Kirehe: Abaturage bitandukanije n’abagombozi babarya utwabo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bo mu karere ka Kirehe  mu murenge wa Nasho,bavuga ko bafashe ingamba zo kugendera kure abiyise abagombozi aribo bavuzi gakondo bavura umuntu uba warumwe n’inzoka , ibi babivugira ko hari bamwe mu banze kugana ivuriro ngo baragomborwa bikabaviramo kumugara.

Karangwa Adeodatus wo mu murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe,  avuga ko nyuma yo kuribwa n’inzoka atahise ajya kwa muganga yirigira abagombozi biza kurangira kuri ubu ibice bimwe by’umubiri aho inzoka yamurumye haragagaye

Yagize ati: “ Ubwo nari ndimo guhinga nagiye kumva numva ikintu kinshinze iryinyo ndebye nsanga ni inzoka irimo kwirukanka,nahise mu minota mike ntangira kuzungera, umutima urasabayangwa  mbura amahoro byari mu mwaka wa 2010, icyo gihe rero banyumvishije ko ntawundi muntu wavura ubumara bw’inzoka uretse umugombozi yampaye umuti ndawunywa ariko byarangiye akaguru gashishutse harinda haza igisebe”.

Karangwa ntavuga rumwe n’abagombozi (foto Rwandayacu.com)

Karangwa  akomeza avuga ko abagombozi bamutubiriye cyane kuko ngo yabahaye amafaranga ye agera ku bihumbi 30 nyamara ngo yaje kumenya ko kwa muganga bavura ubumara bw’inzoka

Yagize ati: “Namaze icyumweru cyose mu rugo ndwaye ubumara bw’inzoka , amaguru yarabyimbye ngeze aho nifatira icyemezo cyo kujya kumva icyo abaganga bavuga kuri iki kibazo cy’inzoka zaturembeje ziturumagura, banteye urushinge, bampa n’utunini ariko nkubwije ukuri ko narwaye igikomere natewe n’inzoka amezi 3 nyamara kwa muganga bo barambwiye ngo iyo mpita nza ntabwo nari kuzahara , umuntu ukizera umugombozi ni akazi ke”.

Nyirantarure Elizabeth we avuga ko kuba hari abakizera abagombozi ariyo mpamvu ngo hari bamwe bagenda bahura n’ingaruka zo kurumwa n’inzoka

Yagize ati: “Umugombozi araza akakuvugiraho amagambo , bitaimitongero , agasiga aho inzoka yakurumye ibyatsi  akaguha n’ibyo kunywa ariko ntubure kurembera mu rugo ukajya kwa muganga amazi yarenze inkombe, niyo mpamvu usanga hari abatitira kubera ko baba batarivuje neza abandi ibice bimwe by’ingingo zabo bigahora bimeze nk’ibidatemberamo amaraso rimwe na rimwe, twaraganirijwe  kuri ubu urumwe n’inzoka ajya kwa muganga”.

Iman Basomingera  Umuyobozi w’ikogo nderabuzima cya Mulindi wa Nasho;avuga ko uwarumwe n’inzoka iyo avuwe arakira gusa ngo abagerwaho n’ingaruka zo kuba barumwe n’inzoka ni uko baba batinze  kuza kwivuza

Yagize ati: “ Hari bamwe barumwa n’inzoka bakajya mu bavuzi gakondo bitwa abagombozi, baba babaziritse amaguru cyanga se amaboko bahagaritse amaraso kubera nyine baba bayabujije kuzamuka , uwarumwe n’inzoka rero akwiye kwihutira kwa muganga bitarenze iminota 30, tubasaba  kwirinda abavuzi gakondo no kutagira icyo bakora ku gisebe , uwaciriwe n’inzoka rero asabwa koza n’amazi meza aho inzoka yamuciriye ubundi akaza kwa muganga”.

Iman Basomongera asanga bidakwiye ko umuturage arumwa n’inzoka akisunga umugombozi (foto Rwandayacu.com)

Uyu muyobozi akomeza  avuga ko muri kariya gace harimo inzoka nyinshi kandi ngo bajya bahura n’abo zarumye baje kwivuza, abwira abitwaza ko bakora ingendo ndende baza ku kigo nderabuzima ko hari amavuriro aciriritse muri buri murenge , bityo ko badakwiye gukomeza kwishora mu buvuzi gakondo, kuko muri Nasho hari ibigo nderabuzima 2 mu murenge ,na Poste de santé 3, umwaka ushize wa 2023, habonetse abarumwe n’inzoka  12, avuga ko kugira ngo bahindure abaturage  ku bijyanye n’imyumvire bari mu rugendo bazakomeza kujya baganiriza abaturage.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH, Nathan Habiyaremye, avuga ko uwarumwe n’inzoka  yo mu gasozi akwiye kugana ivuriro , kandi koko ko muri kariya karere harimo inzoka koko nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje cyane ko ngo hari n’amashyamba menshi.

Yagize ati: “ Urumwe n’inzoka ntabone ubutabazi bwihuse ashobora gukurizamo urupfu nta mpamvu rero yo kugira ngo umuntu abe yahatakariza ubuzima, Leta yashyizeho  ingamba zo kuvura uwarumwe n’inzoka, aha rero nta wundi muntu uvura uwariwe n’inzoka uretse umuganga wabyigiye, urumwe n’inzoka agane ivuriro kuko aramutse anarembye yahabwa imbangukiragutabara ikaba yamujyana ku bindi bitaro”.

Habiyaremye akomeza asaba abaturage gukumira kuba yaribwa n’inzoka ngo n’ubwo bitoroshye, bakwiye kujya bakora isuku batema ibihuru bibakikije, ikindi abaturage bakwiriye kujya baryama ku bitanda aho kuryama hasi , ndetse bakirinda no kuba hari udusimba twaza mu nzu nk’imbeba n’ibindi.

Kugeza ubu mu karere ka Kirehe  yo mu mwaka wa 2023 igaragazwa na RBC, ivuga ko mu karere ka Kirehe abaje kwivuza bigaragara ko barumwe n’inzoka zo mu gasozi ari 55, mu gihe ku rwego rw’igihugu abasaga 1000, ari bo barumwe n’izi nzoka.

 

 204 total views,  2 views today