Musanze:one Love Family  yatanze inkunga na mitiweli ku  barwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

One Love Family, ryahaye inkunga abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku,  yishyurira imiryango 5, yari yabuze ubwishyu mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ibintu byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2, iyi nkunga yageze ku bantu basaga 300 muri rusange.

Abarwayi bahawe  ibyambarwa n’ibiribwa (foto rwandayacu.com)

Iki gikorwa One Love Family ikunze gukora mu mpera za buri mwaka, kiba kigamije kwifuriza abarwayi n’abarwaza Noheli n’umwaka mushya muhire, ibintu abahabwa iriya nkunga bishimira, nk’uko bamwe mu barwayi barwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe ibyo kurya nibyo kwambara baganiriye na Rwandayacu.com babivuga.

Nyirandereye Ester wo  mu murenge wa Remera yagize ati” Njyewe ndishimye cyane kuba iri tsinda One Love Fmily bampaye inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, bampaye igitenge kandi nari ngikennye rwose kuko maze igihe cy’umwaka n’igice muri ibi bitaro, ntabwo nari no kuzabona ubwishyu, ariko One Love irabikoze mbonye byose, nta kindi navuga uretse kubatura Imana, kandi bampaye Noheli n’ubunane nzaba ndiho neza, kuko bampaye impamba n’icyo kwambara, harimo n’imyenda y’abana, Imana ibahe umugisha.”

Nyirandereye Ester, ashimira One Love yamuhaye ubufasha (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi  One Love Family ku rwego rw’isi, Uwimana Joseline avuga igikorwa nk’iki bagikora buri mwaka bagamije gutanga ubwunganizi ku barwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri,n’ahandi mu Rwanda, avuga ko ubufasha butagombera kuba umuntu afite byinshi , kandi ashimira n’abandi bose bagira uruhare  mu kubashyigikira mu bikorwa byabo, by’ubugiraneza .

Yagize ati “ Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuko buri mu kwezi kwa 12 buri mwaka ; twifatanya n’abarwayi ndetse tunifuriza abana barwariye mu bitaro Noheri nziza n’ubunani; kandi n’ubundi Noheri ari iy’abana tukabikora tubaha impano zinyuranye, duteganya kwagura amarembo ku buryo n’abandi barwayi bazajya bagerwaho n’iyi gahunda hose mu Rwanda buri mwaka.”

Umuyobozi  One Love Family ku rwego rw’isi, Uwimana Joseline (foto rwandayacu.com)

Uwimana Joseline, akomeza avugako ko gufasha biterwa n’umutima w’umuntu, wumva abishaka kandi afite ubushake n’ubumuntu.

Aragira ati “  Gufasha umuntu ntibigombera kuba ukize bya Mirenge, cyangwa se ngo utange ibisagutse wumva ko utabikeneye , kandi umuntu akwiye guhabwa inkunga uko ari utitaye uko ameze cyangwa aho aturuka;utitaye kandi ko mwaba mufitanye isano, gahunda rero irakomeje ku buryo  twifuza kuzakoerera mu gihugu hose”.

Uyu muyobozi akomeza ashimira abaterankunga bagira uruhare muri iki gikorwa , ndetse n’abanyamuryango ba One Love, bitanga mu buryo bwose.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Kamanzi Axelle yari yitabiriye iki gikorwa cya One Love Family, yavuze ko ibikorwa byayo ari biimwe mu bishimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati “Kugira indangagaciro zo gufasha abandi, abantu bakigomwa ubushobozi bwabo, badategereje gutanga ibyabasagutse, ni inkingi ikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho. Kikaba n’igisobanuro cy’uko Ndi Umunyarwanda, abantu bagenda barushaho kuyigira iyabo binyuze mu gufashanya no gutabarana. Abashyikirijwe ubufasha, tubasaba kubufata neza no kwigira kuri iki gikorwa bakorewe, kugira ngo no mu gihe kizaza, ubwo bazaba hari urwego bariho, na bo bazazamure abandi, kandi banabatabare”.

One Love  Family ivuga ko gufasha abatishoboye ari inshingano zayo (foto rwandayacu.com)

One Love Family yatangiye ibi bikorwa byayo by’ubugiraneza mu mwaka wa 2017, itangijwe n’abanyamuryango babiri gusa ari na bo bagize igitekerezo cyo kwita ku batishoboye mu bitaro n’ahandi;kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 120.

 

 758 total views,  2 views today