Muhanga: Imiryango itari iya leta isaba guhagararirwa mu nama Njyanama z’uturere

Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda

Imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ikorera mu Karere ka Muhanga isaba ko nayo yahagararirwa mu nama Njyanama z’uturere kuko ngo usanga ihura n’ibibazo bikenera ubuvugizi bigatinda gukemurwa.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), bigahuza iyi miryango yo mu Karere ka Muhanga n’inzego bwite za leta, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zirimo ko hari ibibazo by’abaturage usanga bikeneye ubuvugizi ariko bigatinda kubonerwa ibisubizo kubera ko ijwi ryabo ritinda kugera muri njyanama.

Mutakwasuku Yvonne ni umwe mu bahagarariye umwe mu miryango itari itari iya leta mu bitabiriye ibi biganiro wagaragaje imbogamizi bagihura nazo.

Yagize ati “Turacyafite imbogamizi zirimo imikoranire n’Akarere mu guhana amakuru kuko hari ibikorwa tumenyeshwa byararangiye, kuba hari imiryango usanga ikora nka ba nyamwigendaho ndetse hari n’aho usanga hakigaragara uburyo dukoramo ugasanga bibaye nko kwivanga mu nshingano nk’iyo ufashe icyemezo ushyize mugaciro (Logique) ariko haza umunyamategeko ugasanga afashe ikindi cyemezo kuko amategeko hari ukundi abiteganya. Turifuza ko twagira umuntu uhagarariye iyi miryango dukorera muri njyanama y’akarere kuko bizanoza imikoranire bityo tukesa imihigo.

Mu nama nyunguranabitekerezo abagize sosiete sivile basabye kugira umwanya muri Njyanama z’uturere

Mukandamutsa Charlotte, umukozi ushinzwe ubuvugizi muby’amategeko mu Muryango Uharanira uburinganire no guteza imbere ubutabera, Ihorere Munyarwanda  (IMRO), we avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bugamije kureba koko niba iyi miryango yahagararirwa.

Yagize ati “ Twe nk’ umuryango Uharanira uburinganire no guteza imbere ubutabera, tugiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo turebe ko cyazakemuka ariko ibi ntibikuraho kuba ubu hari ibishobora kuba byakemuka nko guhana amakuru no gukorera hamwe aricyo twe dushyize imbere”

Ashingiye ku biteganywa n’ Itegeko  no 87/2013  ryo kuwa, 30 Ukwakira 2013 mu ngingo ya 126 ivuga abagize inama Njyanama y’Akarere, mu butumwa yandikiye umunyamakuru wa Rwandayacu.com, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne avuga ko ibi bitashoboka kuko Imiryango itari iya Leta  itari mu bagize inama njyanama, akomeza agaragaza abayigize.

Muri rusange iyi nama igizwe n’Abajyanama rusange batowe ku rwego rw’imirenge; Abagize biro n’inama y’igihugu y’urubyiriko ku rwego rw’akarere; Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere; Abajyanama n’abagore bangana nibura na 30% y’abagomba kugira inama Njyanama y’Akarere; Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akarere na Perezida w’abikorera mu karere

 2,319 total views,  2 views today