Rubavu: Nyuma yo kwitabirira gusenga , abahejwe inyuma n’amateka , basanze kubaho ntabwiherero ari ukubana n’igisasu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bahejwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende . bavuga kuba barigushijwe kugeza ubwo butabirra kujya mu nsengero byatumye barushaho kumenya ibyiza by’ubwiherero, ngo ntibari bazi ko kutagira ubwiherero ari imwe mu mpamvu bahoraga barewara inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zikomoka ku mwanda.

Aba banyarwanda bavuga ko bamaze imyaka myinshi bituma ku gasozi mu bihuru baturanye na byo ngo bumvaga nta kibazo bitwaye ubuzima bwabo, kuko ngo ni bwo buzima bakuriyemo nk’uko Kalimingenge Francois, Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu kagali ka Bihogwe, Umudugudu wa Binyove yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “Twamaze imyaka myinshi mu mashyamba tutazi icyo bita gucujkura ubwiherero bimaze, twitumaga ku gasozi nk’inka , kuko nta n’ubwo twageraga mu bandi bantu, ariko nyuma y’aho Kagame adutuje kumwe n’abandi banyarwanda, byatumye tumenyeraho ko gusenga ari ngombwa  mu rusengero twamenye Imana ariko batubwira ko dukwiye no kugira ubuzima bwiza tugira isuku ni n’aho twatorejwe kugira ubwiherero ndetse baranabutwubakira, ntabwo nari nzi ko kuba nta bwiherero ari nko kubana n’igisasu munzu , umunsi umwe kikazaguturikana”.

Nyiramayabo Belancile we avuga ko ubwiherero ari isoko y’ubuzima

Yagize ati: “Mbere rwose kubwira uwahejwe inyuma n’amateka ko ubwiherero kuri we ari ngombwa byari nko kwandika mu mazi, none se ko njyewe mbonye ubwiherero bucukuye butinze neza kandi bwubakiye , aho umuntu ajya kwituma atitwikiye inkoko mu mvura , mbibonye kuri Leta iyobowe na Kagame, yaratwigishije cyane noneho isengesho naryo ritwereka ko ubuzima bwiza ari inking y’iterambere, njye nibazaga impamvu abana bacu natwe twahiraga duhitwa nkibwira ko ari imirire mibi igizwe n’ibirayi n’amashu kuko twari twarimenyereye kubaho mu ishyamba nyine”

Nyiramayabo akomeza avuga ko  ngo baje gusanga inzoka bahoraga bataka zaraterwaga n’umwanda wazanwaga n’amasazi yavaga mu mwanda wo mu bihuru bitumagamo

Yagize ati: “Uzi kugira ngo usange ukikijwe n’umwanda hirya no hino kuko wituma mu gihuru kiri hafi y’iwawe , umuturanyi nawe bikaba uko mbee ukgasanga mwituriye mu mwanfda w’ibyo muba mwitumye nawe utrabyumva umunuko uba ari mwinshi, abana bacu bagahora inda zimeze nk’umupira wa Ruhago zihagirije , ariko aho tuboneye ubwiherero bwiza ndetse tukaba dukaraba intoki uko tuvuye kwituma byatumye indwara zigabanuka cyane ko baduhaye n’ibinini by’inzoka kuri buri muntu utuye hano, mbona amadini na yo afite uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kugira isuku”.

Minyove bishimira ko basirimutse( foto rwandayacu.com)

Umushumba w’itorero ry’Abavandimwe Reverand Pastor Etienne Nsanzimana iri torero riukaba ari rimwe mu bafasha abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’isuku mu karere ka Rubavu, avuga ko bakimara kuboina ko bariya bahejwe inyuma n’amateka imyumvire ku bijyanye n’isuku ikiri hasi, bahisemo kubafasha ndetse banabereka ibibi by’umwanda , kuruta yenda uko babasaba kubaka ubwiherero rimwe na rimwe nta mikoro

Yagize ati: “Mu minsi yashize hano muri Munyove isuku n’isukura twasanze iri hasi cyane   ndetse n’indwara zibugarije twatangiye kubasobanurira uburyo bagomba kwigirira isuku kugira ngo barwanye indwara zikururwa n’umwanda aho bamaraga igihe badakaraba, batamesa mbese byari ibintu bikomeye cyane , ariko ubu bakaba barabisobanukiwe kuko basigaye baza gusenga bakarabye bityo indwara nk’inzoka ndetse n’izindi zikururwa n’umwanda bakaba batagihura nazo, ibi rero biterwa n’uko twabegereye ndetse dukomeza no kujya tubasura, rimwe na rimwe twanyuzagamo tukabereka filime zigaragaza ibibi by’umwanda”.

Gukaraba intoki bumwe mu buryo butuma birinda indwara zikomoka ku mwanda

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), nawe ashima uruhare rw’amadini mu guteza imbere isuku n’isukura, ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya bya NTD-WASH,  Nathan Hitiyaremye nawe asanga amadini ari bamwe mu bafatanyabikorwa ndetse bituma n’imyumvire izamuka mu buryo bwihuse

Yagize ati: “ Roho nzima itura mu mubiri muzima ni ibintu bizwi ,abavuga ijambo ry’Imana ni bamwe mu bafasha umuturage kumva gahinda nziza za Leta ndetse n’imibereho myiza, ibi rero biri mungero nziza Yesu Kristo ku bamwemera nawe yahaye intumwa ze kuko nawe yabanza koza abagiye gufungura mbere yo kubagaburira, bityo ntabwo wakwigisha abafite umwanda ku mubiri batakarabye ngo wumve ko ibyo ubigisha bazabyumva, tuzakomeza rero natwe gufatanya na  bo mu rugamba rwo gukumira indwara ziterwa n’umwanda”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara ku migero cya 90% ziba zakomotse ku mwanda, bityo abaturage bakaba basabwa kugira ubwiherero no gukaraba intoki igihe cyose bavuye mu bwiherero ndetse n’igihe bagiye kurya.

 

 

 

 

 

 

 164 total views,  6 views today