Musanze: Abahuye n’ibiza muri Gicurasi 2020,bavuga ko bishimiye uburyo ubuyobozi bwabagobotse

Ngaboyabahizi Protais.
Abaturage bo mu mirenge ya Gataraga na Busogo ho mu karere ka Musanze, nyuma y’aho bahuriye n’ibiza byabasenyeye inzu bigatwara imyaka yabo muri Gicurasi 2020,bavuga ko bishimiye uburyo ubuyobozi bwabagobotse kuri ubu bakaba bagenda bashyikirizwa isakaro


Igikorwa cyo gushyikiriza amabati abaturage bo muriBusogo muri Gicurasi 2020( Foto akarere ka Musanze).

Imvura idasanzwe yomuri Gicurasi 2020, yangije ibintu binyuranye muri Busogo kimwe n’ahandi muri Musanze, hangiritse amazu ku buryo abaturage byabaye ngombwa ko bajya gucumbikirwa mu mashuri, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye gahunda yo kongera umubare w’ibigo by’amashuri byabaye ngombwa ko aba baturage bakurwa mu byumba babagamo akarere kakaba kariyemeje kubakodeshereza mu gihe cy’amezi abiri.
Iradukunda Immaculee ni umwe mu baturage bahuye n’ibiza mu murenge wa Busogo
Yagize ati: “ Imvura idasanzwe yadusenyeye amazu idutwara ibintu ndetse n’abantu, ku buryo nta tafari ryasigaye ku rindi, twabaye mu mashuri imibereho yacu yari ntayo, baduhaye ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa umunsi , ariko ikingenzi ni uko na n’ubu barimo kuduha isakaro ndetse n’abari batuye mu manegeka bakaba barashakiwe ibibanza bazubakirwamo”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine, atangaza ko ikibazo cy’abaturage bahuye n’ibiza, akarere kagishyizeho umwete kugira ngo bongere basubire mu buzima busanzwe,kuko hari n’abo twahaye isakaro ndetse n’ibibanza.
Yagize ati: “ Ni byo koko abaturage bo muri Busogo na Gataraga bahuye n’ibiza ubu turabafasha kubona isakaro, imiryango 11 ni yo yari yarazahajwe na biriya biza cyane ni yo twahereyeho, abadafite aho gutura rero bo twabashakiye ibibanza kandi iki gikorwa kizakomeza kuri buri wese utuye aha hashyira ubuzima bwe mu kaga”.
Meya Nuwumuremyi, akomeza avuga ko kuri ubu mu kibaya cya Mugogo, ari n’aho hari imirima y’abaturage myinshi yangiritse ubu haratunganijwe hakaba hari guhingwa igihingwa k’ibirayi
Yagize ati: “ Aho abaturage bahingaga muri Mugogo, ikibaya gifite hegitari zisaga 70, dufatanije na Minisiteri zinyuranye, ndetse n’inkeragutabara, ubu haratunganijwe duha abaturage imbuto y’ibirayi, aho rwose ibirayi bimeze neza kandi bizabazamura vuba kuko byera vuba, rwose ntabwo akarere gasinziye turakomeza gukurikirana ibibazo byabo uko ubushobozi bugenda buboneka”.
Umuyobozi w’akarere asoza asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka , abadatuyemo na bo bakubaka ibisenge by’amazu bikomeye mbese biziritse neza, kugira ngo birinde ko umuyaga wabitwara.

 2,611 total views,  2 views today