Rubavu: Ababyeyi bashuka abana babo ngo biteze inda ku bakire bakwiye gukurikiranwa.Hon.Musa Fazili.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo itsinda ry’abadepite ryasuraga akarere ka Rubavu, uwari urikuriye akaba na Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ushinzwe imari n’abakozi Hon.Musa Fazili Hererimana , yavuze ko bamwe mu babyeyi bafite ingeso mbi ishora abana b’abangavu , kugira ngo bajye kuryamana n’abakungu bababatere inda bakwiye gukurikiranwa by’umwihariko.

Yagize ati: “ Iki kibazo kirakomeye aho bavuga ko hari bamwe mu babyeyi bagira uruhare  u koshya abana babo ngo bajye kwiteza inda ku bantu bafite imirima, noneneho abafite imirima ababyeyi bakabwira abafite imirima ko bazabahishira nibabakebera ku mirima, icyo cyaba ari ikibazo gikomeye gikeneye gusesengurwa no kumenya ukuri kwacyo kubera ko iki cyaba ari icyaha cy’ihezandonke, no gucuruza abantu kugira ngo abo bana babakorere ibyo bahaka, ubu rero hagiye gukireshwa imbaraga nyinshi kugira  ngo aba bose bakurikiranwe”.

Hon.Musa Fazil Harerimana asaba ababyeyi n’abandi bose kwirinda abangavu.

Umwe mu bangavu batewe inda bo mu murenge wa Rubavu, avuga ko hari ubwo koko ababyeyi bakingira ikibaba abatera abangavu inda ngo nk’uko nawe byamubayeho.

Yagize ati: “ Nk’ubu umugabo wanteye inda yakundaga kugenderanira n’ab’iwacu, aza kunshuka antera inda , mbivuze ababyeyi baravuga ngo nindeke gusebya uwo mugabo no kwisebya, kandi nari ntwite icyo gihe bahaye  ababyeyi banjye ibihumbi 400 barancecekesha , yemwe bambwira ko nzasubira ku ishuri, ariko na n’ubu reba ndacyavunikana umwana njyenyine, ndifuza ko Leta yajya ikurikirana n’ababyeyi bashyigikiye abagabo batera inda”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, ashimangira koko ko iki kibazo cyo kuba hari abagihishira abatera abangavu inda kiboneka muri aka karere, ariko ko hakorwa ubukangurambaga, ndetse hashyirwaho n’ubundi buryo bukomeye bwo gukurikirana abasambanya abana.

Yagize ati: “ Ubu twashyizeho uburyo bwo gukurikirana abatera abangavu inda, ariko nanone turacyafite ikibazo cyo kuba hari imwe mu miryango bagitsimbaraye kuri iyo ngeso mbi yo guhishira ababa bateye inda abo bangavu, ibintu rero bidakwiye, nkaba nshishikariza nanone ababyeyi kudahishira abo bangiza urubyiruko”.

Imibare yakozwe muri 2019  na Ministeri  y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragza ko aka karere ka  Rubavu kaza ku mwanya wa mbere Ntara y’Iburengerazuba mu byaha bijyanye no gusambanya abana b’abangavu, bakanaterwa inda, aho muri Kanama, 2019, habarurwaga abasaga 3000.

 

 

 

 1,753 total views,  2 views today