Rubavu: IMRO isaba Sosiyete sivile,ubuyobozi, amadini  n’amatorero ,  kwigisha ababyeyi  kudahishira abasambanya abana

 

Yanditswe na Editor.

Mu biganiro abakuriye sosiyetebsivile ,abayobozi b’imirenge ,  amadini n’amatorero bakorera mu karere ka Rubavu, bahawe na IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation), bashishishikarijwe kwigisha umuturage kwirinda  guhishira abasambanya abana bakiri bato.

Umukozi wa IMRO ushinzwe ibikorwa Mugisha Jules, avuga ko ikibazo cyo guhishira abasambanya abana kizaranduka burundu ari uko inzego zose bireba zibihagurukiye harimo inzego bwite zac Leta, abanyamadini n’amatorero kimwe n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Yagize ati: “ Abanyamadini n’amatorero kimwe n’abayobozi ni bamwe mu bantu bahura cyane n’umuturage, aha rero barasabwa ko kugira ngo umuturage ahabwe ubutabera, akwiye no kumenya amategeko amurengera, muri kano gace byakunze kugaragara ko iyo umwana w’umukobwa asambanijwe ababyeyi b’umuntu b’uwasambanijwe bumvikana n’uwateye inda , akenshi ibi biterwa ni uko bamwe muri bo baba batazi uburenganzira bwabo ni ngombwa rero ko baba hafi kugira ngo babamenyeshe amategeko, ni yo mpamvu rero dukunze kuganiriza izi nzego zose”.

Mugisha Jules Umukozi wa IMRO ushinzwe ibikorwa

Serugo Michel Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere Rubavu,akaba n’Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera, avuga ingeso mbi yo guhishira no kunga imiryango yavutse uwasambanije n’uwasambanijwe bikwiye kuvaho kandi buri munyarwanda wese iki kibazo akakigira ike.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu babyeyi  bavuga ngo  ntibakwiteranya mu miryango , abandi bakavuga ko ngo uwasambanyije umwana aramutse afunzwe uwo yateye inda n’uwo yabyaye babaho nabi, oya ntibishoboka kuko niba afunzwe hari icyo amategeko ateganya , ubuse nkoze ikosa ngafungwa ni ukuvuga ko abana banjye batabaho ?, aya uwahamijwe icyaha arahanwa n’uwahamukiwe agahabwa indishyi z’akababaro, ababyeyi rero n’abandi bose nibacike ku muco wo guhishira aba  bakora ariya mabi”.

Serugo umukozi wa MAJ  mu karere ka Rubavu.

Bigaya Jean Leonard, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu na we ngo asanga ari byiza ko umuyobozi wese n’umuvugabutumwa bakwiye kujya bimakaza imibereho myiza y’umuturage mbere na mbere.

Yagize ati: “ Ibi ni ibintu twasanze koko bikwiye kuba nyambere, umuyobozi n’umuvugabutumwa bakamenya ko umuturage akwiye kumenya amategeko amurengera , haba mu nsengero bakabivuga kuko guhishira amakosa nk’ayo ngo abantu bariyunga imbere y’Imana, ariko nanone hatagayeho ubukangurambaga butuma ibi bicika burundu byatuma na sosiyete nyarwanda ihahurira n’ibibazo bikomeye tukagira abana benshi ju muhanda abandi bakagwingira mu iterambere”.

Ministeri  y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragza ko mu 2019; aka karere ka  Rubavu kaza ku mwanya wa mbere Ntara y’Iburengerazuba mu byaha bijyanye no gusambanya abana b’abangavu, bakanaterwa inda, aho muri Kanama, 2019, habarurwaga abasaga 3000, iki kibazo akaba ari kimwe mu biraje inshinga ubuyobozi bw’aka karere.

 1,534 total views,  2 views today