Amajyaruguru: Abavuzi gakondo bishimira ubufasha bahabwa n’Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri

 

Yanditswe na Chief Editor.

Abavuzi gakondo bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bishimira ubufasha bahabwa n’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri, aho bubasuzumira ubukare bw’imiti gakondo yabo binyuze muri laboratware  ndetse no kuba INES Ruhengeri kuri ubu yarahinze ibiti bakuraho imiti bakoresha mu buvuzi bwabo.

Uwimana Beathe ni umwe mu bavuzi gakondo, avuga ko kubera INES Ruhengeri  bimwe mu biti bitakiboneka  mu gasozi, kuri ubu byabungabunzwe n’iri shuri rikuru, ibintu avuga ko bikwiye gushyigikirwa kugeza ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati: “ Hari ibiti by’amoko menshi kuri ubu byagiye bicika mu gasozi kubera ko ubu abaturage bagenda biyongera, uko bahinga ndetse n’uko bagenda bubaka bagenda babirandura, ku buryo wasangaga bimwe tubitumiza hanze, muri Tanzaniya, Uganda muri rusange ibihugu duturanye, kubera ko ho bagifite amashyamba, ubu rero INES Ruhengeri yo yadushakiye umuti urambye utera ibyo biti, ikindi ni uko kuri ubu idufasha mu kunyuza imiti yacu muri Laboratwali, kugera ngo irebe ubuziranenge bwayo n’ubushobozi bwayo mu kuvura”.

Uwimana yongera ho ko ngo aho kuva INES Ruhengeri itangiye gukorana n’abavuzi gakondo bamenye ko imiti ya Gakondo na  yo ikwiye gutangwa ku rugero.

Yagize ati: “ Buriya INES Ruhengeri ni ishuri ku bantu bose, rwose kuva twakorana na yo nk’abavuzi gakondo, twamenyeko bidakwiye ko umurwayi ahatwa imiti  ngo ayogotomere bitagira urugero , ibi byaviragamo bamwe mu barwayi imfu kuko imiti nyine yangizaga umwijima, ubu noneho twamenye gutanga imiti gakondo ku kigero gikwiye”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien avuga ko kugeza ubu iri shuri rifite imikoranire myiza n’abavuzi gakondo , aho babafasha gukora ubushakashatsi.

Yagize “Abavuzi gakondo bo mu ntara y’Amajyaruguru muri rusange, tubafasha byinshi birimo gukora  ubushakashatsi muri raboratwari ku byo bakora, ikindi twashyizeho ubusitani bwa ha ebyiri buhinzemo ubwoko bw’imiti irenga 300, byose bibafasha gukora mu buryo bwa kinyamwuga babungabunga amagara y’ababagana, ibi rero nanone ni bimwe mu bizakomeza guhesha agaciro abavuzi gakondo kuko twifuza ko babikora kinyamwuga”.

Intara y’Amajyaruguru kugeza ubu harabarurwa abavuzi gakondo bagera kuri 300, mu gihe mu gihugu cyose habarurwa abasaga 1400, hakaba hamaze kwibaruza abagera kuri 71, mu rugaga rw’abavuzi gakondo, ibintu basabwa kubishyiramo umuhate bagakorera mu makoperative, birinda akajagari kari muri bamwe mu bavuzi gakondo.

 

 

 

 829 total views,  2 views today