Musanze: Ikibazo cy’inganda ziri hagati mu ngo gikomeje guteza umutekano muke

 

Yanditswe na Editor.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu dufite inganda nyinshi kandi zikora ibintu binyuranye , harimo ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa, ariko kugeza ubu izo nganda zose zikaba ziri mu ngo hagati, ibintu bibangamira abaturage bitewe n’umunuko uva muri zimwe baturanye nazo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve, bavuga ko uruganda baturanye na rwo rubazanira umunuko w’inzoga bigatuma bataruhuka neza cyane mu bihe by’umugoroba, nk’uko umwe muri bo yabibwiye rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’inganda hagati mu baturage kugeza ubu kiduteye inkeke, ku buryo bamwe tuzarwara indwara z’ubuhumekero, tekereza kugira ngo urare uhumeka imisemburo y’urwagwa, hari n’abakora ibinyobwa muri tangawizi tekereza impumuro yabo , abana bacu bavukira hano bo ntekereza ko bitazabagwa neza mu myanya y’ubuhumekero, ikindi ni uko izu nganda ziri hagati y’amazu na zo zituma tutaryama neza kuko zirara zikora , ibi ni bimwe mu bituma tutabasha gutandukanya, abakora n’ijoro n’abajura kuko bapfumura inzu tukagira ngo ni abakora mu nganda, twifuza ko iz nganda bazijyana aho bikwiye”.

Karisenge Elie we atuye mu murenge wa Musanze, avuga ko abangamiwe n’inganda zitunganya amakoro zikuramo amapave

Yagize ati: “Batubwira kubungabunga ibidukikije, ariko tugakomeza guturana n’inganda zituzanira umwuka mubi, nk’ubu nturiye uruganda rusya amakoro rukuramo amapave, umucanga na garaviye byonyine ntidusinzira, ivumbi ridusanga ku meza, mu gikoni, ku buriri n’ahandi, mbese turabangamiwe, ariko ibi ntabwo Leta kuri njye mbona ibyuhutamo, izi nganda rwose zitubuza amahoro n’umutekano wacu , kuko nk’ahano ejobundi batoboye inzu y’umuturanyi bamugeraho atabizi kubera urusaku rw’uruganda rukata amabuye, twifuza ko habaho ahagenewe guturwa no gushyira inganda”.

Zimwe mu nganda nk’izi mu karere ka Musanze ni zimwe muzirara zikora zikora zigatera urusaku

Mu gihe abaturage bi nubira ko inganda zo mu ngo hagati zibabangamiye, bamwe mu banyenganda bavuga ko batyanze kujya mu cyanya ahubwo ikibazo ngo ni uko batarabiherwa umwanya nk’uko Mbarushimana yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Mbere na mbere njye ntabwo nemeranya n’abavuga ko izi nganda zibabangamiye ku bijyanye n’imibereho , aho bamwe bataka umunuko n’urusaku, gusa ntabwo turi munsi y’amategeko ya Leta , umunsi batubwiye aho dushyira inganda ahabugenewe tuzagenda , ariko mu nama nyinshi twakoranye batubwiye ko aho iki gikorwa cyagenewe hataratunganywa dutegereje amabwiriza”.

Kuri iyi ngingo Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine,avuga ko Muntu akwiye kubahwa agakomeza kugira ubuzima bwiza, ari n’aho ahera asaba abanyenganda gukora ibishoboka byose bagakora inyubako zikumira izo ngaruka zose.

Yagize ati: “ Izo nganda zose zaje zisanga umuturage aho atuye ba nyirazo rero barasabwa kuzitaho bakumira iyo myuka  mibi ibangamiye abaturage , ivumbi , urusaku se , kuko umuturage ntakwiye kubaho mu buzima bubi mu gihe umunyenganda we aharanira inyungu ze bwite, kubyerekeye reo kuba izi nganda zajya mu cyanya cyazigenewe, ubu haracyategurwa aho zizakusanyirizwa mu murenge wa Kimonyi, ubwo mu minsi iri imbere yenda iki kibazo kizaba cyabonewe umuti urambye”.

Kugeza ubu mu karere ka Musanze habarurwa nibura inganda zisaga 10 zikora imirimo inyuranye.

 1,202 total views,  2 views today