Musanze:Itsinda one Love Family  ryahaye inkunga abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Itsinda ryitwa One Love Family, ryahaye inkunga abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku,  yishyurira imiryango 10, yari yabuze ubwishyu mu bitaro Bikuru bya Ruhengeri, ibintu byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2, iyi nkunga yageze ku bantu 150 muri rusange.

One Love Family, iki gikorwa ikunze gukora mu mpera za buri mwaka, kiba kigamije kwifuriza abarwayi n’abarwaza Noheli n’umwaka mushya, ibintu abahabwa iriya nkunga bishimira, nk’uko bamwe mu barwayi barwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe ibyo kurya nibyo kwambara baganiriye na Rwandayacu.com babivuga.

Mukamana Charlotte yagize ati” Njyewe ndishimye cyane kuba iri tsinda One Love Fmily bampaye inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, bampaye igitenge kandi nari ngikennye rwose kuko maze igihe cy’umwaka n’igice muri ibi bitaro, ntabwo nari no kuzabona ubwishyu, ariko One Love irabikoze mbonye byose, nta kindi navuga uretse kubatura Imana, kandi bampaye Noheli n’ubunane nzaba ndiho neza, kuko bampaye impamba n’icyo kwambara, ndishimye birenze.”

Umuyobozi w’iri tsinda One Love Family, Uwimana Joseline avuga igikorwa nk’iki bagikora buri mwaka bagamije gutanga ubwunganizi ku barwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka bazagera ubwo bakorera mu gihugu hose.

Yagize ati “ Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuko buri mu kwezi kwa 12 buri; twifatanya n’abarwayi ndetse tunifuriza abana barwariye mu bitaro Noheri nziza kandi n’ubundi Noheri ari iy’abana tukabikora tubaha impano zinyuranye, duteganya kwagura amarembo ku buryo n’abandi barwayi bazajya bagerwaho n’iyi gahunda hose mu Rwanda buri mwaka.”

Uwimana Joseline, akomeza avugako ko gufasha biterwa n’umutima w’umuntu, wumva abishaka kandi afite ubushake n’ubumuntu.

Aragira ati “  Gufasha umuntu ntibigombera kuba ukize bya Mirenge, cyangwa se ngo utange ibisagutse wumva ko utabikeneye , kandi umuntu akwiye guhabwa inkunga uko ari utitaye uko ameze cyangwa aho aturuka;utitaye kandi ko mwaba mufitanye isano, gahunda rero irakomeje mu kwa 12/2022 tuzakomereza iki gikorwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi .”

Umuyobozi wa One Love Family, avuga ko gufasha utishoboye bisaba ubumuntu gusa (Foto One Love Family)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre,wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’umurenge ibi bitaro byubatsemo, yashimiye iri tsinda maze avuga ko igikorwa cya One Love Family, ari imwe mu bishimangira gahuinda ya Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati “Kugira indangagaciro zo gufasha abandi, abantu bakigomwa ubushobozi bwabo, badategereje gutanga ibyabasagutse, ni inkingi ikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho. Kikaba n’ igisobanuro cy’uko Ndi Umunyarwanda, abantu bagenda barushaho kuyigira iyabo binyuze mu gufashanya no gutabarana. Abashyikirijwe ubufasha, tubasaba kubufata neza no kwigira kuri iki gikorwa bakorewe, kugira ngo no mu gihe kizaza, ubwo bazaba hari urwego bariho, na bo bazazamure abandi”.

Abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri bishimiye inkunga bahabwa na One Love Family (Foto One Love Family)

One Love Family yatangiye ibi bikorwa byayo by’ubugiraneza mu mwaka wa 2017, kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera ku 125.

 1,672 total views,  2 views today