu.com)

Mukandayisenga Liberate we avuga ko atangazwa no kubona umurenge wubaka ikiraro hejuru yafose

Yagize ati: “Yego amasambu mu Rwanda ni make , ariko ntibikwiye ko inka yororerwa mu bwiherero, ndebera nkatwe uyu munuko utubuza amahoro , none se inka iharara yo iba imerewe gute, amata yayo se yio buriya aba ari mazima, birababaje , biteye ikimwaro, agahinda n’isoni , kubona Umuyobozi w’umurenge n’ushinzwe ubworozi, bakomeza kurebera ikiraro cyubatse muri wese, ubuyobozi ni bwo bwagakwiye gutanga urugero rwoza ariko kugera ku biro by’umurenge ukahakura indwara ziterwa n’umwanda byo birarenze pe, ikibabaje ni uko birirwa baca amande umuturage”.

Ubwiherero bw’umurenge wa Musanze ukoresha bwarenzweho n’ikigunda(foto rwandayacu.com)

Ubwo Umunyamakuru wa rwandayacu.com yashakaga kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge buvuga kuri iki kibazo, ushinzwe kwakira abagana umurenge wa Musanze(customer care) yanze ko yinjira mu biro ndetse amubwira nabi,ahitamo gutaha, ariko ku murongo ewaterefone twahamaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushya uje gusimbura uwari usanzwe, maze avuga ko bitamureba ngo kuko we atayobora uwo murenge.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi we ngo asanga ubuyobozi bw’umurenge bukwiye kwegerwa, ngo kuko mu buyobozi ni ahantu hakwiye kuba bandebereho

Yagize ati: “ Mu by’ukuri ntabwo tujya twihanganira umwanda, niba koko buriya bwiherero budafite isuku, nk’ijisho ry’umuyobozi w’umurenge ntibyari bikwiye ko harangwa umwanda , ubu rero tugiye kubaganiriza ku buryo biriya bikosorwa, ikindi sinzi niba hari umuntu ushobora kororera inka mu bwiherero ntibikwiye, tugiye kubikurikirana”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba isuku mu nzego zose(foto Ububiko/rwandayacu.com)

Ikindi uretse kuba buriya  bwiherero buhora bufunze, usanga n’ikigunda kigeze hejuru, nk’uko na kandagira ukarabe zo ku murenge wa Musanze ziherukamo amazi umwaka ushize, aho usanga zuzuyemo ivimbi, ibintu bikwiye gukosorwa.

Byagaragaye ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda aho izigera kuri 90% ziba zikomotse ku isuku nkeya.

 612 total views,  1 views today