Musanze: Kuba  habi, intandaro ituma abasigajwe inyuma n’amateka bahorana uburwayi bw’amavunja

Yanditswe: Ngaboyabahizi Protais

Ni kenshi ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda cyagiye kigarukwaho ku bijyanye n’imibereho yabo, ariko aho kugira ngo habe haboneka umuti urambye, ugasanga inzira iracyari ndende.

Mu Rwanda abasigajwe inyuma n’amateka  ni  bo batagira amasambu, nta kazi bagira kandi nta bushobozi ubona bufatika bahabwa kugitra ngo nabo babe bakwihangira umurimo, nibo bahora mu nzu zimeze nabi , kuko ahensi usanga ari ibisazira na  byo birangaye, iyo mibereho yose ivuzwe haruguru rero ikaba intandaro yo kuba ari bamwe mu banyarwanda, babayeho mu buryo bubakururira uburwayi, nk’uko bamwe mubatuye mu murenge wa Nyange mu kagari ka Ninda , Akarere ka Musanze, babibwiye Rwandayacu.com ubwo yabasuraga.

Belancille Tariki ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yagize ati: “Kubera imibereho tubayeho nk’abasigajwe inyuma n’amateka, ni yo mpamvu ubona aritwe duhora tubarizwaho uburwayi bw’amavunja, inzu zacu akenshi aho uzajya, uzasanga nta sima, zidakinze, turara hamwe mu nzu turi benshi, kubona isabune yo gukaraba na bwo ni ikibazo, ibi rero ni bimwe mu bitera ingaruka zo guhora turwaye amavunja, ari abana bacu ndetse na twe abantu bakuru urabona ko amavunja yatuzahaje”.

Uburwayi bw’amavunja uwo bwibasiye ibirenge bubigira intabire(Foto Alice).

Penina Nyirambereyaho we ngo asanga kuba nta bushobozi bagira bwo kwigurira inkweto ari intandaro yo kuba bahora barewaye amavunja

Yagize ati:  “Kuri ubu ubukene ni yo ntandaro yo kuba turwara indwara zikomoka ku mwanda, turya tuvuye gusabiriza kuko nta mirima tugira, iyo mvuye gusaba cyangwa se hari uwapfuye agasono akampa akazi utwo nkuyemo ndaduhaha,urumva ntabwo naba nkikuyemo ayo kugura agasabune, urabona ko no kugira ngo tube twamesa ni ikibazo, abana banjye barwaye amavunja kuko nta nkweto, ni yo batavana amavunja hanobayakura mu nzira aho bagenda, rwose Leta nihagurukire ikibazo cyacu, kuko tubayeho mu bukene  n’ubwo bavuga ngo ntabwo duhinduka  mu myumvire ariko no guhindura imyumvire bigira  aho bihera warara habi ukabura ibyo urya ubundi ukambwira ngo wagira  igitekerezo kiza  mu iterambere koko”.

Ndaberetse Eliab ni umuturanyi w’aba basigajwe inyuma n’amateka nawe ashimangira ko kuba batagira ahantu heza ho kuba ndetse n’amasambu yo guhinga bibaganisha ahantu habi.

Yagize ati: “ Rwose bariya banyarwanda barambabaza, nibo batagira inzu nziza, ubwiherero ni ikibazo, nta sambu bagira ngo babone ibibatunga, bafite uturima tw’igikoni gusa, ubwose urumva ari nde byatunga, kuba bareara amavunja biterwa n’amikoro make, kuko ntibabona ibiryamirwa   byiza, ntibapfa kubina isabune kuko hano baba babuze ibyo barya, Leta nibiteho by’umwihariko, ariko mbere na mbere ibafashe kubona uko bihangira umurimo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange  bwo butangaza ko ikibazo cya bariya banyarwanda kizwi, ariko ngo icyo bakora ni ugukomeza kubaha inyigisho zituma bnarwanya indwara ziterwa n’umwanda, nk’uko Ndayambaje Karima ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “Ibibazo bijyanye n’indwara zikomoka ku isuku nkeya ku basigajwe inyuma n’amateka, gitrwa n’umwanda ubarangwaho aho baryama, ndetse no ku mubiri wabo, bamwe bacana mu nzu bararamo, ntubakubura, abandi biryamira mu bikoni kubera gukunda kota,ugasanga rwose barangewa n’ivumbi, ubu rero icyo dukora n’ukubigisha ko isuku ari ngombwa , ariko inzira iracyari ndende, kwigisha ni uguhozaho”.

Imidugudu igera kuri 2 yo mu kagari ka Ninda muri rusange n’ubwo abasigajwe inyuma n’amateka aribo barwaye amavunja ariko haracyagaragara n’abandi baturage bayarwaye, ibintu bikwiye guhagurukirwa.

 

 1,835 total views,  2 views today