Musanze: Uwingabire arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite ubumuga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Uwingabire Alice ni umubyeyi wo Murenge wa Shingiro akarere ka Musanze , arasaba umugiraneza wese ubishoboye kuba yamufasha kuvuza umwana we witwa Nibishaka Alicene w’imyaka  3 wavukanye ubumuga bukomatinije , kugeza ubu akaba yarabuze uburyo bwo kumuvuza.

Uyu mubyeyi uvuga ko yari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe igihe ibyiciro byari bigikoreshwa yavuze ko yabyaye neza abyariye mu bitaro bya Ruhengeri, ariko nyuma y’uko umwana avuga ngo bahise bamushyira mu byuma we atazi icyo yari arwaye ariko nyuma y’amezi make avuye mu bitaro umwana we yatangiye kugira ibinyetso by’umwana udakura neza, ahitamo kongera gusubira kwa Muganga kugira ngo arebe ikibazo umwana we afite.

Yagize ati: “ Nabyaye umwana nyuma y’aho bamushyira mu byuma amaramo ukwezi , hamwe bashyira impinja ziba zishobora kuba zavukanye ibibazo , nyuma y’amezi 9 natangiye kubina ijosi ry’umwana ridahagarara neza , nkabona amaguru arimo gutetema, nasuhiubiye kwa Muganga bambwira ko bazajya bamugorora, natangiye kuvuza ariko amafaranga ndayabura burundu mpitamo guceceka”.

Uwingabire Alice asaba ko nibura ubuyobozi cyangwa se undi mugiraneza yamufasha kuba yavuza umwana we ngo kukonaramutse yitaweho yakira

Yagize ati: “Uko najyaga kwa muganga nishyuraga amafaranga ibihumbi 14, nta kazi ngira njye n’umugabo wanjye turya tuvuye guca inshuro, ndasaba uwo ari wese yaba uwihaye Imana , umugwaneza n’abandi kumfasha kuvuza uyu mwana kuko yavukanye ubumuga bukomatanije;afite ikibazo cyo mu bwonko, urabona ko n’ingingo nazo zamugaye amagiru n’amaboko , ntabasha guhagarara neza , iki kibazo nakibwiye inzego zose kugera ku murenge ariko nta bufasha namba Leta nindwaneho aho bigeze”.

Uwingabire asaba umugiraneza wese ubishoboye kuba yamufasha kuvuza umwana we (foto Ngaboyabahizi Protais).

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko iki kibazo butari bwarakigejejweho, ariko kandi ngo hari ubufasha bw’abafite ubumuga buba buhari, ahubwo hakibazwa impamvu ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro butageza urutonde rw’abafite ubumuga bakenewe gufashwa ku karere nk’uko Kayiranga Theobal, Umuybozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabibwiye  ww.rwandacu.com.

Yagize ati: “Inkuru nk’iyi ni nziza cyane kuko ituma tumenya abo bose bafite imibereho mibi n’ibibazo nka biriya muri rusange, ariko kuba umwana nk’uriya afite ikibazo nka kiriya ntahabwe ubufasha ni igihombo ku gihugu, ibi rero biterwa  nanone no kuba abaturage nta makuru bafite ku bibakorerwa, ntabwo twabimenye, nione se ntubona inyandiko zose unsanganye hano z’abafite ibibazo nka biriya by’abatishoboye,iki kibazo ngiye kugikurikirana mvugane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Shingiro umwana afashwe avuzwe kandi ibikenerwa birahari, kimwe n’abandi bose bari mu miryango itishoboye bamenyekane tubafashe”.

Kayiranga yizeza ubufasha abafite ubunuga bose ko ubufasha buhari (foto rwandayacu.com).

Uyu Muyobozi akomeza asaba abaturage bahura n’ikibazo cyo kuba babyara abana bafite ubumuga, cyangwa se bashobora guhura na bwo bamaze kwigira hejuru kujya babibwira inzego zibishinzwe kugira ngo bajye bahabwa ibisabwa mu kuvuza abana nka bariya kuko mu ngengo y’imari y’abatishoboye mu karere barafashwa uko ubushobozi bugenda buboneka.

 

 216 total views,  2 views today