Nyabihu: Abarokotse Jenoside bifuza ko ubuvumo bwa Nyarihonga ahiciwe  Abatutsi bwabungabungwa

 

Yanditswe na Nyirandikubwimana Janviere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 bo mu Karere ka Nyabihu by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukamira, ahaherereye ubuvumo bunini ahiciwe imbaga y’Abatutsi kuva mu1991 kugeza mu 1994,  barasaba ko ubu buvumo bwabungabungwa mu buryo bwihariye.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ubwo abagize impuzamashyirahamwe y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi basuraga ubu buvumo, bagasobanurirwa amateka ashaririye yahabereye, igikorwa bitanzemo agera ku bihumbi 400 yo kuzifashisha mu bikorwa byo kubungabunga ayo mateka, banaremera ibikoresho birindwi byo gutera umuti ibirayi ( amapompo), banemeza ko ari igikorwa bazakomeza gukora.

Mwumvaneza Javan ni umwe mu baharokokeye uvuga ko aho hantu hatabungabunzwe, aho usanga bahahindura inzira, bahakorera ibikorwa bitandukanye ngo ibintu babona ko atari uguha agaciro abahaguye, bityo bagasaba ko hatunganywa hagahinduka ahantu h’amateka azigwa n’ababakomokaho.

Yagize ati”Yego hano hashyizwe ikimenyetso, ariko ntihabungabunzwe mu buryo bunoze, usanga abantu bahahindura inzira, bahakorera n’ibindi bintu tukumva ari ukwambura agaciro imbaga y’Abatutsi biciwe aha, hari umunsi hano hazanywe amakamyo umunani babicira aha babaroha muri ubu buvumo, ntaminsi ibiri yashiraga batahazanye Abatutsi kuhabicira, twumva hatunganywa, hakubakwa inzu hagashyirwamo amazina y’abahaguye, akaba amateka azamenywa n’abadukomokaho”

Ubuvumo bwa Nyarihonga bwiciwemo  abatutsi  benshi mu gihe cya Jenoside (foto N.randikubwimana  J)

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyabihu Niyonzima Emmanuel, avuga ko bateguye gusura ubu buvumo mu rwego rwo kwiga amateka, bijyana no gutera inkunga ibikorwa byo kuhabungabunga ndetse no kuremera Abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubereka ko barikumwe mu nzira y’umusaraba banyuzemo.

Yagize ati” Twishyize hamwe dutegura gahunda yo gusura ubu buvumo, kugira ngo dusobanukirwe amateka mabi yaharanze kandi ababaje,  mu Batutsi benshi biciwe aha harimo n’abari abahinzi bacu, mubyo twakoze harimo guha bamwe mu bahinzi bacu barokotse amapompo, ikindi ni inkunga twatanze y’ibihumbi 400, azifashishwa mu kubungabunga amateka y’aha kugirango atazibagirana, twumvise hakenewe byinshi niyo mpamvu tuzakomeza kwishakamo ubushobozi dukore n’ibirenze ibi”

Hibutswe abatutsi biciwe mu buvumo bwa Nyarihonga (Foto N.randikubwimana Janviere).

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyabihu Juru Anastase avuga ko mu nyigo yakozwe kugirango ubu buvumo bubungabungwe neza bizabasaba ingengo y’imari ingana na miliyoni 500, ibuntu avuga ko bihenze bisaba ubufasha buturutse ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati ” Aha twifuza ko hashyirwa inzu nini ikajyamo amateka atandukanye y’ibyabereye aha, kuko ni maremare, Abatutsi biciwe aha nibenshi, usibye aba bo muri koperative bahasuye ntabandi kandi twifuza ko hasurwa no kurwego rw’Igihugu, bumva ubuvumo bakagura ngo ni akantu gato, ariko abahageze mwayibonye nihanini cyane, inyigo yo kuhakora neza twasanze ingana na miliyoni 500, nimenshi ntitwayaboba ndetse n’Akarere ntikabibasha, uretse ubufasha buturutse ku rwego rw’Igihugu, nicyo cyifuzo cyacu kugira ngo amateka yaha atazibagirana”

Kugeza ubu muri ubu buvumo bwa Nyaruhonga, ruherereye mu Murenge wa Mukamira hamaze gukurwa  imiburi igera ku 137, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu, gusa bivugwa ko mu buvumo bugiye butandukanye buhari harimo indi mibiri myinshi bigoranye gukurwamo n’indi bataramenya neza aho yajugunywe.

 1,478 total views,  4 views today