Rwanda: Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina igifungo cya Burundu

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina Paul igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha icyenda birimo iby’ubwicanyi n’ubugome byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawubera umuyobozi.

Ibyaha icyenda akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Mu rubanza areganwamo n’abandi bantu 20 mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha byose bimuhama ndetse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare yabigizemo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwemeza ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 459 y’Itegeko Ngenga No 01/2012-OL ryo ku wa 2/05/2012 ryashyiragaho igitabo cy’amategeko ahana, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Bwagaragaje kandi ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 18 y’itegeko No 46/2013 ryo ku wa 13/08/2013 ryerekeye kurwanya iterabwoba, asabirwa igifungo cy’imyaka 20.

Ahamwa kandi n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 24 y’itegeko No 69/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rikumira kandi rigahana icyaha cy’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Rusesabagina ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kabiri n’ingingo ya 37 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina ahamwa kandi n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina ahamwa kandi n’icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 9 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ahamwa kandi n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 2 n’ingingo ya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina wikuye mu rubanza ku bushake bwe yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu

Rusesabagina ahamwa kandi n’icyaha cy’ubwinjiracyaha n’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

Rusesabagina kandi ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyak 25.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko gushingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose akurikiranyweho, bikaba bigize ibyaha by’ubugome bituma atabasha kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Bwavuze kandi ko hashingiwe ku gika cya 3 cy’ingingo ya 61, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bihuje umugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya 2 cy’iryo tegeko, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera, ari cyo icyo gufungwa burundu.

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD-FLN, we yasabiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho.

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina Paul igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha icyenda birimo iby’ubwicanyi n’ubugome byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawubera umuyobozi.

Ibyaha icyenda akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Mu rubanza areganwamo n’abandi bantu 20 mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha byose bimuhama ndetse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare yabigizemo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwemeza ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 459 y’Itegeko Ngenga No 01/2012-OL ryo ku wa 2/05/2012 ryashyiragaho igitabo cy’amategeko ahana, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Bwagaragaje kandi ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 18 y’itegeko No 46/2013 ryo ku wa 13/08/2013 ryerekeye kurwanya iterabwoba, asabirwa igifungo cy’imyaka 20.

Ahamwa kandi n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 24 y’itegeko No 69/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rikumira kandi rigahana icyaha cy’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Rusesabagina ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kabiri n’ingingo ya 37 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina ahamwa kandi n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina ahamwa kandi n’icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 9 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ahamwa kandi n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 2 n’ingingo ya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina aramutse ahamwe n’ibyaha akekwaho yafungwa burundu

Rusesabagina ahamwa kandi ubushinjacyaha bushimangira ko ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha n’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

Rusesabagina kandi ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 2 n’iya 19 z’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, gihanishwa igifungo cy’imyak 25.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko gushingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose akurikiranyweho, bikaba bigize ibyaha by’ubugome bituma atabasha kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Bwavuze kandi ko hashingiwe ku gika cya 3 cy’ingingo ya 61, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bihuje umugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya 2 cy’iryo tegeko, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera, ari cyo icyo gufungwa burundu.

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD-FLN, we yasabiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho.

 830 total views,  2 views today