GAtsibo:Kiramuruzi umukuru w’umudugudu yikubiye ivomo rya Leta

 

Yanditswe na Rwandayacu

Abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo  bavuga ko Umukuru w’umudugudu wa Kiramuruzi, mu kagari ka Kabuga, Murekatete Seraphine, yabirukanye  ku ivomo rya leta ryo , ngo kuko batanze amakuru ko agurisha amazi ,u biciro yishakiye.

Aba baturage bavuga ko amafaranga batanga 50 kugera ku 100, ari igiciro gihanitse nk’uko bamwe mu batuye umudugudu wa Kiramuruzi babitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Rwose kuri ubu mumukuru w’umudugudu,wa Kiramuruzi Muteteri, aradukabiriza cyane kuko kugeza ubu ivomo rya Gatobotobo, yarihinduye akarima ke aho ijerekani igura amafaranga 100, nta muntu ufite icumi makumyabiri ushobora kuvomera hano, ubu rero havomera inkoramutima ze, avuga ko ariwe wizaniye ivomero, rwose guhera mu 2019, ariko rwose Muteteri yigize akari aha kajya he yikubira umugezi yagize uwe kandi ari uwa Leta, kandi rwose amazi agura amafaranga icumi, rwose turasaba kurenganurwa”

Ku ivomo rya Gatobotobo ngo Muteteri amazi ayaha uwo yishakiye

Murekatete Seraphine Umukuru w’umudugudu wa Kiramuruzi ahakana ko atigeze avomesha kubiciro bihanitse gusa yemera ko hari abo yaryirukanyeho kuko bakuruye imirwano yanatumye ibikoresho by’ivomo byangirika.

Yagize ati: “ Nta muntu nabujije kuza kuvoma hano, ahubwo abo ntemerera kuza hano ni abanyarugomo, kuko ubushize bishe konteri yabo , nta muntu nima amazi, kuko rwose hari n’uwo nayahera ubuntu rwose njye umuntu ntashaka n’umunyarugomo hano, abo bose rero nabirukanye mu rwego rwo gukumira icyaha kitartaba, ubundi amazi agura amafaranga 10 ku ijerekani”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuzi Yankurije Vestine avugako   igenzura ririgukorwa n’ubuyobozi bw’umurenge nirisanga umuyobozi wumudugudu koko yarigaruriye ivomo azaryamburwa.

Yagize ati: “ Hashize igihe gito tumenyeko uriya mukuru w’umudugudu yihariye umugezi wa Leta, ubu rero iperereza riri gukorwa nidusanga aribyo koko yarigaruriye ivomo azaryamburwa ndetse habe n’ibihano , ubu turimo gukusanya amakuru ngo turebe koko ko ariko bimeze”.

Kugeza ubu  umurenge wa Kiramuruzi abaturage bafite amazi ku kigero cya 34% nk’uko bitangazwa n’imibare y’akarere.

 1,829 total views,  4 views today