Musanze:Abarangije amasomo kuriINES Ruhengeri basabwe kwihangira umurimo no kuba inyangamugayo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku nshuro ya 14 ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 800, bakaba basabwe kuba umusemburo w’iterambere bihangira umurimo, ndetse batanga akazi kuri bagenzi babo, ibi babisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa HEC Dr. Rose Mukankomeje;aba nabo barangije amasomo biyemeje kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Dr. Mukankomeje yagize ati: “ Ntimwizere ko ubu murangije amasomo, ubu ni bwo urugendo rutangiye kugira ngo mukomeze kongera ubumenyi ndetse munashaka ibisubizo bw’aho mugiye, ntimuzakomeze kwicara ngo mutegereze ko Leta ibaha umurimo, nimuhange umurimo mufashe Leta kubona ibisubizo, ndabasaba gukomeza kubaha ababyeyi, namwe babyeyi kandi ndaasaba gukomeza kwita ku bana banyu , ni ubwo barangije iki kiciro bury anta rutugu rukura ngo rusunbe ijosi, bazakomeza kwitwa abana banyu rero”

Dr. Rose Mukankomeje asaba abarangiza za kaminuza guhanga umurimo(foto Rwandayacu.com)

Dr. Mukankomeje kandi yakomeje asaba Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri, ndetse n’ abarangije muri iri shuri gushaka uburyo haboneka igisubizo ku bu ryo umusaruro uva mu buhinzi utakomeza kwangirika hashakwa uburyo , umusaruro ukomoka ku birayi wahunikwa, ndetse abasaba gukomeza guhangana n’ikibazo k’igwingira, cyakomeje kuba agateranzamba muri Musanze

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye abarangije muri iri shuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri, gukomeza kuba umusemburo ‘aho bagiye kugira ngo bagaragaze koko ko barezwe

Yagize ati: “Kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, mushyira mu bikorwa ibyo mwize, aho muzajya hose muzaharanire guhanga umurimo kugira ngo muhe abandi akazi , murasabwa kuba urumuri rumurikira aho muzaba muri hose mufasha umuturage kwibonera ibisubizo, aha ngaha mubafasha gukemura ikibazo cy’imirire mibi, kimwe no kubafasha kuva mu manegeka cyane ko hano harimo abize imyubakire n’ubutaka”.

Nyirarugero Dancille, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, asaba abarangije guhana n’ikibazo cy’igwingira mu bana (foro Rwandayacu.com0

Bamwe mu banyeshuri bahawe impammyabumenyi, bavuze ko nyuma yo kurangiza amasomo yahawe , agiye kwihangira umurimo ndetse ndetse akawuhangira abandi, ndetse akaba yiteguye nogukomeza mu kiciro cya gatatu cya kaminuza

Gacamumakuba Elyze yagize ati: “ Ubu bamwe muri twe twize ibijyanye n’ubutaka twiyemeje kwibumbira hamwe ubu dutanga serivise zijya no gupima ubutaka dukiranura abaturage, aho tubafasha kugagabana ubutaka bwabo nyuma yo kubugura no kubugurisha , kandi koko buriya nta kiza nko kwikorera, twatanze imirimo, haba ku bamotari, dufite abazamu, inzu dukoreramo turayishyura urumva ko dufite uruhare mu iterambere ry’igihugu”

Abarangiza amasomo muri INES Ruhengeri baba biteguye kwihangira umurimo(foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent, yishimira ibikorwa byiza INES Ruhengeri imaze kugeraho ndetse ashimira n’abarangije amasomo bose ko uko ari 886, aba baka barangije ku nshuro ya 14, kuva ubwo iri shuri ryafunguriye imiryango, dore ko ubu rimaze imyaka igera kuri 19.

Yagize ati: “ Bavandimwe murangije amasomo mukaba muhawe impamyabumenyi, ndabashimiye mwabaye intwari, kuko mwaje hano bigaragara ko mwari muzi ikibazanye , kuko  muri no mu bantu banyuze mu bihe bikomeye mwaru muhuriyeho n’isi yose harimo n’icyorezo cya Covid 19, ndabashimira umuhate mwagaragaje kimwe n’abayobozi b’inzego bwite za Leta, ndetse n’abarezi banyu, mwarakoze cyane kandi uyu muhate muzawukomeze aho muzajya hose”.

Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent (foto Rwandayacu.com0

Musenyeri Harorimana kandi agira ibyo asaba abarangije amasomo , aho ashimangira ko bakwiye gukora uburyo bwose bagahanga umurimo.

Yagize ati: “  Ndasaba ko abarangije amasomo bakomeza kuba inyangamugayo  , kuko ibyo igihugu cyacu kidutezeho si imyigire gusa ahubwo umutima, ndabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga umunyarwanda, mukomeze kuba uburumuri rumurikira aho muri hose, mwihesha agaciro n’igihugu cyacu muri rusange”.

Musenyeri Harorimana akomeza asaba abakozi n’abafatanyabikorwa ba INES Ruhengeri gukomeza gufastana uruna, mu kugira ngo ikomeze yese imihigo, ndetse nawe abizeza kuzakomeza kubaba hafi mu bizakenerwa byose, ashimira ndetse Minisiteri y’uburezi kimwe n’inzego z’ibanze z’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Abari bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije kuri INES Ruhengeri banejejwe ni uburyo bitwaye (foto Rwandayacu.com)

Kugeza ubu INES Ruhengeri imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi cumi kandi bose mu bigo bakoramo ndetse n’abikorera bose bavugwaho kuba indashyikirwa mu gutanga serivise nziza.

 718 total views,  2 views today