Musanze : Hari ababyeyi bahitamo kwirira amafaranga aho gushaka uburenganzira bw’abana baba batewe inda z’imburagihe
Yanditswe na Ngaboyahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze , bashinja bamwe muri bagenzi babo bamenya ko abakobwa babo batewe inda mu gihe batujuje imyaka, bagahitamo kurya amafaranga y’abagabo baba babahohoteye.
Kamana Eliab wo mu murenge wa Nyange ni umwe mu banenga ababyeyi bakora icyo yise gushumuriza abana babo impyisi.
Yagize ati: “ twebwe niba ari uko ahari tugifite ikibazo cy’ubukene usanga hari bamwe mu babyeyi basa n’abacuruza abana babo , maze bakabashumuriza ibyonnyi, nyuma y’aho bakabaha amafaranga bakinumira ugasanga umwana abayeho nabi, twifuza ko iki kibazo cyajya gikurikiranwa cyane ko na mutwarasibo aba azi amakuru y’abo ayobora”.
Mutuyemariya Vestine wo mu murenge wa Kinigi avuga ko kubera ubukene n’ubumwe bwo mu miryango bamwe mu babyeyi b’abana b’abakobwa batewe inda bahitamo gukora icyo bita kwiyunga maze bakakira udufanga tw’intica ntikize
Yagize ati: “ Akenshi iyo umwana w’umukobwa atewe inda n’umwana wo mu muryango mufitanye isano, aho kugira ngo uwo muhungu arinde yazajya kugwa muri gereza ahubwo uhitamo ubwiyunge , umuhungu akandikisha umwana we cyangwa akaguha amafaranga ukazirwariza n’umwuzukuru wawe ukamurera”.
Kuri kibazo kibazo cy’abana baterwa inda z’imburagihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko batazigera bihanganira abatera inda abana b’abakobwa bakiri bato,abwira ababyeyi ko umuntu wese uzafatirwa muri iki cyaha azahanwa by’intangarugero, ndetse asaba abangavu kujya batangira amakuru ku gihe abo bose baba bashaka kubasambanya bibaviramo guterwa inda
Yagize ati: “ Gutera inda abana inda z’imburagihe cyane abakiri mu mashuri tugikemure n’ababigiramo uruhare tureke kubahishira, hari imiryango ikibahishira mureke tuyigaye ababirimo tubahane by’intangarugero n’abandi batazabisubira kuko amategeko arahari kandi ateguwe neza”.
Mugabowagahunde asaba ababyeyi kudahishira abatera inda z’imburagihe abana babo.
Raporo y’Intara y’Amajyaruguru, mu mwaka wa 2022 igaragaza ko abangavu 1056 bamaze guterwa inda aho 307 bonyine aribo bagejeje ibirego mu butabera.
258 total views, 6 views today