Amajyarugu: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakusanyije asaga miliyoni 10 azifashishwa mu kubakira imiryango itishoboye

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

 

Mu nteko rusange isanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yabaye ku wa 19 Ukwakira 2019, barebera hamwe ibyakozwe ndetse n’ibategereje mu rwego rwo gukomeza guteza Umunyarwanda imbere cyane ko  FPR Inkotanyi ari Moteri y’iterambere, n’imiyoborere myiza mu Rwanda;abanyamuryango bakusanyije miliyoni 13, azafasha imiryango igera kuri 1368.

Chairman wa FPR Inkotanyi  mu ntara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney Yagize ati: “  Nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi twiyemeja ko umwaka wa 2020 wazarangira nta muturage utishoboye uzaba akirara habi(atagira inzu yo kubamo) ni muri urwo rwego rero twe nk’abanyamuryango twiyemeje gukemura ikibazo cy’imiryango igera ku 1368, itagira aho iba  akenshi iba icumbikiwe na Leta aho ibakodeshereza, cyangwa se bagacumbikirwa na bagenzi babo, twakusanyije agera kuri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo turebe uko twakubakira abo bose batagira aho baba”.

Chairman Gatabazi akomeza avuga ko FPR Inkotanyi na yo igira uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukomeza guteza imbere igihugu no guhindura imibereho myiza y’umuturage , yongeraho ko no misanzu bakusanya kandi batekereza no kuzubakira imiryango igera 3390 ifite ubwiherero butujuje ibya ngombwa.

Umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga wo mu Karere ka Gicumbi Mironko Ticien  ashimangira ko FPR Inkotanyi ari moteri y’iterambere ibi ngo bikaba bitagerwaho abanyamuryango batishyize hamwe ngo bakora ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “ Nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, twiyemeje ko nta munyarwanda ukwiye kubaho nabi ngo arare habi , abure ubwiherero dufite ubushobozi, tuzakomeza rero kwishyira hamwe dukusanya ubushobozi twifitemo, dukomeze kubaka igihugu cyacu nk’uko Chairman wa FPR Inkotanyi nyakubahwa Paul Kagame , ahora abidushishikariza ko dukwiye kwigira no kwihesha agaciro ni muri urwo rwego rero dukusanya inkunga kugira ngo twishakemo ibisubizo”.

Muri iyi nama kandi hafashwe n’ingamba zo kujya mu kigega cy’ubwiteganyirize Ejo heza, aho buri mun yamuryango wari witabiriye iyi nama yinjiyemo,   Iyi  nama yitabiriwe na 98% by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  mu ntara y’Amajyaruguru.

 922 total views,  2 views today