Musanze:   IGCP ku bufatanye  yahinduriye ubuzima abaturiye Parike y’ibirunga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

IGCP ni Umuryango mpuzamahanga wita ku ngagi, (International Gorilla Conservation Program) ukaba ukorera mu bihugu bitatu bibabamo ingagi zo mu misozi nka Uganda , U Rwanda na Kongo Kinshasa,  ikicaro gikuru kikaba kiri mu Rwanda -Kigali.Bamwe mu baturage rero cyane cyane abatuye ku nkengero za Parike y’ibirunga bavuga uyu muryango w’abahinduriye ubuzima.

Kankundiye Odette ni uwo mu murenge wa Kinigi yagize ati: “ IGCP, njya mbona idukorera nk’ibyo RDB ikora kuko   baduha akazi yaduhaye mu gihe twubakaga urukuta rukumira inyamaswa ziva muri Parike y’ibirunga , ikindi ni uko bampaye inka nkaba narayikuyemo umurima, uyu muryango hari bamwe mu rubyiruko kuri ubu barimo kwiga umwuga w’ubudozi, baduhaye imigezi, kimwe n’uko bashyigikira amakoperative y’abanyabukorikori”.

Mugabukomeye Benjamin ni umukozi wa  IGCP, avuga ko ko bakorera abaturiye Parike y’ibirunga ibikorwa binyuranye kandi ngo kuri IGCP kuba inshuti ni ingagi, ni ikintu k’ingirakamaro, cyane ko bafite igikorwa bise Gorilla Friendly, ubu akaba ari uburyo bwo gukomeza gushishikariza abaturage gukunda ingagi no kuzibanira neza birinda icyazihungabanya.

Yagize ati: “ Hamaze igihe ku mbuga nkoranyambaga bakabona ijambo Gorilla Friendry bivuze ubushuti n’ingagi, bakumva ari igitangaza, kuko nibura umuntu aba inshuti na mugenzi we bavugana, nyamara ingagi ntiyororwa, bivuze rero ko abantu bakwiye gukunda ingagi, kuko kuzibungabunga aha ni kimwe n’abazisura kuko hari amategeko bakwiye gukurikiza cyane mu gihe bazisura bubahiriza intera igenwa n’amabwiriza”.

Mugabukomeye Benjamin Umukozi wa  IGCP, asaba abaturiye Parike y’ibirunga kuyibungabnga

Mugabukomeye ashimangira ko bakora koko ibikorwa bigamije kubungabunga ingagi, ndetse biteza imbere n’abaturage baturiye Parike y’ibirunga, ku bwuzuzanye bagenda bakorana na RDB.

Yagize ati: “ Kuri ubu twebwe dukora neza neza ibikorwa nk’ibyo RDB ikora kandi tugenda tugirana ubufatanye, aho dufasha amakoperative kwizamura , gahunda ya Girinka horozwa abaturage bakiturana ubwabo mu buryo bwo korozanya, dushyigikira abavumvu, kurwanya isuri mu mirima y’abaturage , dufite amakoperative adoda muri Shingiro na Gahunga, abo bose nit we twabateye inkunga, ikindi ni uko twubakira abaturage ibigega”.

Mugabukomeye asaba abaturage gukomeza kubungabunga Parike kimwe no kubungabunga ubuzima bw’ingagi, birinda ubuhigi muri Parike batarindiye ko abakozi ba Parike aribo baza gukora ibikorwa bibungabunga Parike bonyine, kuko ubufatanye burakenewe.Ikindi ni uko bakwiye kubyaza umusaruro Parike cyane bashaka uburyo ba Mukerarugendo bajya babasigira amafaranga bihereye nko mu bukorikori n’ibindi bikorwa byatuma babona amafaranga biturutse ku bukerarugendo.

Kuri ubu IGCP irizihiza imyaka 30 imaze itangiye imirimo yayo yo kubungabunga ibidukikije ariko intego nyamukuru ari ukwita ku ngagi no kuyirinda ba rushimusi kimwe n’ibindi bintu bishobora kuzangiriza ubuzima, Ibi byose babikora bagenda buzuzanya na RDB.

 

 674 total views,  2 views today