Musanze: Cyabagarura barishimira ibyo umuryango RPF Inkotanyi umaze kubagezaho

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango bo mu kagari ka Cyabagarura bateraniyemo ku wa 30 Ukwakira 2022,  bishimiye ibyo RPF Inkotanyi imaze kubagezaho cyane ku bijyanye n’iterambere ndetse n’umutekano

Kugeza ubu akagari ka Cyabagarura gafite imihanda myiza y’imigenderano, kugeza n’ubwo bafite ivuriro riciriritse

Umuyobozi wa komisiyo y’ubukangurambaga muri Komite Nyobozi y’umuryango RPF mu kagari Cyabagarura  (Politico-Masse Mobulisation) Ali Niyoyita yagize ati: “ Binyuze ku Muyobozi mukuru wa RPF INkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, umuturage wo muri Cyabagarura abayeho neza, ararwara ntarembera mu rugo,hari amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ibintu byakuyeho ikitewa banki ramberi muri aka kagari, ikindi RPF Inkotanyi yadufashije kumenya uburyo twabungabunga ibidukikije, dutozwa no kwizigamira inkwi aho ubu buri muturage yahawe Imbabura ya canarumwe, ikindi twishimira ni umutekano ubu turaryama tugasinzira mu gihe hari igihe iki gice umucengezi yazaga akatubuza kwikorera tuzakomeza gukunda uyu muryango”

Ukuriye komisiyo y’ubukangurambaga bwa RPFInkotanyi Cyabagarura Ali Niyoyita

Kuba RPF Inkotanyi yarazamuye abaturage kandi bishimangirwa na Uwimpuhwe Josiane wikuye mu bukene bitewe na RPF Inkotanyi, yabimufashijemo, akazamura imyumvire, ubu nawe ngo akaba atanga ubufasha

Yagize ati: “ Ubu umugore yahawe ijambo kuri njye ubu ndakirigita ifaranga kuko ndacuruza ibi mbikesha imyumvire myiza nahawe na RPF Inkotanyi, njye nakuze ndi imfubyi, ababyeyi bansize ntazi gusoma no kwandika nonene ubu maze gutera imbere, ikindi RPF Inkotanyi idutoza kwiteza imbere duhereye kuri bike dufite, ntangiriye ku ihene imwe maze kugera ki ihene 6, urumva amafaranga arimo ko atari menshi se?, udafite RPF Inkotanyi cyangwa akaba atarayimenya nta terambere azageraho, tuzakomeza rero kuvuga ibyiza byawo”

Uwimpuhwe Josiane yatangiye afashwa na RPF Inkotanyi none nawe afasha abandi (foto Rwandayacu.com)

Chairman wa RPF  mu murenge wa Musanze   Nzamwitakuze Gaspard , muri iyo nteko rusange yishimiye ibikorwa byiza bagenda bageraho babikesha RPF Inkotanyi, yishimira kandi ingufu Nyakubahwa Chairman RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yashyizeho ingamba zatumye Covid 19, icika integer bakongera gusabana

Yagize ati: “ Baturage ba Cyabagarura ndabasaba gukomeza kubungabunga  ibyagezweho n’ibitegerejwe imbere mugenda mugezwaho na RPF Inkotanyi, ndabasaba gukomeza guhindura imyumvire imitekerereze n’imikorere kandi ngira ngo mubina ko imikorere yaduteje imbere, aho ubu buri wese afite amashanyarazi iwe, ndabasaba ko mukomereza izi nteko ku rwego rw’umudugudu cyane ko RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere twihaye intego ko inteko rusange mu kwezi kwa 11/2022 zizaba zamaze gukorwa ku nzego zose kugeza ku rwego rw’umudugu, kandi zigategurwa neza abanyamuryango bakitabirira”

Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Musanze Nzamwitakuze Gaspard (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukangurambaga muri Komite Nyobozi y’umuryango RPF (Politico-Masse Mobulisation) mu murenge wa Musanze Tuyisenge Vedaste   yasabye urubyiruko gukomeza kuzamura imyumvire hagamijwe impinduka mu iterambere

Yagize ati: “ Dukeneye ko igihugu cyacu kiteza imbere, ibi rero ndabisaba cyane cyane urubyiruko rwacu, cyane ko ndubona hano ari rwinshi, rurrasabwa gukora cyane rero kuko nib o Rwanda rw’ejo, ikindi ndasaba ko dukomera ku bumwe bwacu, tukarangwa n’isuku, kandi tukirinda gukomeza kwicara ku makabari, kuko byagaragaye ko ibibazo byinshi twakira by’amakimbirane mu ngo 60% bikomoka ku businzi, akabari gakwiye gufungura sa munani kagafungwa sayine z’ijoro”.

Ukuriye Komisiyo y’ubukangurambaga bwa RPF Inkotanyi muri Musanze , Vedaste Tuyisenge

 

Muri iyi nteko kandi hafatiwemo imyanzuro bifuza ko izashyirwa mu bikorwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere igera ku umunani harimo kubaka ikiraro gihuza akagari ka Rwebeya na Cyabagarura cyasenyutse, kikaba cyarabangamiye imigenderanire, kurwanya imirire mibi n’ibindi, hakozwe kandi igikorwa kiza cyo kuremera imiryango itishoboye, bayiha ibiribwa, ibikoresho by’isuku , amafaranga n’ibindi.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi Cyabagarura baremeye imiryango itishoboye (foto Rwandayacu.com)

Muri iyi nteko kandi bahawe ibiganiro bibiri harimo n’ikivuga ku impinduramatwara.

 

 652 total views,  2 views today