Nyabihu:Karago Ubuyobozi busaba abaturage kunywa amata mbere yo kuyajyana ku isoko

Yanditswe na Chief Editor
Mu muhango wo kwitura wabereye mu Murenge wa Karago akarere ka Nyabihu, ku nka zikomoka ku zo abaturage borojwe na ADRA Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabalisa Salomo, yasabye abaturage kunywa amata no kuyaha abana babo mbere yo kujya kuyagurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagize ati: “ Turashima ADRA Rwanda yaroje abaturage inka kuko zatumye ikibazo k’imirire mibi mu gihe twari dufite abana bagera kuri 126, bari mu gipimo k’imirire mibi, ariko mu gihe cy’amezi abiri gusa bari bamaze kubona indyo ikwiye bari mu murongo w’ubuzima, nkaba rero nkomeza gushishikariza ababyeyi mbere na mbere kunywa amata ubwabo bakayaha n’abana kugira ngo batazasubira aho bavuye bikazaviramo abana babo urupfu”.
Kabarisa akomeza avuga ko badakwiye kujya bagurisha inka bahawe kandi bagomba kuzitura bagenzi babo.
Yagize ati: “ Birababaje kuba hari bamwe mu bahawe inka na ADRA Rwanda ngo zibahundurire imirire, kandi biture bagenzi babo, maze bakazigurisha bakiguriramo inyana, ibi bidindiza nanone iterambere ry’umuturage kandi bigatuma n’umubare w’abajya mu murongo mubi w’ikibazo k’imirire mibi, ibi rero tuzakomeza kubikurikirana”.
Umurenge wa Karago ni umwe mu yo mu karere ka Nyabihu, yakunze kugaragaramo ikibazo k’imirire mibi, bitewe no kutanoza imirire kw’ababyeyi, mu gihe bahawe inka rero, ikibazo cy’imirire mibi cyarahindutse, abana bagira ubuzima bwiza.
Mukundwa Vestine ni umwe mu borojwe na ADRA Rwanda,
Yagize ati : « Mu gihe norozwaga inka abana banjye rwose bazaga hano ku biro by’umurenge wa Karago ;kugira ngo bahabwe indyo yuzuye , ariko tukimara guhabwa amata abana banjye bagize ubuzima bwiza kuko banyoye amata , mbona ifumbire yo gushyira mu karima k’igikoni imboga zirera nanjye mbyungukiramo nywa amata none meze neza, ndashimira ADRA Rwanda na Leta y’ubumwe, nkamagana abadindiza ubworozi twahawe , aho bazigurisha zigahora ari inyana bikadindixza kororozanya kwacu ».
Umukozi wa ADRA Rwanda, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyabihu,Niyomugenga Olivier we asaba aborojwe gufata neza inka bahawe, kugira ngo na bo baziture abandi.
Yagize ati : « Tuza koroza imiryango yari ifite ikibazo k’imirire mibi, yari 126, ariko na twe igenzura twakoze twasanze iki mibazo cyaragabanutse cyane, ubu trero bamaze kumenya agaciro k’inka kuko ari uruganda , aho bakuraho amata, ifumbire ndetse n’amafaranga, nibazifate neza kugira ngo zizagere kuri benshi mu murenge wabo kuko iyi gahunda yo korozanya izi nka zatanzwe na ADRA Rwanda, zizakomeza kugenda zorozanywa muri uyu murenge »
Kuva mu 2017, uyu mushinga wa ADRA Rwanda wo koroza imiryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi, muri Karago hatanzwe inka 84, mu karere ka Nyabihu muri Rusange, hatanzwe inka 300, ariko kugeza ubu zimaze kuba 470, ibintu bishimisha abaturage na ADRA Rwanda.

 679 total views,  4 views today