Musanze: Kuri Wisdom twifuza ko umwana arangiza ishuri ashoboye kwihangira umurimo. Nduwayesu Elie

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuyobozi w’ishuri ryitwa Wisdom School Nduwayesu Elie, avuga ko uburere batanga ku ishuri ryabo , buba bugamije gutegura umunyeshuri ku buryo arangiza ishuri azi kwihangira umurimo no kuwuhangira abandi, ibintu bigaragarira mu mishinga igera kuri 14, abana bashyira mu bikorwa ndetse bakoraho n’ubushakashatsi.

Nduwayesu yagize ati: “ Ntibikwiye ko umuntu arangiza amashuri ngo atangire abungerane amaburuwa asaba akazi, ni yo mpamvu hano dutanga ubumenyi bunyuranye ariko tugashyiramo cyane cyane ubumenyingiro burimo n’ikoranabuhanga, tubigisha guhera kuri bike babona hafi yabo bakihangira umurimo bawuha abandi, ibi twabishyize mu mishinga igera kuri 14 irimo gukora amasabune bifashishije ibimera bahinga, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga, gukora amarangi, gukora umuti wica udukoko, gupima ibiribwa, gusuzuma indwara hifashishijwe microscopie, amashanyarazi , gukora imitobe n’ibindi”.

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie, avuga ko batoza abana imirimo bahereye ku buhinzi bubyara inyungu byihuse

Bamwe mu banyeshuri rwandayacu.com bavuga  ngo kugeza ubu batajya Babura amafaranga bifashisha mu bihe by’ibiruhuko nk’uko Iranzi Verdic, ukora imitobe abivuga

Yagize ati: “Kugeza ubu namaze kumenya ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bizateza imbere isi , kandi kugeza ubu isi ni ho yubakiye , njye niyemeje kuzihangira umurimo binyuze mu gukora imibavu n’imitobe inyuranye mbese nkahurira ku masoko n’ababikora ubu banyuranye , njyewe ntabwo nzasaba akazi Leta, kuko nzakihangira, kandi mfite ikizere ko ibyo nize bizamfasha nzakomeza kugenda nongera ubumenyi kugeza n’ubutse uruganda rukomeye muri iki gihugu”.

Iranzi Verdic na bagenzi be bakora imibavu n’imitobe inyuranye , ibintu bumva ko bizabateza imbere mu minsi iri imbere.

Ingabire Kevin we asanga kwihangira umurimo ari ibintu byoroshye, bahereye ku byo bafite hafi yabo

Yagize ati “Guhanga umurimo burya kuri njye nabonye ari ibintu byoroshye umuntu ahereye ku bumenyi nk’ubunshoboye gukora amata y’ifu nkoresheje soya, ntabwo mu biruhuko nashoma ngo ndabura ifaranga kuko nkora amasabune ampa amafaranga mbese muri Wisdom twahigiye byinshi cyane, byatuma umunyeshuri uharangije aba umutwaro kuri Letav kabone n’iyo atarangiza atandatu yisumbuye hano ageze hanze yabasha kwitunga, ahubwo nasaba ababyeyi ko bazana abana muri kino kigo kugira ngo bahakure ubumenyi bunyuranye”.

Mu byo abana batozwa  muri Wisdom harimo no gupima  bakoresheje ibyuma byabugenewe

Umuyobozi wa Wisdom, Nduwayesu Elie, asaba inzego bireba kuza kubasura bakabagira inama ku buryo bahabwa ibya ngombwa by’ubuziranenge mu byo bakora,harimo amasabune n’amavuta bakura muri avoka, ibiribwa binyuranye bakora n’ibindi.

Abanyeshuri bo kuri Wisdom bakora isabune zisukura mu nzu no bwiherero

Kugeza ubu Wisdom School, ifite amashami Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, aho ifite abanyeshuri bagera ku 2000, hari amashuri y’inshuke , abanza n’ayisumbuye,mkandi kubera umuhate ubuyobozi bwayo bufite biteganijwe ko no mu minsi iri imbere Wisdom School izagira kaminuza.

 1,080 total views,  2 views today