Iburengerazuba: Minisitiri Shyaka ashishikariza abashoramari kubyaza umusaruro ibyiza nyaburanga bigaragara muri Nyamasheke

 

Yanditswe na  Ingabire Rugira  Alice.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase,  arasaba abashoramari kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu karere ka Nyamasheke ,yiganjemo ibyiza nyaburanga bishobora kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo bakiteza  imbere bakazamura n’ubukungu bw’iterambere ry abaturage n’igihugu muri rusange.

Ibi Minisitiri Shyaka yabisabye abashoramari, ubwo yitabiriraga  iserukira muco rishingiye ku bukerarugendo, ryiswe Kivu Belt Festival ryabereye mu karere ka Nyamasheke ku wa 19 Ukuboza 2019 ryahuje abashoramali ,afafatanya bikorwa batandukanye ,abayobozi b’igihugu n’abaturage, hakaba hasabwe ubufatanye mu kwimakaza ubukerarugendo no kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramali ari mu karere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase, yagize ati: “Dushingiye ku byiza Nyaburanga biboneka muri aka karere ka Nyamasheke, dusaba abashoramari kuyishora muri ibi bikorwa ,bashyiraho ibikorwa remezo byakwifashishwa na ba mukerarugendo, kandi aya ni amahirwe akomeye ku bashoramari, Ikindi ni uko  ibi bizafasha baturage ba Nyamasheke,  kwikura mu bukene,turabasaba kugira umuco wo kwizigamira bakoresha Ejo heza birinda gusesagura kuko n’umuturage wo muri Nyamasheke iyi gahunda iyi gahunda y’ishoramari iramureba”.

Abashoramali barashima iki gikorwa kuko bacyungukiyemo byinshi

Minisitiri Shyaka akomeza avuga ko iki gikorwa kizahindura ubuzima n’imibereho by’aka karere, ngo aho ubona kagaragaramo ubukene, kandi gafite amahirwe menshi yatuma kazamuka mu iterambere, kuko gafite amahirwe menshi yo gushoramo imari .

Yagize ati: “ Icyo twifuza ni ubufatanye abikorera, abashoramali natwe Leta kugirango ibyo bibyazwe umusaruro, Guverinoma yafashe ikemezo ko akarere ka Nyamasheke kimwe n’utundi twagaragayemo intege nke, ko hari gahunda z’imbaturabukungu zizadufasha kwihutisha iterambere ryatwo vuba tuzagaragaramo impinduka ziganisha mu iterambere”.

Bamwe mu bashoramari bishimira iki gikorwa n’inama Mnisitiri Shyaka yabahaye ngo kuko ikubiyemo impanuro nyinshi kandi nziza.

Nzamwita Pascal  ni umushoramari wo mu karere ka Rusizi, ariko akaba akomoka mu karere ka Nyamasheke , ni umwe mu bishimiye iki gikorwa.

Yagize ati: “Nishimye kuko hari byinshi nabonye ntari nsanzwe nzi n’ubwo ariho mvuka, hari ibyo nabonye ngiye gushoramo imari bitarenze ukwezi kumwe mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi buzunganira ibikorwa mfite muri Rusizi kandi ndashishikariza na bagenzi banjye b’abashoramari dufatanye tuzamure ubukerarugendo bw ‘akarere ka Nyamasheke kuko gafite ibyiza byinshi twashoramo imari bikunguka, kuruta uko twajya gukorera ahandi , kuko niba twe abahavuka se tutitabirira aya mahirwe ngo tuyabyaze umusaruro  ni bande ku ikubitiro bazazamura akarere kacu koko nibagaruke twubake akarere nkacu.”

Abagore bitabiriye amasiganwa mu bwato yiswe Kivu Belt Festival(foto Ingabire R. Alice)

Abaturage nabo bishimiye Kivu Belt Festival, kandi batangiye gutera imbere binyuze mu guhagurukira umurimo , nk’uko Mahoro Aloysie atuye mu murenge wa Kagano  akaba  umwe mu bagezweho n’ibyiza bya Kivu Belt,

Yagize ati “Twatangiye gutera imbere binyuze mu muhanda mwiza twubakiwe wa Kivu Belt, wadukuye  mu bwigunge  kuko woroheje ubuhahirane, nkaba niyemeje kuba umuhinzi w’umwuga w’imbuto, kuko twabonye abashoramali nibashora imari hano tuzabona isoko rishimishije ry’umusaruro kandi bizatuma tuva mu bukene kuko hazaboneka imirimo myinshi.”

Kivu Belt Festival yabereye mu karere ka nyamasheke yahuje inzego zitandukanye abikorera abafatanya bikorwa n’abashoramari bose biyemeje guhuza imikoranire kugirango amahirwe atarakoreshwa mu karere ka Nyamasheke abyazwe umusaruro.

Mu bindi byaranze uyu munsi harimo isiganwa ry’amagare, gusiganwa ku maguru ,  gusiganwa mu mato abagabo n’abagore no gusiganwa koga, abarushije abandi bahawe ibihembo,Minisitiri Shyaka, akaba yijeje abashoramari ubufatanye n’imikoranire myiza mu ishoramari.

 

 663 total views,  2 views today